Musenyeri ukomeye yafashe kungufu umwana wo mu muryango we byibura inshuro 600

Umushumba akaba n’umuyobozi mu rwego rwo hejuru mu itorero International Bible Way Church of Jesus Christ, Inc, USA, Bishop Robert L. Carter, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gufata kungufu umwana wo mu muryango we byibuze inshuro 600 kuva afite imyaka irindwi ndetse anamutera inda. Bishop Carter ni umugabo akaba na Se w’abana bane.

Carter ni umushumba mukuru ndetse akaba ari nawe washinze itorero ‘Sanctuary Church of Jesus Christ’ mu mujyi wa Houston, muri Texas nk’uko byatangajwe n’urubuga rw’Ababwirizabutumwa. Ikindi kandi yabaye musenyeri wa Diyoseze y’ikigobe cya International Bible Way Church of Jesus Christ, Inc, USA, ifite amatorero agera kuri 350 mu gihugu ndetse n’andi matorero 600 ku isi yose.

Carter uri mu kigero cy’imyaka 39 y’amavuko yatawe muri yombi kuwa 9 Ukwakira 2023 akurikiranweho gusambanya umwana uri mu kigero cy’imyaka 14-17 y’amavuko. Inyandiko z’urukiko zivuga ko yatangiye guhohotera umwana wo mu muryango we muri 2008, bivugwa ko yinjiye mu cyumba cy’umwana mu masaha ya nijoro bituma amukorera imibonano mpuzabitsina.

Uyu musenyeri arashinjwa gukaza umurego mu ihohotera rishingiye ku gitsina mu muryango we mu gihe uwahohotewe yujuje imyaka 16. Icyemezo cyo guta muri yombi Bishop Carter cyavuze ko uwahohotewe yasamye kandi yibarutse rwihishwa umwana wa Carter.

Se w’uwahohotewe yavuze ko bitamenyekanye, avuze ko Carter yakuye umwana we mu bwangavu maze amutera inda amubyarira umwana, avuga ko umukobwa we yangiritse cyane kubera iryo hohoterwa, akaba yarigeze no kuba mu bitaro by’indwara zo mu mutwe.

Umwirondoro wa Bishop Carter ku rubuga rwamamaza avuga ko azwi cyane mu bikorwa byo gushinga amatorero, iterambere no kuyobora amatorero, byaje kugaragara ko mu butumwa bwo muri 2015, Carter yerekeje mu byanditswe byo mu Abaroma 7 muri Bibiliya avuga ko ‘Yinubira akaga k’irari ry’umubiri we.’

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved