Polisi yo mu gihugu cya Australia yatangaje ko yataye muri yombi Musenyeri wa Kiliziya Gatolika witwa Christopher Saunders w’imyaka 74, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gusambanya abana.
Uyu mwepisikopi yakozweho iperereza na Polisi yo mu Burungerazuba bwa Autralia ndetse n’ubuyobozi bwa Vatican nk’uko bari barabisabwe na Papa Francis. Aregwa ibyaha birimo gufata ku ngufu abana, ku bakoresha ishimishamubiri yitwaje ko abafiteho ububasha, ndetse bikekwa ko yabikoze hagati ya 2008 na 2014.
Mbere y’uko uyu mwepisikopi ahamwa n’iki cyaha Inama Nkuru y’Abepisikopi muri Australia yavuze ko uzakorana bya hafi n’ubutabera bw’iki gihugu kugira ngo ukuri kose kujye hanze ndetse ubutabera butangwe binyuze mu mucyo.
Musenyeri Christopher Saunders naramuka ahamwe n’ibi byaha azaba abaye umuntu wa mbere ukomeye muri Kiliziya Gatolika uhamwe n’ibyaha bijyanye no gusambanya abana no kubafata ku ngufu.