Ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho byatangaje ko Musenyeri Mukuru wo mu Butaliyani i Vatican, Carlo Maria Vigano, yaciwe muri Kiliziya burundu azira kunenga Papa Francis.

 

Ni nyuma y’imyaka myinshi atavuga rumwe bikomeye na Papa. Uyu musenyeri w’imyaka 83, ukomeye cyane ku bya kera, mbere yasabye Papa kwegura, amushinja ubuhakanyi ku mahame ya Kiliziya ndetse ananenga aho ahagaze ku binjira mu gihugu, imihindagurikire y’ikirere no ku mubano w’abatinganyi.

 

Musenyeri mukuru Vigano yari umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya. Yabaye intumwa ya Papa i Washington kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2016. Mu mwaka wa 2018, yarihishe nyuma yo gushinja Papa ko yari azi ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na Karidinali wo muri Amerika akananirwa kugira icyo abikoraho. Ni mu gihe Vatican yahakanye icyo kirego.

 

Uko igihe cyagiye gishira, uwo musenyeri mukuru yagiranye imikoranire n’abantu bo muri Amerika basobanura ibintu uko bitari mu by’ukuri, anenga inkingo za Covid ndetse avuga ko hariho umushinga w’ubukungu wo ku rwego rw’isi ndetse urwanya Abakristu w’Umuryango w’Abibumbye n’andi matsinda. Izo ngingo zombi zisanzwe zigarukwaho n’abemeza ibintu bitari ukuri.

 

Ku wa gatanu, ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho byavuze ko kwanga kubaha Papa Francis kwe kugaragara neza mu byo yatangaje ku mugaragaro.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved