Stephen Kaziimba Mugalu musenyeri w’itorero ry’abangirikani mu gihugu cya Uganda, yatangaje abantu ubwo yashyiragaho ibihembo ku bakobwa bari bagiye gusezerana ashaka kumenya niba muri bo harimo amasugi ariko icyo gihembo kibura n’umwe ucyegukana. Wa mubwirizabutumwa wavuze ko ari ingaragu mu rusengero agasaba umusore ufite iyerekwa kuritambutsa yavuze impamvu nyamukuru yabivuze
Uyu musenyeri yabikoze nyuma yo kubona ko ubusugi n’ubumanzi byamaze kuba amateka muri iki gihugu cy’u Buganda ku basore n’inkumi nk’uko ikinyamakuru New vision cyabitangaje. Ibi bihembo byabuze n’umwe ubyegukana kubera ko abagore bagize itsinda ry’ababyeyi bakoze isuzuma bagasanga nta n’umwe ubikwiriye.
Uyu musenyeri yatangaje ko uyu ari wo mushinga wonyine yashoyemo amafranga ariko akabura n’umwe uyegukana. Yavuze ko mu Buganda umukobwa washyingirwaga ari isugi bamuhaga ihene, ariko we yongeyeho n’akayabo k’amafaranga.
Stephen yatangaje ko yibanze ku bakobwa kuko ku bagabo bo gutahura ko ari imanzi biba bigoye. Yakomeje avuga ko iki gitekerezo yagikomoye kuri Bikira Mariya nyina wa Yesu abakirisitu bemera ko yasamye kubw’igitangaza kandi ari isugi.