Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yakiriye intumwa z’u Rwanda na Congo mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Izi ntumwa z’ u Rwanda, ziyobowe na Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta, ndetse n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ziyobowe na Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni, zakiriwe i Entebbe mu ngoro ya Perezida Museveni kuri iki Cyumweru, itariki 21 Ugushyingo 2025.

Abinyujije kuri X, Perezida Museveni yagize ati: “Ubu nyoboye inama ya Ad-Hoc ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu karere muri ‘State House’, i Entebbe.”

Yongeyeho ko ashimishijwe n’ibiganiro ndetse n’ubwitange bukomeye bw’ibihugu byitabiriye kugirango bifatanye mu guharanira amahoro n’umutekano birambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Museveni yakiriye intumwa z’ibihugu byombi nyuma y’uko amasezerano atandukanye akomeje gusinywa ariko kuyashyira mu bikorwa bikananirana, ahubwo impande zombi zigashinjanya kuyarengaho.