Mutesi Jolly wabaye Nyampinga (Miss) w’u Rwanda mu 2016, ndetse akaba ikirangirire ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko n’ubwo ubugizi bwa nabi buvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro bamwe babufata nk’urwenya, hari abanyempano bagiye bapfukiranwa burundu kubera bwo kandi ntibivugwe.

 

Uyu mukobwa yabitangaje mu butumwa yashyize kuri X (yahoze ari Twitter), aho yanditse agaragaza ko hari impano nyinshi zagiye zibigenderamo kubera inzangano ziri mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Yavuze ko ahandi usanga imyidagaduro ari kimwe mu byinjiza agatubutse bityo hakwiriye kubaho gutunga itoroshi ku bibera aho abantu batabona.

 

Yagize ati “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibiri kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro yacu nk’urwenya[…]Abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare. Impano z’abakiri bato zarasenywe izindi ziricwa. Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukumva abo nibura bagerageje kuvuga, hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakabaho gutangira bundi bushya uruganda rugashyirwa ku murongo.”

 

Mutesi Jolly yakomeje agira ati “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’inyungu mu duce dutandukanye tw’isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y’amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza kurugira urwunguka nk’uko ahandi bimeze.”

 

Jolly avuze ibi, mu gihe hamaze iminsi hari umwuka mubi muri bamwe mu bagize uruganda rw’imyidagaduro ndetse bamwe bashinjanya gushaka kwica bagenzi babo. Ni urugamba rwatangijwe na Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat, kuri ubu wanahunze igihugu kubera ubugizi bwa nabi avuga buri mu myidagaduro nyarwanda.

 

Ni Yago ukomeje kugenda ashyira bamwe mu bafite amazina akomeye mu Rwanda hanze, aho yavuze ko agomba kugaragariza abantu amabi yabo kuko ngo ni kenshi bagerageje kumuhemukira ndetse bagatsikamira n’izindi mpano nyinshi bavuga ko uri hejuru azakomeza kuba hejuru cyangwa se ushaka kuzamuka azabanyuraho bakamukoresha.

Mutesi Jolly yashimangiye ko mu myidagaduro y’u Rwanda huzuyemo ubugizi bwa nabi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved