Muri iki gihe u Rwanda rwakiriye inama yiga ku ruhare rw’umugore mu iterambere yatangijwe na Jill Sheffield muri 2007, abanyarwanda benshi bagaragaje ibyishimo batewe n’uburyo perezida Kagame akomeza kugaragaza uruhare rwe mu guteza imbere umwari n’umutegarugori.
Umwe mu babona neza iri terambere, ni nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, wafashe umwanya agaruka ku bikorwa by’indashyikirwa bya perezida Kagame bikomeza guhesha ijambo umwari n’umutegarugori agira ati “Ndashimira ingamba zikomeye zashyizweho na perezida Kagame mu guteza imbere umutegarugori, guhesha agaciro umwari mu myanya y’ubuyobozi, no kutihanganira abagabo b’intakoreka babakoresha mu nyungu zabo.”
Usubije amaso inyuma, ukareba aho umwari n’umutegarugori yabaga ari mu myaka yahise, aho nta jambo yari afite, aho byari bigoranye kwiga, gutanga ikirego igihe yahohotewe kikaba cyakwakirwa, yafashwe ku ngufu. Kubona umwari mu myanya y’ubuyobozi byari bigoranye, abagabo bakubitaga abagore, nyamara kuri ubu byarahindutse ndetse binihutisha iterambere, ari nayo mpamvu kumva ibyo Mutesi avuga byoroshye cyane.