MUTESI Scovia ni umunyamakuru wamenyerewe hano mu Rwanda kuma Tv ndetse na Radio, ariko kuri ubu akaba akorera ku kinyamakuru cye bwite MAMAURWAGASABO ndetse akanagira chaine ya YouTube akoreraho ibiganiro yose KUKARUBANDA.

 

Kuri uyu wa 17 gicurasi 2022, mu kiganiro Scovia yagiranye n’UKWEZI TV bamubajije mubusesenguzi bwe uko yakiriye kumva ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince kid uyoboye Rwanda inspiration backup yari isanzwe itegura irushanwa rya miss Rwanda rwaba mu muhezo, abisobanura ko hari impamvu nyinshi urukiko rwafashe uwo mwanzuro ariko iz’ingenzi zikaba impamvu ebyiri.

 

Impamvu ya mbere yasobanuye ko ari amahano kuburanishiriza urubanza nka ruriya mu ruhame kubera ko havugwamo guhohotera abakobwa, kandi nanone ni urubanza rushingiye ku burere n’umuco, bikajyana no kurinda abatangabuhamya. Ari naho yasabye abantu kubyumva neza, kuvuga ko bashaka kurinda abatangabuhamya ntago ari uko bangaga ko umutangabuhamya yamenyekana, ahubwo kuko harimo ibijyanye no gukoresha umubiri w’umuntu, byaba ari igisebo kumva rubanda bumva uburyo byose byagendaga kuko ntaho byaba bitaniye no gushinyagurira uwahemukiwe n’ubundi.

 

Mutesi yakomeje avuga ko itegeko rigena ko imanza nk’izi zikorerwa mu muhezo ahubwo ibyavuyemo urubanza rwarangiye akaba aribyo bigezwa kuri rubanda mbese kubaturage ariko hatabayeho kuba abahohotewe bashinyagurirwa mu gihe biri gukekwa koko ko ibyaha uregwa akurikiranweho ari ukuri.

 

Ingingo ya kabiri Mutesi yatanze, yagendeye ku itegeko riri mu gitabo kigena amategeko rivuga ko ministry w’ubutabera afite uburenganzira bwo kureka gukurikirana uregwa mu rwego rwo kurengera abanya politiki. Kuri iyi ngingo yasobanuye ko iki kirego cyangwa se iyi caisse ya prince kid ishobora kuba irimo abandi bantu bakomeye cyane, bityo bikaba biri ngombwa ko urukiko rujya mu muhezo wo kubarinda.

 

Aha Scovia naho yahasobanuye mu buryo bubiri, ubwa mbere yavuze ku kuntu Prince kid we yashakaga ko urubanza rwe rujya mu ruhame, ariko urukiko rukaba wenda rwararebye rugasanga najya mu ruhame ashobora kuvuga abantu bose bari kumwe nawe ubundi ugasanga ni abantu bakomeye cyane maze abo bantu bikaba bibi bamenyekanye wenda, ariko ngo nka hano mu muhezo umucamanza ibyo yabyumva maze akareba ubundi buryo abikemuramo wenda bitangije rubanda.

 

Mu kubyumvikanisha neza aha Scovia yatanze urugero, ati” ibaze tugiye kumva tukumva ngo nka minister w’umuco n’urubyiruko ari muri ibi bintu, mbese bimwe bavuga ko habayeho guhererekanya abakobwa mu buryo bwo kubacuruza bakabakoresha imibonano mpuzabitsina, byaba bisebetse cyane kumva umuntu ujya gutoza abakobwa bo muri miss Rwanda iby’umuco ariwe wanabakoreshaga ibi bintu, bityo aho kugira ngo byumvikane yabikoze, byabera mu muhezo bagashaka ukundi babigenza, ibyo itegeko rirabyemera”.

 

Scovia akimara kuvuga gutyo umunyamakuru wa UKWEZI TV yamubajije niba hari aho byaba bihuriye n’ifungwa rya Bamporiki Edouard umunyamabanga wa leta muri minister y’umuco n’urubyiruko, cyane ko Prince kid akimara gufungwa uyu Edouard aribwo nawe yafunzwe agafungirwa iwe bityo bikaba bifitanye isano cyane ko Edouard akimara gufungwa abantu batangiye kuvuga ko nta kindi yaba azize uretse ibi bya miss Rwanda ahubwo bakaza gutungurwa no kumva we akurikiranweho ruswa, Scovia avuga ko atariko bimeze, kuko iyaba byari byo byanga byakunda byari kuvugwa.

 

Uburyo bwa kabiri Scovia yasobanuyemo iyi ngingo ya kabiri ko Prince kid ameze nk’ifi iri kurohama mu mazi yonyine ariko yari iri kumwe n’ibindi bifi binini yagize ati” kuva uyu prince kid yafata iri rushanwa agatangira kuritegura, iyaba aba bakobwa bose ariwe ubakoresha ibi byaha barimo kumukekaho, ntago yari kuba afite ubushobozi bwo kuba yategura iri rushanwa ngo rigende neza. Minister y’umuco n’urubyiruko iba yarabonye ko atakibishoboye, ikindi kandi wenda nta nubwo bamushinja abakobwa bagiye batwara ikamba buri mwaka ngo wenda tuvuge ko yavaga kumu miss watwaye ikamba mu mwaka umwe akajya kuwundi”.

 

Ati” bavuga ko ari abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya miss Rwanda mu myaka igiye itandukanye, bityo rero usanga mu mwaka haba hari nk’abakobwa nka 6 barimo, urumva ko bose Prince kid abigonderaho wenyine, ntago yari kuba agifite ubushobozi bwo kuba yari ageze aha ngaha, ari naho nshingira mvuga ko hari abandi bantu byanga byakunda bari muri iki kirego, bikaba ari nabyo prince kid yashakaga kuvugira mu ruhame kugira ngo atazahagwa wenyine ariko bikanga, kandi umucamanza yemerewe gufata uwo mwanzuro”.

 

Scovia yakomeje avuga ko rero abaturage batagomba kwitiranya ibintu kubera amarangamutima yabo, kimwe n’itangazamakuru ryababaye ubwo hatangazwaga ko urubanza rubera mu muhezo, kuko ahubwo ikirego nk’iki kitabereye mu muhezo ubutabera bwacu bwaba bufite ikibazo gikomeye cyane. Reka tubibutse ko prince kid wari ukurikiranweho ibyaha bitatu ubu icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yakivanweho kuko basanze nta bimenyetso bifatika Bihari byo kukimushinja.

 

Prince kid asigara akurikiranweho ibyaha bibiri aribyo guhoza undi ku nkeke bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse no gusaba no gukora ishimishamubiri rishingiye ku mibonano mpuzabitsina, byose iyo bihamye umuntu ahabwa igihano kiri hejuru y’imyaka 2.

Minisitiri Gatabazi yavuze kuri wamu jepe wa perezida wamukuruye agiye kwegera perezida.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved