Umunyamakuru ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, Mutesi Scovia uzwi ku izina rya Mama Urwagasabo, akaba umubyeyi wubatse, uri hafi kuzuza imyaka 40, avuga ko akora ibishoboka byose akarinda umuryango we kwisanga mu itangazamakuru, kuko yasanze ntawe ritinya uwo yaba ari we wese. https://imirasiretv.com/umubano-wa-eric-semuhungu-numunyamakuru-lorenzo-uvugwamo-urukundo-ukomeje-guteza-urujijo/

 

Uyu munyamakuru avuga ko ari umwana wa gatandatu mu muryango w’abana icyenda, ndetse avuga ko atiteguye kuvuga byinshi ku muryango we birimo nk’amazina y’ababyeyi be, umugabo we, abana be, aho yavukiye n’ibindi byinshi. Ati “Ni yo mpamvu ntaribujye kuvuga ngo nitwa runaka mwene runaka, navutse ntya, nkura ntya, gusa uko biri kose, icyo nababwira, narezwe nk’uko abandi bana bakura mu muryango, nubwo twagize ibyago tukavukira mu buhungiro.”

 

Mutesi akomeza agira ati “Ubuzima bwanjye bwite, umuryango mvukamo, uwo nashatsemo n’abantu bari hanze y’akazi nkora, mbarinda itangazamakuru n’ibisa na ryo kubera ko ntabwo bigira uwo byubaha n’uwo bitinya. Iyo abantu baza, babandi tubona ku mbunga nkoranyambaga wenda ukabona barimo baratuka Scovia, jyewe ku rwego ndiho nshobora kubyakira, ibirenze umurongo nkaba nabibaza amategeko kugira ngo abibambarize.”

 

“Ariko kuza umuntu akavuga ko ndi mubi, uko ngaragara, hari igihe papa wanjye atabikunda. Noneho bakajya no gushaka ifoto ya papa wanjye bati dore barasa! Icyo gihe mbaye naravuze amazina ya data nkamushyira hanze, mu by’ukuri naba naragize uruhare rwo gutuma umuntu runaka asuzugura umubyeyi wanjye, umugabo wanjye, abana banjye cyangwa mabukwe n’abandi.”

 

Uyu mubyeyi avuga ko yavukiye mu gihugu cya Uganda, aho ababyeyi be bari barahungiye, ariko akemera ko ari amahirwe atagirwa n’abandi Banyafurika benshi kuba bo barabashije gutahuka mu Rwagasabo. Avuga ko batahutse mu Rwanda, nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zitsinze urugamba rwo kubohora igihugu zikanahagarika Jenoside.

 

Agaruka ku mwuga w’itangazamakuru akora, avuga ko iyo hari inkuru yashyize ahagaragara, abantu batandukanye bakamusaba kuyireka bavuga ko ntacyo iribumarire abantu, ngo ashobora kuyihagarika kabone nubwo yaba atarumva impamvu, ariko akabikorera kuba byahurijweho n’abantu benshi kandi batagamije inabi kuri we. https://imirasiretv.com/umubano-wa-eric-semuhungu-numunyamakuru-lorenzo-uvugwamo-urukundo-ukomeje-guteza-urujijo/

Mutesi Scovia yavuze ko akora ibishoboka byose akarinda umuryango we kwisanga mu itangazamakuru

 

REBA IKIGANIRO YAGIRANYE NA KT Radio

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved