Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, yongeye kwihaniza abanyamakuru bakora ibiganiro n’inkuru byibasira ubuzima bwite bw’abandi bikaba byabatesha agaciro.

 

 

Yabigarutseho ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi Nyafurika w’itangazamakuru.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakomeje kwiyongera haba abazikoresha nko gutangaza amakuru ndetse n’abazikoresha mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Muri zo harimo X, Instagram, Tiktok, YouTube n’izindi zishobora kwifashishwa nk’umuyoboro wo gutanga amakuru.

 

Nubwo bimeze bityo ariko ni amakuru iyo atitondewe ashobora kuvamo ibyaha bishingiye ku byatangajwe bitewe n’uko byibasira ubuzima bwite bw’abandi bitwaje ko ari ibyamamare bidakwiye kugira ubuzima bwite.

 

Ku wa 13 Kamena 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, rumuca n’ihazabu ya 1.300.000 Frw.

 

Hari nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ibikorwa byo gukangisha gusebanya, gutangaza amakuru y’ibihuha n’ibindi.

Mutesi Scovia yavuze ko abanyamakuru batari bakwiye gukora inkuru zibasira ubuzima bwite bw’abandi bitwaje ko bafite aho kuvugira.

 

Ati “Ikintu kigoye cyane abakoresha izi mbuga nkoranyambaga barasa nk’aho barengera ku kijyanye n’ijambo rivuga ko umuntu ari uw’igitingiro kandi ni Itegeko Nshinga riruta andi mategeko ribiteganya.”

 

Yakomeje ati “Kenshi iyo abo bakoze ibyo usanga natwe abanyamakuru turi kubakurikira, rimwe na rimwe tukabakurikira twataye umwuga n’umurongo, ugasanga turi mu Isi isakuza idafite uwo yubaha n’uwo itinya. Gutekereza ngo inkuru ugiye gutangaza irafasha iki rubanda, irigisha iki iraza gusobanura iki? Iraza kubuza iki?”

 

Yavuze ko usanga abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru badatinya gukora ikiganiro cyangwa inkuru zigamije kwibasira gusa abandi.

 

Ati “Ubu umuntu araza agakora inkuru cyangwa ikiganiro, haba ku mbuga nkoranyambaga na radio zacu, ukumva yateguye insanganyamatsiko yo kurimbura ubuzima bw’undi muntu. Hari ibintu abanyamakuru ba siporo n’imyidagaduro bita ko umuntu w’icyamamare atagira ubuzima bwe bwite, ariko n’ibiti biri mu ishyamba bifite nyirabyo hari ushinzwe za pariki ni gute umuntu kuba yabaye icyamamare mugomba kumukokora? Ntabwo uyu munsi wajya mu ishyamba ryaba iryawe cyangwa irya Leta ntiwaritema utatse ibyangombwa. Ni gute ufata umuntu ukavuga ngo ntabuzima bwite ngo ni uko uri mu itangazamakuru?”

 

Abanyamakuru bemeza ko ibizafasha kunoza umwuga ari uko kuvugurura politiki y’itangazamakuru mu Rwanda yakwihutishwa kuko izasubiza ibibazo bikirigaragaramo.