Kuwa 21 werurwe 2023 nibwo minisiteri yaganiriye ibiganiro n’aba depite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu mutwe w’abadepite, baganira ku guhinduka k’umushinga witegeko 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, ubusanzwe riteganya ko umubyeyi wibarutse ahabwa ikiruhuko cy’amezi atatu hakaba hifuzwa ko cyahinduka amezi atandatu ku mugore. Abasore babiri barakekwaho kwicisha mubyara wabo umuhoro bamuziza ko iwabo bamutetesha kubarusha
Ubusanzwe ku mugabo we yahabwaga ikiruhuko cy’iminsi 4 kuri ubu hakaba hifuzwa ko cyahinduka ukwezi, byose abadepite batanze icyo cyifuzo bakaba bavuga ko ari ukugira ngo habeho umubano n’ubusabane hagati y’ababyeyi n’abana. Gusa iki cyifuzo cy’abadepite kuva cyasohoka cyateye impaka nyinshi, kuko buri muntu wese wabimenye yabitanzeho igitekerezo agendeye ku nyungu runaka arimo kureberera ako kanya.
Abadepite barimo Frank Habineza na Manirarora Annonce ni bamwe mu bavuze bagaragaza ko bashyigikiye iki kiruhuko, ari abaganiriye n’ibitangazamakuru byinshi biganjemo abaturage basanzwe berekanye ko iki kiruhuko nubwo harebwe inyungu z’umwana gusa ariko ku nyungu y’ubukungu hari icyirengagijwe.
Mu kiganiro umunyamakuru Mutesi Scovia yakoreye kuri channel ye iri mu mazina ye, na we yagaragaje imbogamizi iri mu kiruhuko cy’umubyeyi wabyaye cy’amezi atandatu avuga ko abadepite iki cyifuzo bazanye ari nk’ishyano rigwiriye igihugu, kubera ko abantu bahanganye n’ubukene bwugarije imiryango n’ingo muri rusange, none aho gutekereza ku kuntu abantu bakora cyane ahubwo bari gutanga ikiruhuko cyo kuryama.
Yagize ati “igihugu cyacu bivugwa ko dukenye, kandi tukaba turi mu nzira y’amajyambere, none aho gushyiraho uburyo bwo gukora ahubwo muri kuduha ibiruhuko byo kuryama, tukanywa igikoma tugasinzira, noneho umugore akaryama n’umugabo agataha”
Mutesi yakomeje avuga ko kuba bazahabwa ikiruhuko bagakomeza bagahembwa ari igihombo rusange, atanga urugero ku kuntu na we aramutse abyaye agahabwa icyo kiruhuko, abo akoresha n’abo bagahabwa icyo kiruhuko na bo abo bakoresha bakabaha icyo kiruhuko ari igihombo n’ubundi muri rusange, cyo guhembwa udakora bivuze ko hazabaho kudindira ku bukungu.
Mutesi yakomeje abaza niba hashobora kugaragazwa niba igihe ababyeyi bahabwaga ikiruhuko cy’amezi atatu hari ibibazo abana bahuraga nabyo nko kurwara bwaki n’ibindi, ati “ushatse kuvuga ngo abana b’abacuruzi, nka twe twikorera, igihe nabyaye ndamutse maze amezi 2 nkumva ntoye akabaraga nkafata umwanzuro wo kujya mu kazi, dore ko twebwe ntaby’ibiruhuko tugenerwa, ubwo abana bacu nibo barwaye bwaki?”
Yakomeje agaragaza ko nta muyobozi wo guta akazi amezi atandatu ngo ni uko yabyaye, kandi bishoboka ko igihe ari muri ako kazi ashobora konsa umwana we. Abamwumvise bamwe bamuha ibitekerezo bavuga ko avuga ukuri ndetse bagaragaza koi bi mu gihe bizaba bibaye iterambere rizakomeza kudindira nk’uko yabivuze dore ko ngo aba depite bari gushakira ikibazo aho kitari, gusa nanone hari n’abashyigikiye iki gitekerezo cy’ikiruhuko mu rwego rwo kurengera abana.