Urukundo rwamamaye cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Miss Muyango Uwase Claudine, umunyamakuru n’umunyamideli ukunzwe cyane mu Rwanda, na Kimenyi Yves , umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, rwageze ku musozo, nk’uko byatangajwe na Thecatbabalao mu kiganiro cya live yakoreye kuri TikTok. Iyi nkuru yashimangiwe kandi n’ibimenyetso bifatika byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, byerekana ko nta mubano ugihari y’aba bombi, ndetse ko buri wese ari gukomeza ubuzima bwe ku giti cye.

 

Mu byo Thecatbabalao yatangaje kuri TikTok, yavuze ko ” Muyango na Kimenyi batandukanye burundu” ndetse ashimangira ko amakuru abafiteho afite ishingiro kuko ngo yakuye amakuru ye ahantu hizwe. Ibi byahuriranye neza n’ibindi bimenyetso byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko Muyango na Kimenyi umwe atagikurikira undi kuri Instagram, ndetse bombi barasibye amafoto yose bagaragaramo bari kumwe.

 

Ikindi cyatumye benshi bemeza aya makuru ni uko Kimenyi Yves yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rugendo ruvugwa ko yafashijwemo n’insuti ye magara Iranzi Jean Claude, nawe wahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.  Icyatangaje abantu ni uko Muyango atigeze agaragara mu butumwa bwo kumusezeraho, kandi atigeze agira icyo amuvuga kuri urwo rugendo, mu  gihe mbere bari bazwiho kwerekana urukundo rwabo ku mugaragaro no gushyigikirana. Ibi byakomeje gushyira urujijo mu bantu, ariko ubu byasimbuwe n’ukuri kwemezwa n’ibimenyetso bigaragara ndetse n’ibivugwa n’abafite aho bahurira n’aba bombi.

 

Ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi b’aba bombi batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri iritandukana. Hari abagaragaje agahinda bavuga ko bari bafashe urukundo rwabo nk’icyitegererezo cy’abakundana mu buryo bwubashywe, abandi nabo bavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo gukomeza ubuzima bwe igihe yumva atakibanye neza n’uwo bari kumwe. Hari n’abafashe umwanya wo gushimira Muyango ku kwihagararaho  kwe, no gukomeza ibikorwa bye bya buri munsi atuje, ndetse no kutagwa mu magambo  asobanuri byinshi.