Muyaya yise Joseph Kabila umugambanyi

Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko ataramenya neza niba Joseph Kabila ari i Goma ariko bibaye ari byo yaba ari umugambanyi.

 

Joseph Kabila yageze i Goma ku wa 18 Mata 2025, anyuze i Kigali, nyuma y’igihe yari amaze atagaragara mu bikorwa bya politike.

Aba hafi ya Kabila batangaje ko ateganya kugeza ijambo ku baturage mu bihe bya vuba agamije gushyira umucyo ku bimaze iminsi bimuvugwaho.

 

Patrick Muyaya ubwo yavuganaga n’abanyamakuru i Lubumbashi ku wa 19 Mata 2025, yavuze ko nubwo atazi neza niba Perezida Kabila yasubiye mu gihugu ariko bibaye byo byaba ari igihamya ko akorana na M23.

Ati “Ntawe nabonye, ariko nabyumvise nabonye inkuru zanditswe, ubwo dutegereje kwirebera, dutegereje kumva kuko ntabwo ari ngombwa gukekeranya. Gusa ni ngombwa kwibuka ko perezida yabivuzeho mu minsi ishize ko uwo yasimbuye akorana na M23.”

 

Muyaya yavuze ko mu gihe Perezida Joseph Kabila yari ku butegetsi yarwanye intambara na M23, bityo ngo agomba kwibaza niba ibikorwa bye bitanyuranya n’ibya Laurent Desire Kabila warahiriye kutazagambanira RDC.

 

Ati “Twese dukurikiza abaharwaniye ubusugire n’ubumwe bw’igihugu. Abo barimo Laurent Deside Kabila warahiriye kutazigera agambanira Congo. Ni ngombwa kureba ko mu byo dukora tudatatira indahiro ya Laurent Desire yo kutaba abagambanyi. Uyu munsi si ngombwa ngo mbyibutse twese tuzi umwanzi, tuzi abababafasha. Ntimugomba kwibagirwa ko Perezida Kabila ubwe yarwanyije M23, yabaye umugaba w’ikirenga wa FARDC, kandi icyo gihe hari abasirikare bakuru bapfuye[…]kandi igihe cyose baba bibera i Goma.”

 

Muyaya yavuze ko intambara mu Burasirazuba bwa RDC zimaze imyaka 30, abakuru b’ibihugu basimburana bahura na zo, ariko zikwiye guhagarara.

Intambara ya M23 yo mu 2013 yatewe n’uko amasezerano Leta ya RDC yari yagiranye n’abarwanyi ba CNDP mu 2009.

 

Uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abatutsi baba mu Burasirazuba bw’igihugu, usaba ko benewabo bahunze kubera kwicwa bacyurwa kandi bagahabwa uburenganzira bwo kuba mu byabo batekanye.

 

Gusa ubutegetsi bwa RDC uko bwagiye busimburana bwose bwagiye bubajujubya, by’umwihariko ubwa Tshisekedi bwo bubita abanyamahanga.

Kabila aherutse kubwira itangazamakuru ko ikibazo cy’intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo zakajije umurego, ikibazo gikomeye ari Tshisekedi kandi ari na we ufite urufunguzo rwo kuzikemura.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.