Samusure wahungiye mu Gihugu cya Mozambique kubera amadeni afite ndete akaba aherutse gusaba ubufasha abanya-Rwanda n’abakunzi be muri rusange, yagarutse ku bihe by’umwijima yaciyemo mbere yo kuva mu Rwanda birimo kugerageza kwiyahura Imana igakinga akaboko. Avuga ko nyuma yo kubura igisubizo cy’ikibazo cy’amadeni yari afite yatekereje kwiyahura agashyira iherezo ku buzima bwe. Kuko aho kwibona yandavura yarutwa agapfa.
Samusure avuga ko ubwo ibi bitekerezo byari bimaze kuba byinshi, yumva ko nta kindi kintu asigaje mu buzima Imana yamutumyeho umuvugabutumwa, akamubwira ko ibitekerezo afite Agomba kubireka kuko Imana imufiteho umugambi mwiza. Yagize ati” Nigeze kubitekereza Imana intumaho Umuvugabutumwa ntazi aho aturutse, araza amwira ko ibitekerezo mfite atari byo ahubwo Imana imfiteho umugambi mwiza.”
Yakomeje agira ati “ muri make mvuze ko ntashatse kwiyahura naba mbeshye kuko narabiteguye, muri iyo minsi haza umuhanuzi ampanurira ko Imana inkunda kandi ko umwuka mubi wo kwiyahura ndi kuwuterwa na Sekibi”. Akaba yavuze ko nyuma yo guhura n’uwo muvugabutumwa byahinduye ubuzima bwe ku buryo byatumye yongera kwitekerezaho no gushaka undi muti w’ikibazo kuruta uko yakwiyambura ubuzima.
Yatangaje ko guhura n’ibi bibazo nabyo hari isomo ry’ubuzima bigomba kumusigira nko kumenya abantu no kubasobanukirwa, bityo akamenye uko agomba kubana nabo, kuko abenshi aho kumufasha nk’inshuti ze bitambitse ubufasha bwe. Ibi abitangaje nyuma y’igihe gito hari abantu bashatse kwitambika gufashwa kwe bavuga ko yateye umukobwa inda nyamara ngo bamubeshyera bigatuma abantu bashidikanya ku bunyangamugayo bwe.
Samusure uri mu Guhugu cya Mozambique akaba yaratangaje ko yakiriye agakiza, yahindutse mushya ndetse Imana ikamwiyereka mu bihe bitari bimworoheye. Akaba yavuze ko kandi asigaje amafaranga make kugira ngo ideni arimo ryishyurwe ryose ndetse akaba abishimira Imana.