Achraf Hakim akaba myugariro w’ikipe ya Paris st Germain, yasabwe n’umugore we Hiba Abouk gatanya ubwo bageraga mu rukiko umugore we atungurwa no gusanga Hakim nta mutungo n’umwe afite, ahubwo byose biri mu mazina ya nyina umubyara. Iyi nkuru yamenyekanye ku isi yose ubwo amakuru yasohokaga maze ifoto y’aba bombi igatangira gukwirakwizwa.
Umugore wa Hakim yamenye ko umugabo we nta mutungo afite nyuma y’uko asabye ko mbere yo gukora gatanga babanza kugenzura imitungo bafitanye kugira ngo bayigabane, akubita n’inkuba abwiwe ko umugabo we nta mitungo afite yanditse mu mazina ye cyangwa se amafranga kuri konti yo muri banki, noneho icyamutunguye kurushaho ni ukuntu azi neza amafranga umugabo we ahembwa.
Ubusanzwe uyu myugariro ahembwa 1.2$ buri kwezi mu ikipe ya Paris st Germain. Amafranga yose ahembwa ndetse n’imitungo ye yose abishyira mu mazina y’umubyeyi we. Ibi byabaye nyuma y’uko Hakim yari atangiye gukurikiranwaho ibyaha by’ihohoterwa bivugwa ko yakoreye umwana w’umukobwa w’imyaka 23 muri gashyantare 2022.
Nyuma umugore we abimenye yabanye na we ariko nyuma aza kuganira n’itangazamakuru avuga ko atatuza bityo ashaka gatanya. Iyi nkuru ubwo yageraga mu basore ndetse n’abagabo mu mpande zitandukanye batangiye kuyikoramo n’urwenya ariko rugendanye n’ukuri, batangira bavuga uburyo abagore akenshi bakurikira imitungo y’abagabo babo bityo iri ari isomo Hakim abigishije.
Hari n’abatangiye kujya bandika ku imbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko bahinduye amazina, kuva uyu munsi bakiyita izina rimwe bari basanganwe ubundi bagashyiramo andi ya Hakim, ndetse yewe hari n’abarebaga imyenda cyangwa se telephone Hakim afite bakandikaho ko buriya nabyo wasanga ari nyina wabimuguriye, cyane ko mu itangazamakuru handitswe ko ikintu cyose akeneye agisaba mama we.