Umuraperi Pacson, umwe mu b’inararibonye mu njyana ya Hip Hop nyarwanda, yatangaje ko umushinga yari yaratangije wo guhuriza abaraperi bagenzi be mu ndirimbo zifite ubutumwa bubahuza, waje guhagarara bitewe n’uko bamwe mu bo yagiraga uruhare mu kubahuza batamwitagaho, ndetse bakanamusuzugura.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pacson yavuze ko igitekerezo cyo guhuriza abaraperi mu ndirimbo cyari kigamije cyane cyane guhosha amakimbirane yarangwaga muri Hip Hop nyarwanda.
Yagize ati: “Mbere mpuza abahanzi, impamvu yatumye mbahuza ntabwo uyizi. Harimo n’ubundi ayo makimbirane, ‘beef’. Ndavuga, ndamutse mfashe Neg G The General nkamuhuza na Riderman nkabahuriza mu ndirimbo imwe, byaba ari ibintu byiza.”
Uyu mushinga yawushyize mu bikorwa abinyujije mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Revolution’, indirimbo yaranzwe n’ubutumwa bukomeye ku bumwe bw’abaraperi.
Yayihurijemo amazina akomeye nka Riderman, Green P, P Fla, Diplomate, Holy Killer, Bull Dogg n’abandi, bikaba byarafashije cyane mu gutuza ibihe byaranzwe n’amakimbirane hagati y’abaraperi.
Izindi ndirimbo z’ingenzi zaturutse muri uyu mushinga harimo ‘Go Hard’, aho Pacson yahuje abahanzi bashya n’abamaze igihe, ashyira imbere ihame ryo gusangiza ubunararibonye no guteza imbere injyana yabo batitaye ku rwego buri wese agezeho.
Indirimbo ‘Full Anti Virus’, na yo iri mu zagaragayemo guhuriza hamwe imbaraga, yanyuze ubutumwa bwo kurwanya ibibi byugarije sosiyete binyuze mu ndimi z’abaraperi.
Nubwo izi ndirimbo zakunzwe, Pacson avuga ko bamwe mu bahanzi batigeze baha agaciro uruhare yagize mu kuzitegura, ndetse bakamubona nk’udafite ubushobozi bwo kwiyandikira indirimbo cyangwa kuzishyira mu bikorwa.
Ati “Abahanzi nta gaciro babihaye. Bumvaga ko nta mbaraga mfite zo kwiyandikira indirimbo. Gusa ubu ndatangazwa n’uko bambwira ngo ‘tubikore’. Nkibaza nti ‘aka kanya mutangiye kubiha agaciro? Kandi icyo gihe mwarumvaga ko nta mbaraga mfite zo gukora indirimbo eshatu, cyangwa se nkiyandikira indirimbo?’ Naravuze nti reka mbyihorere.”
Umusaruro w’uyu mushinga
Uretse kuba warahuje abaraperi mu ndirimbo zasize amateka, uyu mushinga wa Pacson wagize uruhare runini mu kwimakaza umuco wo gukorera hamwe muri Hip Hop nyarwanda, ugabanya ubushyamirane, kandi uha icyizere abahanzi bakizamuka babonaga uburyo bwo guhura n’inararibonye mu ndirimbo.
Wanatinyuye abandi bahanzi gutangira imishinga yo gukorera hamwe, ibintu byagaragaye mu myaka yakurikiyeho binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakorwaga n’ibigo nka Touch Records, Incredible Records n’abandi bahanzi ku giti cyabo.
Nubwo Pacson yahagaritse uwo mushinga, avuga ko hari abantu bakimubwira ko yawusubukura, gusa akavuga ko azabitekerezaho. Ati “Hari abantu benshi bambwira ngo dusubukure wa mushinga, ariko nzabitekerezaho.”
Ku rwego mpuzamahanga, indirimbo nk’izo Pacson yakoze – zihurizwamo abaraperi benshi bafite amazina akomeye cyangwa atandukanye – zifite agaciro kanini, kandi zifashwe nk’inkingi zikomeye mu iterambere rya Hip Hop.
- Zifatwa nk’igisobanuro cy’ubufatanye mu buhanzi
Indirimbo nk’izi zigaragaza imbaraga ziri mu guhuriza hamwe abahanzi, bakarenga amakimbirane cyangwa ishyari, bagakorera hamwe igihangano gifite intego rusange. Ni ihame rifitweho agaciro cyane muri Hip Hop y’isi yose.
- Zubaka umuryango mugari w’abahanzi
Mu bihugu nka Amerika, UK, n’ahandi Hip Hop ikomeye, indirimbo zihuza abaraperi benshi (cypher songs, posse cuts) ziba ari uburyo bwo gushimangira ko injyana ari iy’abantu bose, atari iy’abamaze kwamamara gusa. Ibi bifasha no guha urubuga abaraperi bakizamuka.
- Zifashishwa mu guhosha amakimbirane
Indirimbo zihuza abaraperi bari barigeze kutumvikana, cyangwa basanzwe barushanwa, ziba nko guhosha “beef” mu buryo bwubaka. Urugero ni indirimbo nka “Self Destruction” (1989) yakozwe n’itsinda ryitwa Stop the Violence Movement muri Amerika, ihuza abaraperi batandukanye barimo KRS-One, Chuck D n’abandi, mu rwego rwo kwamagana urugomo rwarangwaga mu mijyi nka New York.
- Zihinduka ibikoresho bya politiki cyangwa impinduramatwara
Indirimbo nka ‘Revolution’ ya Pacson ziba zifite isura nk’iyo mu ruhando mpuzamahanga zikoreshwa mu guhindura imyumvire, kwigisha umuco w’amahoro no kugaragaza ibibazo rusange. Zikunze kuba zifite ijwi rirenga kurusha iz’abahanzi ku giti cyabo.
- Ziramba mu mateka y’injyana
Indirimbo zihuza abaraperi benshi ziba ari nk’inyandiko ndangamateka z’igihe runaka. Zigaragaza aho Hip Hop yari igeze, abari bayirimo, n’ukuntu yafatwaga. Zikunze gusubirwaho na benshi nk’uburyo bwo kwigira ku banyabigwi.