Ibiba kuri iyi isi biratangaje cyane ndetse nubwo bitangajs bamwe birababaza nabandi bikabashimisha. Ibyo nibyo byabaye kuri uyu musore.Amazina ye yitwa Samuel atuye mu karere ka Gisagara akaba ari umusore uku mu mubona siko yavutse ibi byaje ubwo yari akiri umwana ; inkuru ye irababaje cyane ; ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Afrimax tv yamubwiye inkuru y’ubuzima acamo itoroshye nyuma yuko akoreweho ubufindo akaza kwisanga mubuzima budasanzwe.Atari yarigeze arotaho narimwe.
Yatangiye aganirira ubuzima bwe uko byagenze kugirango yisange kuri ubu buzima arimo uyu munsi yagize ati”Igihe kimwe ubwo nari mvuye ku ishuri , naje guhura n’umusaza ntazi ubundi uwo musaza aramfata , ndamwubaha , nkuko bari naratojwe kubaha abakuru. Umusaza amfata amaguru arayakanda kanda , sinamenya ibyo aribyo gusa abandi bana bari kumwe nawe bo bari bamuzi bariruka , undi we agumaho cyane ko yivugira ko Atari amuzi .umusaza arangije kunkorara ho yarandekuye ndakomeza ndataha icyakurikiyeho. nyuma y’icyumweru nahise mfatwa atangira kubona ko yarwaye amaguru ye maze yegera abaganga Babura indwara nuko babona amaguru akomeje kubyimba bafata umwanzuro wo kuyaca.cyane byari bikomeye kuyoberana .
Urugendo rwe rwubuzima ntiyigeze acika intege cyane ko batekerezaga ko umunsi uyu musaza wa muroze yapfuye ko Wenda uyu musore azakira gusa siko byagenze . kuko nyuma uyu musaza yaje gupfa ariko ntiha a.ahirwe Samuel yo gukira. Ahubwo arakomerezwa.
Nubwo byagenze gutyo si amaguru gusa kuko bitangiye nogufata amaboko ,mubyukuri bikomeje kugorana mubuzima bwe kandi Atari amahitamo ye , gusa bakomeza bavuga ko uwo musaza wamukozeho ngo ariko yari ameze ko abantu bose bamugenderaga kure nubwo ubu bavuga ko yapfuye. Asoza asaba ubufasha cyane uburyo bwo kubaho kuri we busa nkubwagabanutse.cyane ko uko agaragara ntacyo agishoboye gukora cyamubeshaho