banner

Nadia wo muri City maid ati” nakoze muri miss Rwanda byose ndabizi, ibya prince kid ni Imana gusa”. Yavuze ibyo yabonaga akora muri miss Rwanda.

Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia muri city maid, ni umwe mu bakinyi b’igitsinagore bakunzwe cyane muri cinema nyarwanda ndetse abantu benshi bakunze kwirahira ubuhanga bwe n’impano itangaje mu gukina filme.  Tariki 14 z’ukwezi kwa 7 umwaka wa 2021 nibwo uyu mukobwa yakoze ikiganiro n’inyarwanda avuga uburyo umugabo yigeze kumusaba ko baryamana kugira ngo amuzamure mu ntera ya film bari bagiye gukina, ari naho mu kiganiro yakoreye kuri CHITA MAGIC kuri Youtube yakomojeho avuga ku bibera muri miss Rwanda.

Mu kiganiro uyu Nadia yakoranye na CHITA yavuze ko mu mwaka wa 2019 yakoraga muri miss Rwanda, ariko agakora hafi kuko akazi ke kwari ukandika abakobwa baje muri miss Rwanda mbese muri protocol. Ikintu cya mbere Nadia yavuze n’uko amarushanwa y’ubwiza ubundi atagakwiye kubaho, kuko ntago umuntu yagakwiye guhemberwa ubwiza afite bigendeye ku marangamutima y’abantu bari gutoranya cyane ko Imana ariyo itanga ubwo bwiza, avuga ko umuntu uko yaba ari kose aba ari mwiza.

Yakomeje avuga ko ibi by’amarushanwa y’ubwiza bituma abantu na bamwe cyane cyane abakobwa biburira icyizere ari naho hava kwisiga amavuta no kwitukuza ugasanga bafite ipfunwe ry’uko bameze kandi bavutse. Ikindi yavuze nuko ubwo yakoraga muri miss Rwanda yabonagamo utuntu tw’uducabiranya ati” njyewe rwose ntago ndi indyarya, kuko ibintu ngiye kuvuga ndabivuga nka njye, ariko njye nkora muri miss Rwanda nabonaga utuntu tw’uducabiranya twinshi, ndetse buriya miss Rwanda ntanubwo njya nyishyigikira, kuko ubwiza ni umuntu ku giti cye”.

Yakomeje avuga ko muri miss Rwanda ibiberamo atabonye byinshi, gusa miss Rwanda itegurwa n’abantu benshi cyane ku buryo Atari Prince kid gusa, kuko iyo aza kuba ari umuntu umwe ubitegura cyangwa se ubigiramo uruhare, ntago yari kuzabura umuntu umuvuguruza. Yavuze ko nubwo yabonaga harimo utuntu tw’uducerere ariko atumva ukuntu Prince kid yari kujya ategeka avuga ko umukobwa ariwe ugomba gutwara ikamba.

Yakomeje avuga ati” njye nakoze muri miss Rwanda mu mwaka wa 2019, ubwo Meghan yabaga miss naba Mwiseneza Josiane, ariko ibaze njyewe wakoraga muri protocol nkabona harimo utuntu tw’utunyanganyanga, ibaze rero uko byabaga bimeze imbere. Ntago ngiye kwemeza ko iby’igistina byabagaho, ariko nanone utunyanga two naratubonaga”.

Inkuru Wasoma:  Umubyeyi arasaba ubutabera nyuma y’uko afungishije umwana we wamwibye igare, none akaba agiye kurangiza igifungo igare rye atararisubizwa|ubuyobozi bwagize icyo bubivugaho.

Nadia yakomeje avuga ati” ntago nkeka ko baryamana mbere y’uko umu miss atwara ikamba, ahubwo hari ibiganiro bibaho nyuma y’uko atwara ikamba cyangwa se amarushanwa ari hagati. Ikintu ntumva neza ni uburyo umuntu uri mu kanama nkemurampaka yabwira umukobwa ko ari mwiza akiza mumarushanwa, ibyo bituma umukobwa yirara cyangwa se akirya ku bandi, akanamutera kwiyumva cyane, mbese uba uri kumutera ubwibone”.

Nadia yavuze ko atumva uburyo umuntu ahemberwa uko asa, avuga ko kugira ngo umwana ajye muri miss Rwanda haba hari imbaraga nyinshi cyane aba yakoresheje kugira ngo yiyumvemo kujya guhatanira ikamba. Yavuze ko iyaba bariya bakobwa ari beza koko, ntago ibi bintu byabaye byari kuba byarabayeho, ati” buriya umukobwa aramutse ari mwiza, izi scandal zose zabaye ntago zagakwiye kubaho, niba byarabaye ku mukobwa wa mbere, uwa kabiri, bikagera kuri uyu w’ejo bundi akaba aribwo bijya hanze, nta bwiza bubamo ahubwo byose aba ari imikino, kuko umuntu uri kureba ubwo bwiza areba ubwo yifuza, cyane ko ushobora kubona ndi mwiza, ariko undi we akabona ntari mwiza”.

Nadia yakomeje avuga ko miss Rwanda koko niba ari amarushanwa y’ubwiza, bitagakwiye kujya kubera mu bwihisho nk’uko bajya muri bootcamp, ahubwo abaturage ubwabo aribo bagakwiye gutora nyampinga cyane ko iyo babikora bavuga ko ari ibijyanye n’umuco nyarwanda, atumva impamvu abaturage bagenewe ibyo bikorwa bagakwiye guhezwa mu gihe cyo gutora abakobwa. Avuga ko ibi by’aba judge iyo bijemo ariho ubuhehesi buva ndetse no gushuka abana.

“Ese miss Meghan NIMWIZA yaba yarasezeye mu marushanwa ya miss Rwanda nk’umu Judge kubera Prince kid?”| abakunzi ba miss Rwanda bafite ibyo bari kubivugaho.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved