Umubyeyi ukiri muto witwa Niyikuza Esther wo mu murenge Gihundwe wo mu karere ka Rusizi, amaze igihe gito asoje igihano cy’igifungo cye muri gereza ya Nyamagabe, aravuga ko mbere yo gukora icyaha cyamugejeje muri gereza yari umuntu udashobotse kuburyo imyitwarire ye yari iteye ikibazo muri sosiyete nyarwanda.
Niyikuza w’imyaka 25 kuri ubu, ni umubyeyi w’abana babiri, umwe akaba yaramubyariye muri gereza aho yari afungiwe azira gutema musaza we n’umuhoro, atuye mu kagali ka Gatsiro Umudugudu wa Tubonane, ndetse ngo ibi byose byatewe n’uko muri icyo gihe yari wa muntu ufunze umutwe cyane byamugejeje ku kuba yaranyuranyije n’itegeko.
Aganira n’IMIRASIRE TV, Niyikuza twamubajije ibibazo bitandukanye ku buzima bwe mbere yo gufungwa ubwo yari afite imyaka 22 y’amavuko anatwite, urugendo yanyuzemo muri gereza n’inzira yose yamugejeje ku kugaruka muri sosiyete y’abadafunzwe, kugera ubwo yifuza gutanga ubwo buhamya agamije ko hari undi bwafasha. Dore ibibazo n’ibisubizo twaganiriye.
WAFUNZWE RYARI, WARI UFITE IMYAKA INGAHE: Nafunzwe tariki 2 Ukuboza 2022, nari mfite imyaka 22 y’amavuko.
NI IKIHE CYAHA WAKOZE CYAKUGEJEJE KU GUFUNGWA: Icyaha nakoze ni uko nagiye guhana umwana wo mu rugo, musaza wanjye, muhanisha igihano kirenze urugero byaje kumuviramo kwangirika ubuzima bwe. Hari mu gitondo musaza wanjye namusabye ko yakwitegura akajya ku ishuri, kuko yagombaga kujyana n’umwana wanjye w’imfura kuko basanzwe bajyana, ariko musaza wanjye aranga avuga ko atajya ku ishuri, ubwo rero icyabaye ni uko nagize umujinya, ubwo nanjye nari ngiye mu ishyamba gututira ibiti, mfata umuhoro nari ngiye gukoresha mukubita ikibatiri cya mbere, icya kabiri ngiye kukimukubita birangira mutemye mu mutwe, kuburyo yavuye amaraso menshi cyane, nibwo data wacu (uvukana na papa) yahise amfata na musaza wanjye banjyana mu nzego zishinzwe umutekano, uwo munsi nibwo nisanze mu butabera.
IBYO BIRI KUBA, WARABIBONAGA KO ARI INZIRA ISHOBORA KUKUGEZA KU GUFUNGWA MURI GEREZA: Oya! Natangiye kubona ibintu biri kumpindukiraho ntazi n’icyo navuga, kubona banjyana hirya no hino, bamvana kuri polisi njya kuri RIB, nabo bakanjyana kuri parike kwitaba ngo ntange ubusobanuro. Gusa nubwo ibyo byose byabaga, numvaga ko icyaha nakoze Atari icyaha gishobora kujyana muri gereza ngo mfungwe imyaka, kuko numvaga ndaguma muri RIB nk’icyumweru gusa ubundi ngataha, gusa si uko byagenze, kuko igihe cyarageze ndanaburana mu rukiko binyuze mu ikoranabuhanga, ubwoba butangira kuntaha umushinjacyaha ansabiye igifungo cy’imyaka umunani.
Nyuma y’urubanza nibwo baje kunsomera imyanzuro nsanga bampaye igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atatu, uko niko nahise nerekezwa muri gereza ya Nyamagabe.
UMUNSI WA MBERE WINJIRA MURI GEREZA BYARI BIMEZE BITE? NI IKI UTAKWIBAGIRWA: Umunsi wa mbere ngera muri Nyamagabe, kwiyakira byarananiye, kuburyo nahakuye n’uburwayi bw’umugongo. Inda nari ntwite yari igiye no kuvamo kubera kunanirwa kwiyakira, ahubwo abantu bakajya banavuga ko nshobora kuba nagize ikibazo cyo guporomoka kubera kutiyakira (Ihungabana ryo mu mutwe) kuburyo banavugaga ko bashatse bantera urushinge kugira ngo mbashe gutuza, ariko baza kwigarura, ariko byarandiye bikomeye cyane. Sinabyibagirwa.
NI IKI WAKOZE KUGIRA NGO UBASHE KWIYAKIRA: Hari umukecuru nasanzemo wasengeraga mu barokore, yari afite aka Bibiliya gatoya, arakampa ambwira ko we atabasha gusoma, bityo njye ngasoma kamfashe nirinde kwihugiraho, ambwira ko tugomba kujyana no mumatsinda y’amasengesho. Ibyo nibyo nabashaga kujyamo, nkanareba televiziyo kuko icyo gihe hari ama filime yari ari gusohoka meza cyane. Ubwo nibwo buryo nakoresheje ngenda niyakira.
ESE UFUNZWE HARI IHOHOTERWA, KURENGANWA CYANGWA SE GUFATWA NABI WIGEZE UKORERWA: Oya! Ntabwo ibyo byigeze bibaho. Uburenganzira narabuhawe nk’umuntu ufunzwe, kuko uko nabitekerezaga Atari ko bimeze, kuko umuntu ufunzwe na we abasha guhabwa agaciro, amazi narayabonaga, ifunguro nkaribona uko bikwiye kuko umubyeyi utwite ntabwo ahabwa ibigori nk’ibisanzwe ahubwo agenerwa irindi funguro ryihariye, mbese nafashwe neza nta karengane nahuye na ko.
UBUZIMA BW’UMUGORE UFUNZWE UMUNSI KU MUNSI BUBA BUMEZE BUTE: Abagore bafunzwe, bagira imirimo myinshi itandukanye baba bakora, hari abirirwa baboha ibintu bitandukanye, hari abiga ubuhinzi n’ubworozi, mbese muri gereza habamo amasomo atandukanye kuburyo muri gereza buri wese aba akora nk’ibisanzwe, ndetse igihe kiragera na Komiseri ushinzwe imfungwa akaza kubasura akabahumuriza.
WABA WARAHUYE N’ABANTU BAMEZE GUTE MURI GEREZA? HARI UWIGEZE AGUHINDURA UKO UBONA ISHUSHO Y’UBUZIMA: Uko hano hanze tumeze, ni nako no muri gereza bimeze. Kubera ko haba hari abantu beza n’ababi rwose, kuko abantu bose ntabwo bahuje imitima. Nabashije kuhasanga abantu beza, ariko nk’urugero hari ab’iwacu nahasanze ariko batambereye beza, ahubwo nkagirirwa neza n’abandi ntazi. Hari abanyakiriye turasabana tuba inshuti, hari n’abandi bashatse kumbangamira ariko ibyo iyo byabaga natangaga ikibazo bakabacyaha ntibabashe kubigeraho. Ikintu nahamenyeye bitewe n’abo twahuye rero, nize kwihangana ndetse no kwihanganira ibyo ndi kunyuramo uko byaba bimeze kose.
WIGEZE WUMVA UBWO UFUNZE, ABANTU BARI HANZE BARAKWIBAGIWE CYANGWA BAGUCIRA URUBANZA: Yego barahari cyane. Iyo umuntu yazaga kunsura, wasangaga bamwe bavuga bati “Heeee ya nkozi y’ibibi, iheze I Nyamagabe” cyangwa se ugasanga bari kuvuga amagambo Atari meza cyane yo gusesereza, bavuga ngo mbese igifungo nzakirangiza ryari. Gusa nanone, hari ababashaga gutuma mama wanjye umuhaye igihumbi, bibiri, bati ‘Umusuhuze’ gusa bene abo ni bakeya ntabwo ari benshi.
NI IKI KUBA MURI GEREZA BISHOBORA KUBA BYARAGUHINDUYEHO: Ikintu cya mbere nahindutseho, ni uko nasanze Imana itajya ikinishwa. Nkiri hanze nabashije kuyikerensa uko nishakiye, ngeze muri gereza iramfata irangwatira neza cyane. Gusa ibyo byaramfashije cyane, kuko Imana yaranyigaragarije kuko yampaye ibyo nari nkeneye byose.
MU MASOMO YOSE WIGIYE MURI GEREZA NI IRIHE RYAKUGOYE KURIFATA: Ni isomo ryo kubasha kubabarira uwamfungishije. Byarangoye cyane, kuko hari n’ishuri twajyaga kwigamo saa munani, barabitwigishaga bakatubwira bati “Muzabanze mubabarire ababafungishije” [Niyikuza twamubajije uwamufungishije arimo kuvuga niba ari wa musaza we, aratubwira ati “Oya! Ntabwo ari musaza wanjye kuko yari akiri umwana, ahubwo ni data wacu kuko ni we wanjyanye kuri RIB] ubwo rero nubwo byari bigoye ariko nyuma naje kwicara, nakira ko ibintu byose byabaye byari umugambi w’Imana no kugira ngo ibashe kuba yambona.
NI IKIHE KINTU WIMENYEHO UBWO WARI MURI GEREZA UTARI UZI KO UGIFITE UTARAHAGERA: Ikintu nimenyeho, ni uko agaciro gakeya nahaga mama wanjye, urukundo yanyerekaga ntarafungwa ntabwo nabashaga kurubona. Nabashije kurubona ubwo yanyirukankaga inyuma mfunzwe, akansura, akanyirukaho, nibwo nabashije kwicara nkabikurura neza mbasha kubibona neza.
UBWO WARI UFUNZE, WIGEZE WIYUMVAMO UMWANZURO UVUGA UTI “NGOMBA GUHINDUKA?”: Naricaye njyewe ubwanjye, icyo gihe n’ikiniga cyaramfashe, ndarira ntekereza byinshi naciyemo ndi hanze, icyo gihe nari mvuye kuburana ubujurire, nari mazemo imyaka ibiri ariko umushinjacyaha ansabiye umwaka n’amezi atandatu, ndi kubibona ko mfunguwe birangiye, ndibaza nti “Ese mu gutaha kwanjye, nzataha ntabashe kwisuzuma ngo nirebe koko menye aho bitari kugenda neza?” Icyo gihe nariherereye nterura umwana wanjye (wavukiye muri gereza) ndarira cyane bikomeye, ndavuga nti “Uko nagiye ntabe ari ko nzagaruka, yego wenda ntabwo nahinduka 100% kuko ndi umuntu, ariko byibura impinduka zizagaragare, bike bikorwe, ibindi Nyagasani azamfashe.”
Tariki 10 Ukwakira 2024 nibwo NIYIKUZA yitabye Urukiko rw’Ubujurire, aho yaburanye nanone yemera icyaha ariko agasaba kugabanirizwa igihano. Icyo gihe Umushinjacyaha yamusabiye ko yahabwa igihano cy’umwaka n’amezi atandatu kubera ko icyaha yakoze Atari yarakigambiriye, biza guhura n’uko yari amaze imyaka igiye kuba ibiri afunzwe.
BIBA BIMEZE BITE GUSOHOKA MURI GEREZA, WUMVAGA UBWOBA CYANGWA UBWIGENGE: Kubasha kwakira ko nafunguwe byantwaye nk’ukwezi, kuko nararyamaga nkarota n’ubundi baje kuntwara, gusa kubera ko nta kibazo nari mfitanye no mu rugo, nta bwoba nari mfite, kuko nasaga n’uwongeye kuza nisanga, babonye ntashye barishimye kuko na bo ingendo zo guhora baza kundeba I Nyamagabe zari zibarambiye.
NI IKI CYAKUGOYE NYUMA YO GUFUNGURWA UGERAGEZA KONGERA KWINJIRA MURI SOSIYETE: Ikintu cyango ni amagambo, kuko bamwe bagendaga bavuga bati “n’ubundi arafunguwe ariko ejo cyangwa ejobundi azasubirayo kubera ubugome n’ubutindi agira” Ibyo narabyumvaga byose, ariko nkabasha gukomeza ururimi rwanjye, kuko iyo umuntu afunguwe akenshi abantu bakunda kumwisitazaho kugira ngo bongere kubona impamvu yamusubiza muri gereza. Nabashaga kubereka ko no kumvuga ntanabizi ahubwo ngaharanira kubereka ko nagororotse, na babandi twahuraga tukavugana nabi, twarasuhuzanyaga bagatungurwa n’uwo nahindutse we.
ABANTU BAGUFATA GUTE NYUMA YO GUFUNGURWA: Abantu bamwe babanje kujya bantinya, kubera ko batekerezaga ko wa mutima najyanye ari wo ngarukanye. Kuko baba bazi ko ngo umuntu ufunguwe ahubwo aba azanye ubugome bwinshi cyane, byatumye babanza kumera nk’abantinya ariko batungurwa no kubona njye mfite ibitwenge byinshi, bagatungurwa, nifitiye umunezero.
HARI UBUFASHA WIGEZE UBONA BW’ABANTU NYUMA YO KUVA MURI GEREZA: Cyane rwose. Bamwe bazaga kunsura, wasanga wenda nk’umuntu Imana yamufashije, akamp nk’icyo gihumbi ati ‘Rwose wihangane, ntabwo twabashije kugusura’’ Ariko ubufasha narabubonye.
HARI NK’AHO WAGIYE GUSHAKA AKAZI CYANGWA SE IKIRAKA GUFUNGWA BIGATUMA BAGUFATA UKUNDI: Oya ntabwo banyishisha, kuko ibiraka narabibonaga rwose na nubu ndabibona nkabikora neza, icyakora hari abambonaga bakibaza bati “Ariko se uriya muntu yabasha gukora akazi nka kariya? Twari tuzi ko atagashobora.” Gusa ntabyigeze biba ngo abantu banyishije.
NI IRIHE JAMBO WAHEREZA ABASORE N’INKUMI BAKIRI BATO UJYA UBONA BAKORA IBIKORWA BISHOBORA KUBAJYANA MURI GEREZA: Icya mbere nababwira ni ukwirinda ikintu gishobora gutuma bagongana n’amategeko. Urugomo, ubujura, amagambo Atari meza yo gupfobya, ni bibi cyane kandi bihanwa cyane. Ubushurashuzi no gufata kungufu, kuko muri gereza ikintu nabonye ni uko gusambanya abana bato, nta muntu uhabwa igihano kiri munsi y’imyaka icumi y’igifungo, abasore n’abakobwa bagomba kubyirinda kuko n’abakobwa bariyo bafungiye icyo cyaha, ahubwo buri munyarwanda we agomba kumenya uko yakwitwara n’uburyo bwo gucunga amarangamutima amugenga, akabasha kuba yakwirinda gereza kuko nta cyiza cyaho.
Yego umuntu yisanga yahageze ariko ni habi kuko ni ubuzima bushaririye. Reka nkubwire, nkimara gusohoka hari ikintu cyambabaje, hari umuntu wambonye arangije arambwira ati ‘ehh burya gereza uko bisa kose ni heza, uzi ukuntu wabyibushye?” ndangije narababaye ndamubwira nti “Niba narabyibushye nawe uzagende bakugaburire nk’ibyo bangaburiraga.” Bene ibyo birababaza ariko ndabyirengagiza, rero amagambo mabi ni ikintu umuntu wese agomba kwirinda, ariko muri rusange buri wese akwiriye kwirinda ikintu cyamugonganisha n’itegeko.
NI IBIHE BINTU ABANTU BARI HANZE BIZERA KO BIBERA MURI GEREZA ARIKO BITABAYO: Ikintu cya mbere, kuko nanjye barabimbaza cyane, hari abagenga bakubita ibihuha bavuga bati “muri gereza banywa igikoma kirimo umucanga, ngo barya ibigori birimo umucanga bidatoye, kandi ngo barabakubita buri munsi kuva mu gitondo kugera nimugoroba.’ Uko babitekereza n’uko babivuga ntabwo ari ko biri. Yego bavuga ko umuntu aba agiye kugororwa ariko ntabwo bagoroza inkoni ahubwo bagoroza umunwa, kuko n’iyo unaniranye hari aho bagufungira mu mwihariko ukahamara iminsi nka 15 byaba ngombwa bakanayongera ku gihano cyawe, ntabwo bagukubita cyangwa ngo bakwime ibiryo ugenewe. RERO ayo magambo yose avugwa ni ibihuha kuko ntabwo ari byo.
KURI WOWE UBWIGENGE NI IKI: Ubwigenge kuri njye ni uko mfite umunezero urenze uwo nari mfite ubwo nari mfunzwe. Iyo mvuze ngo nshaka kunyaruka njye kurusengero, reka njye gusura umuntu hariya hakurya, njyayo igihe mbishakiye, ndetse no kuba narongeye kugaruka muri sosiyete.
NIYIKUZA ARASHIMIRA Urwego rw’Igihugu Rw’Igorora ndetse na Perezida wa Repubulika: Mbere na mbere ndashimira Perezida Kagame kubera ko abasha kwita ku bagororwa bari mu Rwanda hose, abasha kubabera maso akabitaho uko bukeye n’uko bwije.
Ndashimira komiseri y’amagororero yo mu Rwanda, kuko adahwema gukurikirana amagororero ayoboye, akoresha uko ashoboye, akamenya ngo abagororwa bafite ibyo kurya, ubutabera, ababakurikirana, n’igihe cya ‘Liberation’ hakaba abahabwa imbabazi, ibyo byose ndabishimira RCC, kuko ibasha kugorora, kumwe bavuga ko izagorora abagoramye bagororoke, nanjye ubwanjye narabibonye kuko ntabwo nari nzi ko nagororoka, nanjye ukuntu nibonaga, narahindutse ndayishimira.
Niyikuza nk’umuntu ubohotse, Atari muri gereza, avuga ko icyerekezo afite muri we ni uguhindura imikorere yanjye, “Ariko mbere ya byose nkabanza kwifatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu no kuba nakwirinda icyansubiza aho nari ndi, nkabasha gukura amaboko mu mifuka ahubwo ngashaka imikorere izanteza imbere.”
Yashimangiye ko ikintu asaba abantu ari ukwirinda kumva amabwire abantu bagenda bavuga, kuko akenshi atuma hari abahagarika umutima bumva ko kujya gufungwa ari nko kujya mu itanura ry’umuriro, ati “Yego gufungwa ni ugufungwa, ariko ntabwo baba bafashwe nabi cyane, kuko uko babitekereza ntabwo ari ko biba biri.”
Icyakora yanenze abantu basohoka muri gereza ukumva bakunda kuvuga imvugo bati “n’ubundi nari narafungiwe ubusa, rero ninsubirayo nzasubirayo mfungiwe ukuri.” Kuko nta cyiza kiba mu gufungwa kubera ko bituma ubuzima n’imibereho y’umuntu idindira ndetse n’iterambere rikamusiga.
Uyu munsi wa none, Niyikiza akora imirimo igiye itandukanye, irimo gukora n’amasuku ku bamuhamagaye mu karere ka Rusizi aho avuka.