“Nagambaniwe n’umukunzi wanjye mu ijoro ry’ubukwe bwacu nicwa n’agahinda” Inkuru y’urukundo iteye agahinda

Uwo munsi wari uw’ibyishimo mu buzima bwanjye, nari maze igihe kinini njye n’umuryango wanjye tuwitegura ndetse yewe tunawutakazaho buri kimwe cyose mubyo dufite kugira ngo uzakunde umere neza, mbere y’umunsi umwe nanze kubyiyumvisha ko koko ku munsi ukurikiyeho leta ndetse n’Imana bose bazampa uburenganzira nkabana n’uwo nakunze ubuziraherezo tukabana akaramata, bituma mfata umwanya wa rwihishwa njya iwabo w’ugiye kuba umugore wanjye Didiane ngo ndebe niba nabo iwabo bari mu myiteguro koko, mu kuhagera ntaraninjira nasanze ibirori birimbanije umutima wanjye ubasha kubinyemeza neza ko nta kabuza imyiteguro iri kubera iwabo ari ku nyungu zanjye na Didiane, nuko ndakata nsubira iwacu nsanga abasore b’inshuti zanjye bahangayikishijwe n’aho nari ngiye ariko bambonye guhangayika kurashira dukomeza kwitegura, nubwo amasaha yatinze kugenda ariko sinjye wabonye bwije buracya.

Bwakeye ntasinziriye kubera amatsiko nari mfitiye uwo munsi, noneho icyo gitondo cyo byari byabaye ibindi bindi kuko numvaga buri segonda ryose riri gutinda, ariko nta kundi amasaha ntago nari kuyasunika ahubwo nihumurije nibwira nti “Humura n’ubundi birarangira igihe kigeze kandi icyiza ni uko nuramuka uvuye hano urahagaruka ugarukanye na Didiane wawe” nuko dukomeza kwitegura si njye warose bambwiye ko twambara amakote tukava aho ngaho, koko niko byagenze imodoka tuzinjiramo tugana iwabo wa Didiane, mu kuhagera baratwakira imisango yo gusaba no gukwa biraba, ntumbaze ngo ibyavuzwe ni ibihe njyewe nari niyicariye ntegereje igihe Didiane arasohokera mu nzu ngo mubone kuko nari nzi ko naza atarongera kujya kure yanjye, koko kera kabaye nyuma y’imihango bategetse ko asohoka, indirimbo abakobwa bwateye neza bazi kurambura amaboko baziririmba bagira bati “araje araje umwari wanyweye amata” mbona aje akikijwe n’abandi bakobwa ariko bari kumwe na musaza we, bangezeho arambwira ati “ndamuguhaye”.

Umutima warikubise ndamureba ndamumwenyurira, Didiane nawe abumbura umunwa mbasha kubona ya nseko nkunda, ako kanya twerekana uko tuzajya tuba tumeze mu rugo rwacu birangiye twerekeza ku murenge, turasezerana byemewe n’amategeko tuvayo duhindura imyenda igitaraganya ngo tudasanga padiri yisubiyeho, bidatinze kugera ku kiliziya dusanga padiri, abasomyi n’abahereza ndetse na korari badutegerereje imbere y’umuryango mugari wa Kiliziya, batangira no kuririmba padiri aduha ikaze, misa iraba baradusezeranya tugana aho kwiyakirira n’indi mihango yose isigaye, sinjye warose byose birangiye uwasangizaga abantu amagambo abwira abantu gutaha nanjye na Didiane tugataha murwacu, umutima wanjye uba urakubise cyane ndibwira nti “Bwa nyuma na nyuma” byari bigeze mu masaha ya nijoro.

Abashinzwe kutuyobora ngo tutayoba cyangwa se tugatana batugeza ku mamodoka ari nako abari batgaragiye bose badusezeraho, tuza kwinjira mu modoka itaratinze kutugeza iwacu aho tugiye gutura, twinjira mu nzu n’amashyushyu menshi nsanga umuvandimwe wanjye yashyizemo akaziki, njye na Didiane tubanza kwinjira mu cyumba mu rwego rwo gukuramo imyenda no kwisuganya ngo ibitybangamiye ku mubiri tubyikureho, namaze gukuramo karuvati, ikote n’inkweto na Didiane amaze gukuramo ikanzu yari yambaye yashatse utwenda tworoheje aratambara, nuko nicara ku buriri bwacu na we anyicara iruhande ndiruhutsaa ndamubwira nti

NJYE: bwa nyuma na nyuma igihe nari ntegereje mu buzima bwanjye ngo mbane na we iteka kirageze, ubu ndumva ntazi amagambo nabivugamo Cherie.

DIDIANE: Muvunyi, ntago wakumva ukuntu umutima wanjye uri guterana insigane nibaza ahantu ngiye guhera nkubwira amagambo y’intimba yanjye maranye imyaka irenga 3 yose ntegereje kuzayakubwira kuri uyu munsi, kugira ngo igihe cyose maze ntishima mu buzima bwanjye nanjye ntangire ibyishimo by’ubuzima bwanjye, mbeho nseka kuko nzi neza ko nageze kucyo nifuza, mbeho ngaragaza ibyishimo kubera ko ibyo naharaniye nabigezeho, mbeho nisanzura kuko ibyishimo byanjye ndi kubibyinagiramo buri uko mbishatse.

NJYE: yooo Cherie, ntago nari nzi ko wari umaze imyaka yose ufite ijambo ushaka kumbwira kandi nari naragusezeranije ko nzahora nguteze amatwi igihe cyose, kubera iki utambwiye muri icyo gihe cyose ngo ubashe kubohoka umutima?

.

DIDIANE namaze kumubwira gutyo yubura umutwe yari ari kurebesha ku buriri andebesha amaso ye ntungurwa no kubona arimo kurira nibaza ikibaye muri ako kanya, ariko nkurikije ukuntu twagiye tuganira ku munsi tuzaba tugeze mu rwacu uburyo bizadushimisha ntekereza ko ari amarira y’ibyishimo, ako kanya mpita mpaguruka mwegera aho yicaye nshatse kumukora ku rutugu ahita anyishikuza ubona ko adashaka ko mukoraho, ahita ahaguruka ahagarara andeba maze ahanagura amarira menshi yagwaga ava mu maso ye maze arambwira,

DIDIANE: Muvunyi, ndeba neza unyitegereze, uyu munsi nari nywurwaye kugira ngo nguhishurire uwo ndi we n’impamvu narwaniriye kubana kwacu, Numara kubisobanukirwa wicare usubize ubwenge bwawe inyuma maze usobanukirwe neza impamvu aka kanya ndi ahangaha.

NJYE: ariko Cherie, ko ndi kubona ikintu ushaka kumbwira cyaguhinduye byagenze gute? Byibura se wafunguye umutima ukambwira nkagufasha kucyumva ko ubizi ko ari cyo mbereyeho mbere y’ibindi?

DIDIANE: ndumva nabuze aho nabihera, Mana mfasha umutima wanjye ubohoke.

NJYE: uri kuntera ubwoba,

DIDIANE: Mana mfasha kuvuga umutima wanjye ubone ubwisanzure, uhhh Muvunyi! Ntago ngukunda ndetse yewe nta nubwo uwo ndiwe ari we utekereza ko ndi we, imyaka yose ishize ntegura kubana na we kandi nkarwanirira ishyaka ubukwe bwacu, byose nabikoze kugira ngo nkwihorereho.

NJYE: ngo?

DIDIANE: witangara! Kandi nizere ko bitaragutungura kuko ibyo wakoze byose urabizi, igihe kirageze ngo na we ibihe byose umaze wishimye isi yarakuryoheye ubyishyure kandi nkwijeje ko nzakubera ikigeragezo, kuburyo kuva aka kanya ugiye gutangira kurira ntayandi mahitamo na make ufite kugeza igihe uzapfira.

NJYE: ariko se DIDIANE wabaye iki ko ntari gusobanukirwa ibintu byose urimo kuvuga? Ndakwinginze mbwiza ukuri mve mu rujijo.

DIDIANE: mbere na mbere mbanze nkubwire, ntuzongere kumpamagara izina DIDIANE kuko sindi DIDIANE, ndetse yewe uko uvuze iryo zina rindya mu matwi no ku mutima, ibyo wakoreye DIDIANE ntabyo uzi?

NJYE: Mana Nyagasani ibi ni ibiki, ese Cherie wabaye iki rwose ko nkwinginze wansobanuriye ibyo uri kuvuga? Nonese niba utari DIDIANE uri nde?

DIDIANE: tuza Muvunyi, n’ubundi kugira ngo wumve icyo ugiye kuzira ndakwibutsa byose kuko usanzwe ubizi, kugira ngo buri nkota yose nzagusonga mu mutima mu gihe nzaba mbana na we nk’umugore n’umugabo uzajye wibuka buri mubabaro wose waduteye, cyane cyane uburibwe wanteye ku mutima, n’uburibwe bw’umubiri wateye Didiane.

DIDIANE wakomeje kumbwira gutyo njye yari yanshyize mu rujijo ndi kwibaza ubwo bwoko bw’imikino ari kunkinira kuko abasore b’inshuti zanjye bari bangaragiye kuri uwo munsi w’ubukwe bari bambwiye ko hari ibintu umugore wanjye ashobora kuntunguza kugira ngo anteshe umutwe mu buryo bwo gukuza ubusabane mbere yo kuryama mu buriri bumwe, ariko kuri iyo nshuro ntago nari ndi gusobanukirwa ibyo DIDIANE ari kugerageza gukora n’ubury ashaka kubinyuzamo, nuko mpita mpaguruka mpagarara nk’uko yari ahagaze, gusa ngiye kumwegera ngo muhanagure amarira abone ubunsobanurira yegera inyuma anyitaza nk’udashaka ko mukoraho, mu kwikanga mpita mubwira nti,

NJYE: Cherie wambabariye ukambwira ikibazo ufite tugashaka igisubizo ko nzi neza ko tutatangira umunsi wa mbere w’urugo rwacu mu marira ngo ruzagire amahoro?

DIDIANE: nonese witeguye ko uzabona amahoro muri uru rugo? Reka nkubwire muvunyi, uyu munsi wirahuriyeho umuriro kandi byarangiye nta ntambwe isubira inyuma ihari, icara ku buriri nkubwire ibyaha byose ugiye kuzira.

DIDIANE yamaze kumbwira gutyo nicara ku buriri ariko nicara kubera amashyushyu nari mfite, maze kwicara nawe yicara ku rundi ruhande anteye umugongo yubika umutwe mu maguru maze ahita atangira kumbaza,

DIDIANE: harya Muvunyi, njye na we twahuye tariki zingahe?

NJYE: twahuye tariki 14 z’ukwezi kwa 2, hari ku munsi w’abakundana ntago nabyibagirwa, wari wambaye ipantalo y’umukara n’umupira w’umweru n’udukweto duhagaze ariko Atari cyane, wari uri kumwe na nyakwigendera mama wawe ndabyibuka.

DIDIANE: uriya mugore wita mama wanjye njya kumenya ubwenge nasanze tubana ndetse n’abavandimwe banjye bandi babiri, ariko twese uko turi batatu ntago duhuje ba papa batubyara, umusore mukuru wacu we njye na mukuru wanjye ntago twigeze tumenya papa we umubyara kubera ko mama yari yaramuduhishe, naho mukuru wanjye DIDIANE we papa we twari tumuzi kubera ko yazaga gusura mama wacu murugo aje kureba na DIDIANE, naho njyewe,,,,

NJYE: buretse gato, ngo mukuru wawe Didiane? Nonese wari ufite mukuru wawe mwitiranwa?

DIDIANE: ni nde wakubwiye ko nitwa Didiane? Kuva ubu nta kintu na kimwe ndimo gutinya kubera ko itegeko ndetse n’urusengero byamaze kuduha uburenganzira bwo kubana yewe n’imbaga nyamwinshi y’abantu babonye ko ndi umugore wawe ukaba umugabo wanjye, ibyo ngiye kukubwirira ahangaha nta kintu uzakora na kimwe ngo niyo wabibwira umuntu wo hanze azabyemere, bose bazakwita umusazi, ari nayo mpamvu kukwica urubozo byose nahisemo kubikora ndi umugore wawe, tega amatwi rero wumve ibyo nkubwira.

NJYE: Mana Nyagasani, nizere ko ndimo kurota.

DIDIANE: amazina yanjye nitwa Kwisanga Mercury, mukuru wanjye Didiane yandushaga amezi 9 gusa kuko navutse amaze amezi 9 avutse, kubw’ibitangaza by’Imana njye nawe tuvuka dusa nta hantu na hamwe wadutandukaniriza, n’ikimenyimenyi yaba njye na mukuru wanjye Didiane twese watubonyeho ariko ntiwigeze ushobora kudutandukanya, aka kanya ukaba ugiye kuzira ibyaha byawe.

NJYE: nonese ushatse kuvuga ko utari DIDIANE?

DIDIANE: ntago ndabigusubiriramo nabikubwiye! Njya kumenya ubwenge nasanze mama wanjye abana na papa wanjye, nanjye, na Didiane gusa musaza wacu we ntiyakundaga kuba murugo kuko yabonaga ubuzima turimo murugo agahitamo kujya kwishakira ibiraka, ndetse bitewe n’uburyo yamenyanaga n’abantu benshi hari n’abagabo bakundaga kumujyana kurangura muri Uganda, ndabyibuka mfite imyaka 9 nibwo nari ntangiye gusobanukirwa neza ubuzima mama abayemo, nubwo twabanaga na papa wanjye ubwo ni umugabo wateye inda mama nkavuka, ntago byakuragaho ko mama aturera njye na mukuru wanjye Didiane kubera kuryamana n’abagabo, natangiye kubibona ubwo twabaga turi murugo, hakaza umugabo, papa wanjye agahita agenda akatubwira ko agaruka mu kanya, mama akadutegeka kwicara muri salon ntituhave ubundi wena wa mugabo bakajya mucyumba bagakora ibyo bakora ubundi umugabo agataha.

NJYE: ariko se Didiane, koko urumva ibintu urimo kuvuga byumvikana? Rekera aho rwose ndumva iyo mikino yawe Atari ngombwa byibura uzabimbwira undi munsi, ahubwo mbwira icyo ushaka kugeraho.

DIDIANE: n’ubundi bavuga ko amatwi arimo urupfu atumva, wabishaka utabishaka urantega amatwi kuko ugomba kunyumva.  Didiane yageze muwa kane w’amashuri abanza kwiga biramunanira, ariko byose byaterwaga n’ubuzima tubamo murugo, iyo umugabo wabaga yajyanye mu cyumba na mama yasohokagamo na papa umbyara nawe agataha, ibyaberaga aho ngaho nta muntu wagiraga icyo abivugaho ubuzima bwakomezaga nk’ibisanzwe. Amasaha ya nijoro iyo mama yamaraga guteka ibya nimugoroba, yambaraga utwenda tumwegereye kandi tugufi akava murugo akagenda twe tukarara mu nzu njye na Didiane na papa wanjye n’igihe musaza acu mukuru yabaga yaje, mu gitondo cya kare mama akaba aribwo ataha akaryama mu gihe ategereje abaraza kumureba murugo. Nubwo DIDIANE byari byaramunaniye kwiga, ariko njyewe nakomezaga kugira umuhate ariko byose bigaterwa n’uko papa umbyara akomeza kumbwira ko kwiga ari byiza nanjye ngakomeza kugira umuhate, narakomeje ndiga ariko DIDIANE biza kumunanira ishuri arivamo, ahitamo gufata inzira yo kujya kwiga imyuga ariko ikibazo kiba ubushobozi bwo kuba yabona amafranga makeya amujyanayo aba afashe igihe cyo kwibera murugo. DIDIANE ntago yari azi aho papa we aba kuko nawe yarekeye aho kuza kumureba iwacu, papa wanjye na we iyo twaganiraga numvaga adashyira DIDIANE imbere, mama we nta mwanya wo kuganira wabaga uhari twavuganaga gusa ari kuduha amafranga yo guhaha. Wenda nimvuga gutyo uragira ngo papa we wenda hari uko yari ameze? Ntako yari ameze nawe yari wa muntu ushakashaka ubuzima akanzanira icyo yabonye ariko rimwe byarangaga ubwo tugatungwa na mama, ariko nubwo byari bimeze gutyo njye na DIDIANE twari abavandimwe kuburyo wasangaga twunze ubumwe bukomeye cyane. Uko iminsi yakomezaga kwicuma njye niko nize amashuri kubw’amahirwe haza aya mashuri biga batishyura ndayakomeza ndetse nza kuyarangiza, icyo gihe papa umbyara na we yari yaragiye atakigaruka murugo nsigaye mbana na mukuru wanjye DIDIANE na mama gusa.

NJYE: banza umbwire ubwo muri make singomba kukwita DIDIANE?

WE: ehh itonde, mu isi yo hanze njye na we tuzaba turi umugore n’umugabo kandi abantu bose bazi ko ndi DIDIANE uretse umuntu umwe ntapfa kukubwira ubizi neza ko amazina yanjye Atari Didiane ahubwo ndi Mercury na we ukaba ubaye uwa kabiri.

NJYE: izi zo noneho ndazibandwa nzerekeza hehe? Nuko se ibyo bigahurira hehe nanjye kuburyo ushaka kubintura?

WE: nakubwiye ko ngiye kukunyuriramo intandaro y’imbaraga zanjye nashyize mu kubana na we kugira ngo mbikwibutse kuko usanzwe ubizi, rero winca mu ijambo mbanze nkubwire ubundi utuze.

NJYE: Mana yanjye, mbwira ndakumva.

WE: nkimara kurangiza amashuri yisumbuye buriya nibwo naje gusobanukirwa neza iby’ababyeyi bacu ko buri mwana adahuje n’undi umubyeyi w’umugabo, mboneraho kubonaintandaro y’uburyo papa wanjye yakundaga kunyitaho cyane kurusha DIDIANE na Djibril musaza wanjye, nubwo atabigaragazaga cyane kuburyo wabona itandukaniro, gusa umwuga mama akora wo nari narawumenye kera kuko n’abanyeshuri twiganye barabimbwiraga ko mama ari “indaya”. Mu gukura kwacu mama niko yagendaga abyina avamo, kuburyo twatangiye kujya tubura n’ibyo kurya rimwe na rimwe, urabizi muri uyu mugi wa Kigali udafite akantu gafatika cyangwa se umuntu ukuzi gupfa kubona amafranga ni ikibazo, noneho na babagabo bakundaga kuza kureba mama bakajya baza rimwe na rimwe cyangwa se n’ibyumweru bibiri bigashira bataje, njye na DIDIANE dutungurwa no kubona mama atakijya hanze mu masaha ya nijoro, ario DIDIANE wari mukuru yari yarasobanukiwe byose, noneho uburyo twakuze dukundana ahita yiha inshingano zo kundinda, yiha indahiro ko ngomba kubaho neza, ndabyibuka wari umunsi umwe mu masaha ya saa kumi n’ebyri zo kumugoroba, Didiane yansabye ko tuvana murugo tukajya mu mugi, twarahageze twicara muri gare aba aribwo dufata akanya ko kuganira ki buzima twabayemo kuva tukiri abana,

DIDIANE: Mercury muvandimwe, nzi neza ko wabonye ubuzima bwacu kugeza aka kanya, ndetse yewe ukaba uri no gusobanukirwa ubuzima mama wacu ari kunyuramo kubera imyaka, nzi neza ko muri twe nta muntu wamucira urubanza kuko ubuzima bw’umuntu bumwerekeza aho bushatse, n’ikimenyimenyi urabona ko turi abavandimwe wowe ukaba warize ariko njye ntarize, bivuze ko n’inzira zacu gutandukana ari ibintu byoroshye,

NJYE: Yego ndabyumva, gusa urabona ko ndangije amashuri yisumbuye, igihe kirageze ngo nanjye nshake akazi nshake amafranga maze ntunge umuryango, nonese ko tutagize amahirwe yo kugira ba papa bacu ngo batwiteho, tumaze kubimenya nyine ni ukwirwanirira.

DIDIANE: ibyo biri muri bimwe bitumye nshaka ko aka kanya tuganira mwana wa mama, urangije amashuri, uri umukobwa mwiza, nzi benshi bameze nka we muri aka kanya, ariko gushaka amafranga bayakeneye ku kabi n’akeza bikaba byarabagejeje mu mwobo badashobora kwivanamo, nako reka mbikubwire ntago ari ibanga, ujya utambuka nka nijoro ukabona abakobwa beza, muri mu kigero kimwe bateze abagabo ku muhanda?

NJYE: yego ndababona, kubera iki?

DIDIANE: bariya bana b’abakobwa baba baranyuze mu buzima runaka, abenshi bize amashuri nka we, ariko nyuma yo kurangiza amashuri bagakurikizaho inzira yo gushakashaka amafranga mu buryo bushoboka bwose, bayaburira mu bwiza, bagafata inzira yo kuyoboka uriya mwuga, ikibabaje muri ibyo uriya mwuga uwawugezemo kuwuvamo birangira nabi, ikirenze ibyo ukaba nta kintu wakuramo n’ikimenyimenyi reba ibyabaye kuri mama wacu, none n’ubu ntabasha kuva murugo.

NJYE: ndabyumva, ariko njyewe nk’umuntu wize nshaka gushaka amafranga muburyo bwiza ntago nzaca munzira nk’izo.

DIDIANE: MERCURY mwana wa mama, buri kintu cyose umuntu yisangamo rimwe, agikora bwa mbere avuga ko ari ukumva uko bimera, cyangwa se avuga ko atabigira akamenyero bityo agiye kubikora rimwe gusa, n’ejo agasanga bigenze uko, akazaza gusanga yarabigize umwuga kandi muri ubwo buryo nta nzira imusubiza inyuma uba ufite, rero mwana wa mama, ndifuza ko n’umuhungu mwaba mwakundanye utazigera umwemerere kujyana nawe mu buriri mu izina ry’urukundo.

NJYE: ndabyumva muvandimwe urampangayikiye, kandi inama zawe ndazumva.

DIDIANE: rero ikintu nshaka kukubwira, urabona ibi by’ikoranabuganga byaje, naje kugira amahirwe menyana n’abantu baba muri America mfungura umutima mbabwira amateka yanjye yose banyemerera kuntera inkunga, ndagira ngo mu gihe utarabona akazi cyangwa urimo kugashaka buri kintu cyose ukeneye ujye ukimbaza, ndifuza ko nakubera byose ukeneye ariko ukarinda umubiri wawe kugeza ku munsi uzabana n’umugabo uzakunda.

NJYE: yooooo! Sha DIDIA, uri umuvandimwe mwiza ni ukuri kandi nkwijeje ko ntazigera ngutenguha.

DIDIANE: ngaho nsezeranya kandi undahirire ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi utazisanga mu nzira mama wacu yanyuzemo, kandi buri kintu cyose ukeneye uzakimbaza.

NJYE: ndabikurahiriye.

DIDIANE yamaze kumbwira gutyo ndabimwemerera ndetse n’ibyo yambwiye byose byari ukuri, sinari nzi ngo abaterankunga be ni bantu ki ikintu yanyijeje ni ukundinda inzira nacamo ngatanga umubiri wanjye, bigatuma mbigira ingeso maze nkarangira nka mama wari utakiva murugo kubera impamvu tutazi. MUVUNYI, nari nzi ko DIDIANE atazabishobora, uwo munsi nanjye nakomeje inzira yo kurwana no kubona akazi ariko rimwe na rimwe nkabangamirwa n’ingano y’amashuri kuko ahenshi bakeneraga abize kaminuza, nanone nkabangamirwa n’ubumenyi kuko nk’ibizamini nakundaga kujyamo nahuraga n’abana bize mu bigo byiza bazi icyongereza n’ibifaransa, ikindi gihe nkabangamirwa no kutemenya guhangana kuko nyine aho nize ntatojwe guhangana mu kazi, gusa nanone amafranga yose nakoreshaga, byose nakeneraga muri izo ngendo mukuru wanjye DIDIANE akabimenyera. Yarahiye indahiro yo kurinda ubuzima bwanjye ambera igitambo, kugira ngo gusa ntazigera nca mu nzira mama yaciyemo bikarangira umubiri wanjye ubaye ikimenyabose.

Iminsi yakomeje kwicuma igihe kimwe DIDIANE ambwira ko yahuye n’umusore bahise bakundana kubera imyitwarire y’uwo musore, mubajije izina rye ambwira ko yitwa MUVUNYI NDEKEZI DANIEL ariko akaba akunda guhamagarwa Danny, Didiane namubajije uko yahuye n’uwo musore Danny, ambwira ko ari nka kwakundi inshuti zihurira mu nzira. Didiane twakundanye urukundo rukomeye nk’abavandimwe, ariko kwa kundi abantu batavukana bamenyana bakaba inshuti zikomeye cyane, natwe byagenze gutyo ubwo byatujyagamo ko tutavukana kuri ba papa, dukundana urukundo rurenze urw’abavandimwe, noneho uburyo DIDIANE yifuzaga ko nzatera imbere kandi binyuze mu buryo bwiza, ni nako nanjye nifuzaga ibyiza byose ko byaba kuri we, kuburyo nahise ngira amatsiko yo kumenya uburyo yafashe umwanzuro wo kujya mu rukundo n’uwo musore Danny, ndamubaza nti,

NJYE: ese ko nzi neza ko iby’abasore utajya ubijyamo buriya wafashe umwanzuro gute wo guhura n’umusore mugakundana?

DIDIANE: erega nubwo umuntu ashobora kwishyiramo ko atakundana n’umusore cyangwa se adashaka kujya mu rukundo, wibuke ko umutima ubwawo wihitiramo,

NJYE: nuko uba uhuye na Danny umutima uguhatiriza kumukunda kumwe tubibona muri flime?

DIDIANE: ariko Mercury nawe rwose, nonese uzi ngo abakina filime si abantu basanzwe, utekereza ko umuntu wanditse filime aba atandika ibiba mu buzima busanzwe?

NJYE: mbwira nyine numve uko wahuye na Dany wawe.

DIDIANE: sha Danny twahuriye ku marembo ya kaminua ya IPRC KIGALI, nari mpahagaze ntegereje maman wari uri mu isoko rya Kicukiro centre, hashize akanya arahansanga, Danny yari yambaye igisarubeti cy’ubururu ariko gisa nabi cyane, kiriho ibitaka byinshi cyane ndetse yanduye no mu mutwe bigaragara ko yahoze mu cyondo cyangwa ibitaka, akigera ku gipangu cya kaminuza ya IPRC akura aga telephone mu mufuka ashyira kugutwi, sinzi uko byagenze ahita yegera ho nari nzi ansaba ko namutiza ama unite yo guhamagara,

NJYE: genda sha abatubuzi mwarateye, reba nk’ukuntu wambaye kugirango umuntu uratuburira akugirira impuhwe maze umucucure utwe twose,

DANY: humura miss ntago nshaka kugutuburira, basi reka nkubwire numero umpamagarire ndamukeneye byihutirwa.

NJYE: wasanga phone yanjye bayikurura bakoresheje ijwi ntawamenya, abatubuzi se ko mwateye muri benshi nabibwirwa n’iki?

DANNY: Miss winyumva nabi ni ubufasha ndi kugusaba, ubusanzwe nitwa Danny, ndi umunyeshuri muri IPRC ariko nyine gutya umbona mba nirwanaho dore ntago amafranga ya buruse yatungaumuntu yonyine, rero ndi gushaka umunyeshuri twigana ngo aze anzanire utuntu kuko ntago nakwinjira mu kigo meze gutya.

DANNY yamaze kumbwira gutyo numva ntago ari umutubuzi, mubwira ko ndamuhamagarira akavuga nyifashe, ambwira numero turahamagara asaba umusore mugenzi we kumuzanira igikapu cye akaza aho ku marembo, bidatinze haza umusore Danny yakira igikapu atangira no kuganira na wa musore batanyitayeho,

DANNY: mwakoze CAT se?

UMUSORE: wagize amahirwe bayimuye, ariko se man ko wari umuntu w’umugabo koko waje guhinduka gutya gute?

DANNY: umva man, ubuzima aho bukwerekeje niho ujya guhigira, wincira urubanza kuko ntago uzi ubuzima mbayemo, ahubwo se man ko mu kiyede bari kwanga kuduha amafranga, wangurije nka bitatu ko nzayagusubiza?

UMUSORE: nta kibazo ariko man uhindure ingendo kabisa, bitaba ibyo uzasanga waribuze kabisa.

DANNY: humura musaza, ntaribi turi kumwe ariko ujya umpamagara umbwire uko mu ishuri bimeze.

Uwo musore yamaze gusubira muri kaminuza Danny arahindukira arandeba maze ahita ambaza,

DANNY: miss, wowe se ko nta ndabyo ufite, umukunzi wawe ntago arazikuzanira? By the way urakoze kuntiza ama unite ayanjye yari yashizemo.

NJYE: nitwa DIDIANE,

DANY: ufite akazina keza wana, byiza kumenyana.

NJYE: nonese ko mbona ubuzima ubayemo n’amashuri bidahura?

DANNY: ubuzima ni inzira ndende nyine nawe urabibona, ahubwo abadapfuye ntago Babura kubonana mpa aka numero kawe ntawamenya aho tuzongera guhurira.

Sha mercu, DANNY namuhaye numero zanjye nawe ampa ize turatandukana akomeza inzira ye, nyuma nkomeza gutegereza mama wari mu isoko ngo aze dutahe bidatinze araza, hashize nk’ibyumweru bitatu nibwo DANNY yampamagaye ambwira ko yari yaribagiwe ko afite numero zanjye, duhera aho tuganira turamenyana nza gusanga afite umutima mwiza nyine tukajya tuganira buri munsi, nanjye ntumbaze uko byaje ngo nsange namukunze.

Muvunyi, mukuru wanjye DIDIANE yamaze kumbwira gutyo mwifuriza amahirwe masa mu rukundo, we akajya ambaza nib anta muntu turi kumwe cyangwa uwambajije akazina mubwira ko nkiri muto nzabijyamo igihe nikigera, twakomeje kubaho muri ubwo buzima umunsi umwe DIDIANE ubwo yansize murugo sinzi uko nabonye mama arimo kunywa imiti, mukuyifata nsoma amazina ariho kuri iyo miti mbajije bambwira ko ari igabanya ubukana bwa SIDA, mpita menya intandaro yo kuba mama yaratuje ko burya ari uko yugarijwe n’uburwayi bumurembeje, nibajije niba nabibwira DIDIANE nkabura aho nabihera kubera ukuntu DIDIANE yari asigaye yikoreye umutwaro w’urugo rwacu, no kuri iyo nshuro DJIBRIL musaza wacu nta nubwo twari tuzi aho yagiye, birumvikana ingo zibayeho nk’izacu ababyeyi nta kintu baba bakivuze ku bana buri mwana ni ukwirwanaho. Nakomeje kubiceceka kuburyo nabimaranye imyaka igera kuri 2 DIDIANE atazi ko mama yanduye agakoko gatera SIDA, kubera ko yari umukene aza gupfa urupfu rutunguranye. Twaramushyinguye birarangira nsigara mu nzu twabagamo dukodesha na mukuru wanjye DIDIANE, nari narabuze akazi muburyo bwose bushoboka DIDIANE nawe waterwaga inkunga n’abo muri America akandwanira ishyaka cyane akamfasha, gusa igihe kiza kugera ntangira guhangayika nibaza impamvu DIDIANE abamutera inkunga bamuha amafranga yo kwishyura inzu gusa ndetse no kurya, kwambara no kugura ibintu by’ibanze, bakaba batamuha amafranga menshi ashobora kuvanamo igishoro kinini maze agakora ikintu gikomeye kandi gifatika, nagerageza gushaka kubimubaza nkibuka uburyo amfatiye runini, ariko nkibuka ko afite ubwenge na we bityo byanga byakunda akaba afite byinshi ateganya.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 31| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya

Iyo myaka yose DIDIANE yari ameze neza mu rukundo rwe na DANY nk’uko yabimbwiraga ariko agakunda kumbwira ko Danny ubuzima bwa business buba bumuhugije cyane kuburyo adakunda no kuba ari mu Rwanda, DIDIANE nkamuserereza ukuntu bahuye DANNY ari umuyede wiga kaminuza none bikaba byaraje kwemera. Iminsi yakomeje kwicuma ariko igihe DIDIANE yabaga avuye mu rugo ambwira ko agiye guhura n’umukunzi we DANNY agataha ababaye kuburyo atamvugisha, nagerageza kumubaza ikibazo cyabaye akansubiza ko adashaka kumbwira byinshi ariko amarira yose arimo kurira ari DANNY wayateye, uwo munsi bitewe n’ukuntu mfata umuvandimwe wanjye umenyera byose mu buzima, nkumva mbabaye cyane uwo Danny uwamunyereka nkamubaza impamvu ababaza umuvandimwe wanjye. Muvunyi! Umunsi ntazibagirwa ku isi, umunsi uzatuma ntakubabarira kugeza igihe nzavira muri iyi si y’abazima, umunsi uzatuma nkubabaza ugapfa urubozo kandi tubana nk’umugore n’umugabo, ni umunsi w’urupfu rw’umuvandimwe wanjye DIDIANE, uwo munsi wahinduye byose mu buzima bwanjye, uwo munsi.. nako reka ndeke kubivuga……..

Mana yanjye! Bavandimwe, Nubwo byose byari byatangiye numva umugore wanjye nita DIDIANE ibyo avuga ari nko kubara inkuru y’urwenya cyangwa se gutebya, byaje kurangira amarira arira ndi kumva atangiye kugira imvano, ahubwo njyewe birangira ndi kugwa mu mutego ntazi uko watezwe, kuko njye mu buzima bwanjye ntago nigeze menya ko DIDIANE yapfuye, ndetse yewe sinigeze nanaganira na we kubuzima bw’iwabo murugo ngo menye ko yaba afite umuvandimwe nk’uko uwo muntu twari twashyingiranwe uwo munsi witwa MERCURY yari arimo kubimbwira. Natangiye kugarura ubwenge umutima wanjye umaze gukubita gatatu, ako kanya menya ko ndi kumwe n’umwanzi wanjye kuko DIDIANE nari nzi ko atankorera ibyo bintu MERCURY ari kumbwira yapanze kunkorera, nkurikije urukundo nakundanye na DIDIANE, urukundo rutigeze rubaho mu buzima kuko nta wundi muntu nzi waba warakunze urukundo nk’urwo nakunze DIDIANE ariko njye na DIDIANE kugira ngo tuze gukundana bikaba byarabanje kuba nk’ibigoranye kubera nyine ubuzima nabanje gucamo ubwo nigaga muri kaminuza ya IPRC. Ubwo bwaranyishe ariko nanone nkomeza kugira amatsiko yo kumva ibyabaye kuri DIDIANE na MERCURY twari kumwe muri ako kanya, wa mutima w’urukundo nari mfite wo kwegera DIDIANE ngo muhoze, wahise ugenda ahubwo ntangira kwegera hirya mpunga uwo nari maze kumenya ko ari MERCURY, nuko ndamubaza nti,

NJYE: ibintu uri kuvuga ni ukuri? Ngiye gufata telephone ntangirw ngufate amajwi, ibi bintu n’abandi bagomba kubyumva.

MERCURY: nta telephone urafata kuko kuri ubu ufite amahitamo abiri, kuntega amatwi maze njye na we tukabana, cyangwa se kwiroha mu kindi cyobo utazi kandi utazabasha kuvamo.

NJYE: nonese koko ntago uri DIDIANE? Nonese ubwo washakaga ko dukundana njye nkakubwira ko bitashoboka, nyuma ukazana izindi mbaraga z’urukundo ntazi aho wazikuye nkagukunda ntazi uko bigenze nirengagije ko nari naraguhakaniye mbere, byose byo byagenze gute Mana yanjye ko ntari gusobanukirwa?

MERCURY: yego, tega amatwi maze usobanukirwe, urupfu rwa mukuru wanjye wambereye byose akambera ubuzima, ntago ari ikintu ugomba kwishyura mu gihe gitoya, ni ikintu ugomba kwishyura ubuzima bwose usigaje kubaho hano ku isi.

NJYE: nonese DIDIANE yarapfuye? Nyine ntago uri DIDIANE? Mana koko ibi ni ibiki? Komeza umbwire kuko ndumva njye ndi mu rujijo.

Namaze kubwira uwo mugore twari twasezeranye uwo munsi gutyo ahita ahindukiza ijosi rye arandeba maze akomeza ambwira

MERCURY: wigira ubwoba kuko ubwoba ntacyo buragufasha, gutangira gukundana nawe, kubana na we ndetse n’uko tuzabaho kugeza umwe muri twe hagati yanjye na we apfuye narabipanze, byose biri kumurongo kuko urupfu rwa mukuru wanjye rugomba guhorerwa. Ntago nzibagirwa uwo munsi wowe MUVUNYI wabaye intandaro y’amarira n’agahinda kanjye, wari umunsi usanzwe Mukuru wanjyer DIDIANE ava murugo ambwira ko agiye mu mugi guhura n’umuntu bari gupanga ibijyanye na business, nanjye nguma murugo dore ko nari naranacitse integer zo gushaka akazi kubera ukuntu kukabona byabaga ari amahirwe, ndetse DIDIANE we yari yaranambwiye ko nzategereza kugeza igihe amahirwe yanjye azazira ko amafranga azajya abona ku kwezi azajya adutunga tukabona n’aho kuba. Nuko aragenda ariko uwo munsi agaruka ababaye nk’uko bimaze iminsi bisanzwe, sinabitindaho kuko nari nzi ko ari DANNY wamubabaje gusa nari naramuhumurije mubwira ko bizagenda neza. Mu byukuri DIDIANE nubwo yambwiraga kon ari DANNY wamubababaje, ntago yambwiraga nyirizina ngo yamukoreye iki, gusa njye nakekaga ko yaba yamuciye inyuma, cyangwa se akaba yamuburiye umwanya, ibyo sinabitindagaho cyane kuko nari nzi ko DIDIANE azabona igisubizo ku rukundo rwabo.

Yageze mu rugo nanjye mba ngiye kureba umukobwa twiganye wari umaze iminsi abonye akazi kuko yambwiraga ko hari ukuntu bajya basimbura abakozi mu kazi kabo k’ubucuruzi, nyuma nimugoroba ntashye nibwo nageze murugo nza gusanga umuryango w’imbere ufunguye, ninjiye muri salon ntungurwa no kwakirwa ‘umuvu w’amaraso ndetse n’ibinini, ngikubita amaso mu ntebe imwe aba ari nini ntungurwa no kubona mukuru wanjye DIDIANE aharyamye, mu kanwa ke hari kuvamo ibifuro, ndetse yafashe n’icyuma akata umutsi w’akaboko bigaragaza ko ibyo binini yanyweye aribyo byazanye urufuro kuko byari ibyica imbeba. Nahise nsakuza cyane mpamagara abaturanyi ngo baze barebe, muri uko guta umutwe ninjira ngana mu cyumba nsanga naho ku buriri turaraho hari amaraso, haba ku mashuka, akameza ndetse no hasi yewe no kubikuta, mu gutekereza ko haba hari umuntu wamwishe abantu bamaze kuhagera na polisi irahagera babasaba ko abantu bose bava aho ngaho kugira ngo batangiza ibimenyetso, nibwo naguye ku rupapuro rwari ku kameza ko mu cyumba yari yanditse mbere yo kwiyahura, ako kanya nsohoka muri salon mpasanga aba polisi kubera agahinda ntangira kubasomera rwa rupapuro

DIDIANE: Mercury we! Mwana wa mama! Umbabarire. Nubwo twabanye ntakubwiza ukuri ariko byari ngombwa ko hari ibyo nguhisha kuko ntago nashakaga ko ubaho ubuzima nk’ubwa mama wacu cyangwa ubwanjye. Nahoze nifuza ko mu muryango wacu havamo umwana w’umukobwa mwiza muzima uavamo umugore muzima ufite indangagaciro ariko kandi ibyo ngibyo nkabona ko ababyeyi bcu batabyitayeho, bityo akaba ari njyewe biri mu biganza, mwana wa mama, urabizi ubuzima bw’iki gihe bwari bugoye cyane numvaga ngomba gukora ibishoboka byose nkanyura mu nzira zishoboka zose kugira ngo uwo mukobwa abe wowe, kuko wasanga iyo mpugira kwigira uwo mukobwa byari gutuma uca mu buzima mugoye bityo nifuje ko ari njyewe ubunyuramo byose mu buryo bwo kukurinda. Mercury mwana wa mama, muri iyo nzira nihaye inshingano zo kukurinda, nkakuboner buri kimwe cyose nkakwitaho byibura kugira ngo wowe n’abazagukomokaho, iteka bazasibe rya zina ‘indaya’ rya mama wacu, ndetse abantu bumve ko na twe nk’abana tutabaye aba mama wacu, ari nayo mpamvu ibyo nakoze byose nabikoze mu ibanga rikomeye ngo ntiha urw’amenyo y’abasetsi.

Mwana wa mama! Muri ubwo buzima nabayemo kugira ngo nkubakire ahazaza, nageze hagati ntangira kwicuza impamvu nabwinjiyemo, maze mpitamo gufata inzira yo kubuvamo, muri iyo nzira niho naje guhurira n’umukunzi wanjye DANNY ariko ibyo namwifuzagaho byose nta nakimwe nabonye, mpura na DANNY nabonaga ari we ahazaza hanjie hashingiyeho, ariko we ntago ygeze abinyemerera cyangwa se ngo ampe amahirwe, ari nayo mpamvu aka kanya umutima wanjye utenyemereye ko nkomeza kubaho muri ubu buzima mu gihe DANNY yangije umutima wanjye, ndetse ibyo nateganyaga ahazaza hanjie hose akabihindura umuyonga, muri make uzakubaza ko napfuye uzamubwire ko DANNY umusore umwe rukumbi nakunze ari we unyishe, nubwo ubuzima ari njye ubwiyambuye. Mercury mwana wa mama, ndagukunda cyane, gusa nkubwije ukuri ndabizi neza ko ngusize mu buzima bugoye cyane, ariko ntundenganye ahubwo njye icyo kimwaro n’igisebo byose mbishyira kuri mama wacu, ndetse n’abagabo batubyaye, musaza wacu DJIBRIL niwongera kugira amahirwe yo kumubonaho uzamubwire ko namukundaga cyane nubwo ubuzima butemeye ko tubana, nugira amahirwe ukamenya DANNY uzamubwire ko yampemukiye kandi isi na we izagera aho ngaho ikamwigisha imwumvisha ko yanyumviye ubusa nkamuha umutima wanjye akawangiza, ndetse uzatume amenya ko burya gupfa kwanjye ari icyizere nari naramugiriye bikarangira akinyambuye. Ndagukunda mwana wa mama, ndagukunda cyane, kandi ubyumve ndagukunda!

Muvunyi! Namaze gusoma iyobaruwa na mukuru wa njye DIDIANE yanditse mbere yo kwiyahura, umujinya wanyishe mpita mbwira polisi ko bashaka uwo muntu watumye mukuru wanjye yiyahura, gusa aba polisi bambwira ko uwo muntu nta ruhare yabigizemo icyangombwa ari uko atariwe wamwishe, gusa bansezeranya ko bazamutumizaho bakamubaza ibyabaye. Nk’uko nashyinguye mama niko nashyinguye mukuru wanjye, musaza wacu we ntiyanabimenye ubanza Atari ari mu Rwanda, gusa akababaro n’agahinda k’umuntu nari mbuze ku isi karutaga ibyo nahuye nabyo byose kuva navuka, ndiyanga, mbese ndibura burundu. Amarira n’agahinda ko kubura DIDIANE nibyo byabanye nanjye, mu gihe cy’amezi atatu yose namaze mu nzu ntahantu njya abaturanyi aribo bamenya ko mbayeho, yewe no kubasha kwiyuhagira byari bikomeye cyane, nibwo naje guhinduramo ingendo y’ubuzima kuko nategereje ko byibura polisi yampamagara ngo imbwire ko yaba yarafashe uwo DANNY ndaheba, mpita mfata umwanzuro wo kwihorera uwo munsi.

NJYE: Mana yanjye, muri make waje kundeba ushaka kunyihoreraho? Byibura se ko utigeze unambaza ibyabaye byose ngo ngukure mu rujijo?

MERCURY: nkubaza ibyabaye byose njyewe nari mbiyobewe? Ni iki ntari nzi kuburyo ndajya kukubaza? Uri inshuti yanjye se kuburyo ari inama nari kuba nkugisha cyangwa iki? Nta soni?

NJYE: ariko Mercury niba uri Mercury niba uri nde nakubwira ko wibeshye cyane,

MERCURY: nta kwibeshya kubaho kuri njyewe, keretse niba ugiye kumbwira ko numero nkoresha tuvugana Atari iya DIDIANE?

NJYE: ni iya DIDIANE rwose kuko n’ubundi ndabizi uri DIDIANE nuko ntazi ibyo byose urimo guhimba ahantu wabikuye.

MRCURY: naho rero! Ni aho rwose, tuza wicare hamwe nkubwire ko naje kwihorera kandi erega wisasa imigeri kubera ko byarangiye, ubu abandeberera nk’umugore wawe barahari, leta indenganura igihe wangiriye nabi, irahari, inshuti zawe zinyizera cyane nk’umugore wawe zirahari, ariko byibura na we nagusaba kwigaya ku kuba waratumye mukuru wanjye apfa, koko?

NJYE: nonese njyewe ibyo byose uri kumbwira hari ibyo nigeze menya?

MERCURY: hari ibyo wigeze umenya se wari ubyitayeho? Washakaga ko apfa, ese ubundi ni igiki wamukoreye? Nako ibyo ntago mbyitayeho.

NJYE: nonese nsobanurira neza ubundi, umunsi duherukana Kimironko nijoro ugataha, ukongera ukaboneka nyuma y’amezi atatu ahubwo agiye kuba ane, icyo gihe cyose wari uri guhimba iyo nkuru uzaza kumbwira?

MERCURY: bajya bavuga ngo abagabo muri injiji koko nkabipinga. Watekerezaga ko urupfu rwa mukuru wanjye ruzagenda rugahera se?

NJYE: ariko se DIDIANE, ko twabanye dukundana, ukaba uzi ibihe twanyuranyemo, ni ukubera iki uri kumbwira ibi byose?

MERCURY: ngo twabanye dukundana? Ibihe twanyuranyemo? Ibihe se? njye mu buzima bwanjye sinigeze ngukunda, imyaka 3 yose ishize mukuru wanjye apfuye, n’urukundo ruke numvaga nzaha umusore igihe nzaba niteguye rwahise rugenda, ubu ikintu nshyize imbere ni uguhorera mukuru wanjye kandi urupfu rwe uzarwishyura ubuzima bwawe bwose, no mu buzima bw’ikuzimu.

NJYE: ngaho rero mbwira byibura mbimenye, nonese wamenye ko namukoreye iki byibura kugira ngo apfe?

MERCURY: ibyo se kubimenya byampa iki nonaha? Ngo agaruke se? Muvunyi, ntago ushobora kumva ukuntu Didiane yambereye umubyeyi, ambera byose nari nkeneye mubuzima, kumunyambura bwari ubuzima unyambuye, nonese ni gute nabaho nk’abantu bazima kandi nta buzima mfite?

Bavandimwe! Uwo mugore twari twasezeranye uwo munsi yavuze gutyo mu kiniga gikomeye cyane mbona umuvu w’amarira ashotse ku matama ye, mu mutima wanjye ntangira kwibwira ko ibintu ari kumbwira ari ukuri, ariko nanone kukaba ukuri kutabaho muri ubu buzima, nibaza niba ibyo ari kumbwira koko bibaho, ntangira kwibaza niba abantu bashobora kuvuka batari impanga bagasa neza nk’intobo, ariko nanone ibyo nkaba ntashobora kubitindaho cyane kuko igihe uwo mugore ambwira naba naramaranye na DIDIANE yita mukuru we ntacyo nigeze marana nawe, kuko biramutse byarabaye byo DIDIANE inshuro twaba twaramenyane tukanahura, n’uwo witwa MERCURY bari kumwe uko yaba yaraje ubwo byaba bivuze ko ari kuvuga ukuri pe, ariko nanone nkumva ntago bisobanutse. Mu gihe nkiri kubyibazaho yahise ahanagura amarira maze arambwira,

MERCURY: amezi atatu ashize numvise ngomba guhorera mukuru wanjye, mfata phone ye ndebamo numero za DANNY yari yaranditseho izina ‘CRUSH’ bisobanura umuntu wakunze ataragukunda, gahunda nari mfite kwari uguhamagara DANNY maze nkamusaba ko duhura, ngahamagara na polisi ikaza ikamufata, ariko ngifungura telephone ya DIDIANE nkareba ifoto ye iri mu kirahure cyayo, ubwonko bwanjye bwahise buhinduka kuko nari meze nk’uri kwireba kubera ukuntu njye na DIDIANE twasaga, sinzi aho igitekerezo cyavuye mpita nibwira ko nshobora kujya mu mwanya wa DIDIANE kuko DANNY nzi neza ko atigeze amenya ko DIDIANE yapfuye, bityo nubwo yaba azi ko twasaga igihe tugiye guhura ntago yamenya ko ari DIDIANE cyangwa MERCURY dore ko tutari twarigeze tunahura. Ako kanya namaze gutekereza gutyo mpita mpamagara DANNY, nawe ntiyatinda kunyitaba ariko anyitaba atunguwe cyane,

DANNY: ohh salama DIDIANE, uzi ko umpamagaye ngahita ntungurwa wana? Umaze iminsi hehe ko wari warabuze?

.

Danny yamaze kuvuga gutyo amarira atangira gushoka ku matama yanjye sinagira icyo mvuga ndiyumanganya ariko akomeza kumvugisha nyuma nihagararaho,

NJYE: salama DANNY, ntago nabuze wana ahubwo ni wowe wanyanze, ese ubwo ni gute waba ukunda umuntu ukamara iki gihe cyose utamuvugisha.

DANNY namubwiye gutyo kubera ko nzi neza ko we na mukuru wanjye DIDIANE bari mu rukundo, gusa natunguwe n’amagambo DANNY yambwiye ari nayo nahereyeho menya intandaro yo kwiyahura kwa mukuru wanjye,

DANNY: ariko se DIDIANE, nyuma y’igihe cyose tutavugana, koko ugaruye bya bindi byawe kandi twaravuganye? Ntitwabisezeranye kandi tugafata umwanzuro? Utambwira ko ariyo mpamvu wari warahisemo kutongera kumvugisha? Gusa njyewe kutakuvugisha kwari ukugira ngo nguhe umwanya maze ibyo wambwiye byose by’uko wankunze ubyikuremo, nanjye rero narategereje ko ari uko bigenda none birangiye umpamagaye mu gihe niteguye ko tugiye kuvugana nk’inshuti zisanzwe uhita uzana ibyo gukundana? Nonese Didiane sinakubwiye koko?

DANNY yamaze kumbwira gutyo mpita ntangira kumva wagira ngo ibintu nzi bitandukanye n’ukuri, ariko nanone ntago nashakaga gutuma amenya ko ntari DIDIANE, nuko mpita mubwira nti,

NJYE: Danny, erega ndagukunda ubyumve, kandi nta kintu kizatuma ndekera kugukunda, nonese wowe ko ubizi umutima w’umuntu iyo wakunze, hari amahitamo umuntu aba agifite yo kubihindura?

DANNY: ndabyumva DIDIANE, gusa nanone nagombaga kubiha igihe nawe urabizi, reba ukuntu twahuye, ndetse n’ubuzima nagusanzemo, gusa ku rundi ruhande ntago nabura kukwita umukobwa w’intwari, kuko nk’uko wanyemereye kujya mbivuga igihe ndi kukuvugisha, buriya umukobwa wafashe umwanzuro wo kuva mu buraya agahitamo umugabo umwe aba ari intwari cyane pe, kandi ntago nigeze mbyibagirwa ko wanyizeye ukizera ko naba uwo mugabo wegamizaho umusaya abandi ukabatera umugongo, gusa wibuke ko nakubwiye ko twabitangira nk’inshuti wenda bikazaza bigenda byiyongera nyuma, kuko nanjye nakubwiye ibyo mpugiyemo, uribuka duhura bwa mbere ukuntu nari meze, bityo ngomba kwivana mu bukene kugira ngo mpindure ubuzima, kandi ubu nizo nzira ndimo, ari nayo mpamvu uvuze kubyo gukundana nkumva ntago bisona neza mu matwi yanjye, kubera ko nkiri mu kwiyubaka, erega nanone kuba wenda njye nawe twaraguye mu gatego tukaryamana nabyo ntago mbitesha agaciro, ariko ntago bivuze ko abantu bose muryamanye muzabana, nonese ko waryamanaga n’abagabo mbere bakwishyura hari ubwo wateganyaga kubana nabo? Gusa nanone ntago nakubeshya DIDIANE, na gahunda yanjye yo gushaka umugore ntago iri vuba, nakugira inama yo kwishakira undi musore mujya mu rukundo wenda njyewe nkaba ndi inshuti isanzwe, ukaba wangisha inama nkabikubwira.

DANNY yamaze kumbwira gutyo noneho ubwonko bwanjye bwose bubura aho bukwirwa, kuko nari maze kumenya ibitambo mukuru wanjye DIDIANE yatambye kugira ngo mbeho neza andinda, mbasha gusobanukirwa ibyo yampishe muri ya baruwa yanyandikiye ubwo yiyahuraga, byatumye urukundo nakundaga mukuru wanjye DIDIANE rwikuba inshuro nyinshi cyane, kuko ntaho rutandukaniye n’urwo yesu kristo yakunze abantu akemera kobagera kubyiza we atanze umubiri we ukababazwa, none DIDIANE nawe yarebye mama wacu uko ameze, areba abagabo batubyaye maze yibaza ku maherezo y’umuryango wacu abona ko twese dushobora gupfira gushira, ahitamo kwigurisha ngo nkunde nzarokoke mu muryango. Nabanje gukupa DANNY ndarira ndahogora, ntangira kwibaza impamvu DANNY Atari kwemerera DIDIANE urukundo gusa kubivuga mu ijambo rimwe gusa byibura kugira ngo DIDIANE akomeze abeho, mpita ndahira mu izina ry’Imana ko ngiye gukira ibishoboka byose DANNY ubuzima bwa mukuru wanjye azabwishyura, ndahirira kuzamubabaza iteka ryose kugeza igihe nzavira mu buzima. Nahise nongera guhamagara DANNY mubwira ko ibyo ambwiye mbyumvise ariko byibura ampe amahirwe duhure nanamuboneho, ambwira ko ibyo nta kibazo bityo duhurire Kimironko aho twahuriye ibushize, nanze guhita mpamubaza kugira ngo atamenya ko ntari DIDIANE, nuko nditegura njye KIMIRONKO, mpageze mpagarara kuri gare ndamuhamagara mubwira ko aza kuhandeba kuko numva ari byo nshaka, ariko namubwiye gutyo kuko ntago nari nzi ahantu yahuriye na DIDIANE mbere y’uko apfa. Nahagaze ku marembo namurangiye ngiye kubona mbona umusore waje antangarira cyane arambuye amaboko ashaka kumpobera ambwira ko nabaye mwiza birenze urugero, ndetse ko wagira ngo igihe gishize cyose narinaragiye kwiyitaho mu bwiza, ako kanya mpita menya ko ari DANN ndambura amaboko nanjye ndamuhobera, ariko byose kwari ukwijijisha ngira ngo mwigireho inshuti.

Nta tandukaniro ryanjye na DIDIANE mukuru wanjye kuri buri wese utureba, na DANNY nawe ntaryo yabonye, uretse ko ibyo yabonye bidutandukanya ari imyambarire ndetse n’ubunini, ambwira ko nahindutse neza neza ndetse bikagera no ku ijwi, mubwira ko ibintu bihinduka nyine ari uko bimeze. DAANY yahise ansaba ko tujya ahantu, tugera muri restora yihagazeho atumiza ibyo kunywa, ansabiye inzoga musubiza mwibutsa ko nisubiyeho mu buzima bityo nywa umutobe. Bamaze kubizana dusomaho turatereka

DANNY: DIDIANE, ndabizi wanyisanzuyeho umbwira byose byawe, ariko hari ikibazo cy’amatsiko mfite, koko umukobwa wagiye mu buraya ashobora kubireka koko akagaruka inyuma kuburyo yumva ubuzima ari ubusanzwe?

NJYE: cyane rwose, fatira urugero kuri njyewe, maze n’ubu ngubu ndasenga, gusa DANNY ndagushimira ko uri umwe mu bantega amatwi bakumva ibyanjye, ariko nyine n’imwe mu mpamvu zatumye nari narabuze ni uko mama wanjye yaje gupfa.

DANNY: yoooooo ndabyumva shenge, ariko nawe rero ntago wari kubyihererana, wari kumbwira nkaza nkagufata mu mugongo.

NJYE: erega nuko uri kwijijisha, iyo umuntu ari mu byago ntago yibuka byose.

DANNY: wikwirirwa ubivuga ndabizi, uribuka kiriya gihe duhurira kuri IPRC? Papa yari amaze umwaka apfuye, gusa atarapfa twari abakire njye na mushiki wanjye, ariko kubera ko uwo mushiki wanjye tutavukana kuri mama ahubwo ari kuri mukadata, mukadata yahise anyirukana mu mitungo ya papa, rero mu mwaka nari nsigaje kwiga muri IPRC nagombaga kwirwanaho, nib wo wabonye kiriya gihe mva mu buyede, uwakwereka ukuntu inzara yari imeze nabi buriya.

NJYE: ndabyumva sha, gusa humura nyine byose birashira.

DANNY: rero DIDIANE, urabizi ko njye na we tutaziranye cyane, ari nayo mpamvu nakubwiye ko ibintu byo gukundana Atari ibyo guhubukira, gusa nanone wambera nka mushiki wanjye nanjye nkaba musaza wawe, aho bishoboka tugafatanya.

NJYE: gusa sha nyine urabizi ko twahuye ndi muri buriya buzima, urumva ko aho nakuraga amafranga nyuma yo kubuvamo hagiye, ubushomeri nicyo kibazo mpanganye nacyo.

DANNY: humura DIDIANE, nzagufasha uko nshoboye kandi kuva uyu munsi ngusezeranije ko nta kintu uzamburana, sibyo?

DANNY yamaze kumbwira gutyo ndamushimira, nshimira n’Imana ko ngiye kumuba hafi kugeza igihe nzamwangiriza ubuzima, nuko mubaza ubuzima arimo aba aribwo nanabasha kumenya ko yinjiye mu bucuruzi nyuma yo kwambura mukase imitungo ya se, akaba ari kubaka ubwami bwe ngo azatere imbere, birumvikana kuko ntari mbizi nibwo nabimenye ariko ikintu nabonye ni uko DIDIANE na DANNY batari baziranye cyane birenze, ariko ibyo ntibikureho ko kuba DANNY yarimye urukundo DIDIANE byamuviriyemo urupfu agomba kubiryozwa. Kuva uwo munsi natangiye gukoresha imyirondoro ya mukuru wanjye DIDIANE. Niyemeza guhomba ubuzima n’amashuri nize ntanga ibyangombwa by’uko MERCURY yapfuye. Kuva uwo munsi nabaye inshuti na DANNY, akajya amfasha kugeza ubwo nyuma y’umwaka yampaye akazi mu bucuruzi bwe, bigeze igihe amaze gutuza no kwakira ko ari mu bacuruzi bakomeye, ntangira gushaka inzira zose zishoboka zinjyana mu rukundo nawe, kubera ko nari mfite ubusugi, nashatse ubunyambura kugira ngo nzatangire kuryamana na DANNY ntari isugi atazavumbura ko ntari DIDIANE, ntangira kumutereta byimazeyo, mwereka uruhande rwanjye rwiza, bikubitiraho n’ukuntu namweretse ubunyangamugayo mu kazi yampaye, ndetse anageze igihe cyo gushaka umugore, mwereka uburyo nahindutse nkava mu buraya, asanga nta wundi wamubera umugore utari DIDIANE ari we njyewe atazi ko ndi MERCURY.

Nibwo nahise njya kwa mama wacu musaba ko yazambera umubyeyi arabyemera dore ko na we yari umupfakazi w’umwana umwe kandi utishoboye, turagenda iwe tuhagira urugo rwiza haraka, noneho urukundo rwanjye na DAANY rutangira kuba ikimenyabose  kuburyo mu rusengero badutangagaho urugero, ariko njyewe ntago nigeze nkunda DANNY na rimwe yewe sinteze kumukunda keretse gusa igihe azuye mukuru wanjye, maze kubona ko urukundo rumeze neza hagati yanjye na DANNY twaje gupanga ubukwe, nishimira ko inshuti ze zamenye ndetse n’imiryango, ndetse nkishimira byimazeyo ko intego yanjye yo kumubabaza ubuziraherezo nk’uwo bashakanye igezweho, dutangira gutegura ubukwe, ubukwe buregereza, ubukwe buraba, ariko nkaba nadi ndwaye igihe nzakubwirira aya magambo yose nkubwiye, AMAZINA YANJYE NITWA Kwisanga Mercury, ntago ndi DIDIANE, nkaba ngira ngo nkubwire ko ntigeze ngukunda na gato, kuko uyu munsi naje kukwihoreraho nkaguhangayikisha ubuzima bwawe bwose…NRUZACIKWE N’AGACE KA KABIRI

UMWANDITSI: DUKUZIMANA Ignace| 0788205788 ushaka kumuvugisha

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved