NAMIBIA:Starlink ya Elon Musk yategetswe gufunga

Ikigo gishinzwe Itumanaho muri Namibia, cyabujije abaturage kugura cyangwa gukoresha serivisi za internet zitangwa n’ikigo cy’ikoranabuhanga, Starlink cy’umunyemari Elon Musk.

Iki kigo cyatangaje ko Starlink ikorera muri Namibia mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Starlink yatanze ubusabe bwo kwemererwa gukorera muri Namibia icyakora ntabwo irasubizwa. Mu gihe itarasubizwa, hari bamwe mu baturage bari batangiye gufata ifatabuguzi.

Iki kigo gishinzwe Itumanaho muri Namibia, cyatangaje ko mu iperereza cyakoze cyasanze Starlink ikora rwihishwa kandi nta ruhushya yahawe.

Inkuru Wasoma:  Uwabaye Perezida w’igihugu gikomeye muri Afurika wakunzwe kuvugwaho kenshi ko yapfuye yatanze ukuri ku bimaze iminsi bimuvugwaho

Starlink yahise yandikirwa ibaruwa tariki 26 Ugushyingo, isabwa guhagarika ibikorwa byayo byose muri Namibia.

Abamaze kugura serivisi zayo nabo bahise basabwa guhindura kuko iyo sosiyete itemerewe gukorera mu gihugu.

Abafatanywe ibikoresho bya Starlink nabo byahise bifatirwa ndetse Polisi ya Namibia yatangiye kugenza ibyaha byaba byarakozwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Cameroun nayo yategetse ko ibikoresho bya Starlink bifatirwa, kuko yakoreraga mu gihugu nta ruhushya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved