Mu gihe bamwe bamuciriye urubanza, abandi bamuhimbira ibitutsi, undi wese amuvugaho uko abyumva, Nana Weber – uzwi kandi ku izina rya Terisky – yabagaragarije igisubizo gikomeye atavuze byinshi: Aratwite!
Ni inkuru ishimishije yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho we ubwe yatangaje iby’umunezero we, ashyira hanze video imugaragaza yitwaje inda ndetse yerekana ko ashimira Imana yamukijije “ubugambo bw’abantu.”
Inshuti ze ndetse n’abafana be bo ku mbuga nkoranyambaga bamaze gutangira kumwifuriza ishya n’ihirwe, bamwe bemeza ko igihe kigeze cyo gutegura ibirori bikomeye byo kwizihiza intambwe y’ubuzima bushya yinjiyemo.
Hari n’abashimangiye ko ari isomo rikomeye ku bantu bose bagira uburangare bwo gucira abandi imanza bataramenya aho Imana ibagejeje.
Amafoto ya Nana Weber:





