Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko abarwanyi babo batazaha agaciro imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi mu gihe yaba idakemura ibibazo byabo.
Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye i Doha tariki ya 18 Werurwe 2025, bahuzwa n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baganira ku mubano w’u Rwanda na RDC wazambye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Sheikh Tamim bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa n’umwanzuro wo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC wafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika.
Abakuru b’ibihugu kandi bemeranyije “Gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha, bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye, bijyanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahujwe muri iki gihe.”
Ibi biganiro byabaye nyuma y’aho AFC/M23 itangaje ko itazitabira ibiganiro by’amahoro byari kuyihuriza na Leta ya RDC i Luanda muri Angola uwo munsi, isobanura ko yabitewe n’ibihano umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye bamwe mu bayobozi bayo.
Abayobozi bo muri AFC/M23 bafatiwe ibi bihano, bisabwe na Guverinoma y’u Bubiligi, na yo yabisabwe na Tshisekedi. Iri huriro ryagaragaje ko ntacyo bizatanga, keretse kwenyegeza intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Reuters, kuri uyu wa 20 Werurwe Nangaa yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC budashaka kumva ibyifuzo bya AFC/M23, ati “Ntacyo tugifite cyo guhomba. Tuzarwana kugeza ubwo impamvu yacu izumvikana.”
Abarwanyi ba AFC/M23 basobanura ko barwanira Abanye-Congo bakomeje kugirirwa nabi, bamburwa uburenganzira bw’ubwenegihugu, barimo abavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Nyuma yo gufata Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama na Bukavu tariki ya 16 Gashyantare, abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kwagurira ibirindiro muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe bahanganye n’ingabo za RDC n’imitwe igize ihuriro Wazalendo.
Nangaa yatangaje ko abarwanyi babo baba birwanaho kuko baba batewe n’iri huriro rya Leta ya RDC, ateguza ko mu gihe bakomeza guterwa, bazakomeza kurwana kugeza bakuyeho byose byabangamira umutekano wabo.
Ati “Turi kwirwanaho. Ikibazo nigikomeza guturuka i Kinshasa, ku bw’ibyago tuzahatirizwa kugenda, tugikureho kubera ko Congo ikwiye ibyiza.”
Nangaa yatangaje ko AFC/M23 nta makuru arambuye ifite ku byaganiriweho ubwo Perezida Kagame, Sheikh Tamim na Tshisekedi bahuriraga i Doha, agaragaza ko niba bitakemura ibibazo byabo, bazavuga ko bitabareba.
Yagize ati “Naho ibyabereye i Doha, mu gihe tutabifiteho amakuru arambuye kandi mu gihe bitakemura ibibazo byacu, tuzavuga ko bitatureba.”
Tshisekedi yatangaje ko yifuza kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo iki gihugu gikomeye kizashyire ku gitutu imitwe yitwaje intwaro, kinabafashe kubaka inzego z’umutekano zabo.
Umuyobozi wa AFC/M23 yavuze ko mu gihe Amerika yakwemera aya masezerano, yaba idatekereje neza kandi ko niyemera, Abanye-Congo bazafunga “inzira y’ubu bugambanyi no kubatenguha” kuko babifitiye uburenganzira nk’abenegihugu.