Nangaa yamaganye Leta ya RDC yita abarwanyi ba M23 Abanyarwanda

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) rigizwe n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yamaganye kuba bukomeje kwita abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 Abanyarwanda.

Mu kiganiro na Afrique Libre, Nangaa yatangaje ko Abanye-Congo gusa ari bo bagize umutwe wa M23; kandi ko kwita abarwanyi bawo Abanyarwanda biri muri gahunda y’ubu butegetsi yo kuvangura abenegihugu.

Yagize ati “Leta ya Kinshasa yakoze byose kugira ngo igire M23 urwitwazo rwa politiki ku rwego mpuzamahanga, iyita amazina menshi. Hari ubwo iyita umutwe w’iterabwoba, ubundi ikita abarwanyi bayo Abanyarwanda kandi ari Abanye-Congo.”

Uyu munyapolitiki wayoboye komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC (CENI), yavuze ko Umunye-Congo azahora ari we, bityo ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kumwambura ubwenegihugu bwe.

Ati “Ntabwo duha Ubunye-Congo Abanye-Congo. M23 igizwe n’Abanye-Congo. M23 tuvuga si wo mutwe wonyine uzira ubu bukangurambaga bw’ivangura. Iri cengezamatwara ni uburyo bwa Leta bwo gushaka urwitwazo, kwegeka amakosa ku bandi, kandi ntacyo bwayifasha.”

Nangaa yibukije ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC yagiranye amasezerano n’abarwanyi ba M23 nyuma yo kubacumbikira i Kinshasa mu gihe cy’amezi 14. Aribaza niba uyu Mukuru w’Igihugu yaremeye kumvikana n’abatari Abanye-Congo.

Ati “Ese ubwo Tshilombo yagiranaga na M23 amasezerano n’abagize M23 nyuma yo kubacumbikira amezi 14 i Kinshasa, ntabwo bari Abanye-Congo?”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko M23 iri kurwana kugira ngo ijwi ryayo ryumvikane, yongeraho kandi ko ashyigikiye impamvu irwanira.

Ihuriro AFC Nangaa (uri imbere wambaye gisivili) abereye umuhuzabikorwa rigizwe n’imitwe irimo M23
Inkuru Wasoma:  Umugore witwa Iragena yahaye gasopo abamusaba kuvuga ko gitifu w'umurenge yamuririye ibihumbi 120 Frw

Inkuru Wasoma:  Ukuri kwa RCS ku biri kwibazwa niba CG (Rtd) Gasana Emmanuel yaba yarababariwe akarekurwa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved