‘Nanze ko abagore mwiyumva nk’abashyitsi ahantu hateraniye abagabo’ kimwe muri bitatu abagore badakwiye kwivumvamo-Jeannete Kagame

Mu inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ridaheza ryifashisha ikoranabuhanga, madame Jeannet Kagame yavuze ko adakunda abagore biyumva nk’abashyitsi ahateraniye abagabo, akanga ko bisuzugura mu mikorere, ndetse adakunda ko imiterere y’umubiri nayo ibateza kwiyumvamo ubwo bushobozi buke. Ni inama yitabiriwe n’abakomeye barimo umukuru w’igihugu wa Zambiya n’umugore w’uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Michelle Obama.

Madame Jeannete Kagame avuga ko kubona umwanya mu isoko ry’umurimo ku bagore n’abakobwa bikiri intambara ikomeye, keretse ngo habonetse umusanzu n’amahirwe yo kubashyigikira. Avuga ko ubukungu n’ikoranabuhanga ku bagore bishobora kuziba icyuho cy’uburinganire muri urwo rwego, nubwo ubwenge bw’ubukorano burimo guhindura byinshi mu iterambere.

Avuga ko kuba u Rwanda rwarateye intambwe mu kwimakaza ireme ry’uburinganire, bidahagije kuko ngo abagore bagakwiye guhabwa nkunganire, Atari uko bakeneye gufashwa ahubwo ari uko uburinganire ari uburenganzira umuntu ahabwa n’amategeko. Avuga ko byaba ari igisebo ndetse no kunanirwa kubonera inyungu ku kureshya k’ubushobozi bw’abagore n’abagabo, kuko bitabaye ibyo kwaba ari ugutesha agaciro impano, ubumenyi n’ubuhanga bya bamwe.

Avuga ko kubuza umugore ku kugera ku mirimo ibyara inyungu Atari uguhombya abagore gusa, ahubwo ari uguhombya abantu bose. Ati “Nanze ko mwiyumva(abagore) nk’abashyitsi ahantu hateraniye abagabo, nanze imyumvire yo kwisuzuguza ibateza gushidikanya ko mutareshya ku mikorere.” Yakomeje avuga ko yanze ko imiterere y’umubiri cyangwa ubumuga byateza abantu kumva ko badashoboye, kuko ngo nabyo ni imbogamizi yatuma imirimo y’ikoranabuganga idatera imbere.

Yakomeje asaba abagore n’abakobwa niyo baba ari bake ko ko ibyo bakora byagakwiye kwivugira kugira ngo icyo cyuho kitagaragara. Iyi nama ku ikoranabuhanga rideheza, isanga abagore n’abakobwa bakiri bake mu bijyanye no kugira imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga, cyane ko no mu mashuri abitabira kwiga ibijyanye na byo bakiri bake.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved