Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kunengwa na benshi mu baturage be, nyuma yo gutangaza ko ubwo yafataga ubutegetsi yasanze igihugu cye gifite ‘igisirikare cya ntaho nikora’.

 

Yabitangaje ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari kumwe n’urubyiruko rurenga 3,000 bari bahuriye muri ‘Gmnase’ ya Stade Tata Raphaël i Kinshasa.

 

Umukuru w’Igihugu cya RDC agaruka ku mpamvu igihugu cye kidatera imbere, yavuze ko aba mbere bagisenya ari abanye-Congo ubwabo, atanga urugero rw’umwanda uba mu mujyi wa Kinshasa nka kimwe mu bihamya nyabyo.

 

Tshisekedi kandi yashinje abanye-Congo kudakunda igihugu cyabo, ahanini bitewe na ruswa.

 

Ati: “Abanye-Congo ubwabo ni bo bangiza imbaraga ziba zakoreshejwe mu rwego rwo gukusanya amahoro yo kubaka iki gihugu. Ruswa uyisanga mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Urugero iyo unyereje amafaranga yari agenewe uburezi bw’abana, uba wishe ahazaza h’igihugu. Iyo unyereje amafaranga yari agenewe ubuvuzi bw’abantu, uba ushyize mu byago abaturage bakubatse igihugu bakeneye ubuzima bwiza.”

 

Nasanze FARDC ari igisirikare cya ntaho nikora!

 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yanagarutse ku ngabo z’igihugu cye, avuga ko ubwo yageraga ku butegetsi yasanze ingabo zitagira kivurira.

 

Ati: “Igihe nageraga ku buyobozi bw’iki gihugu, nasanze igisirikare kigizwe n’abantu babayeho mu buzima bubi cyane, nk’abatagira kivurira.Mbivuga nta buryarya: Nari mfiteye icyubahiro gikomeye cyane abasirikare bacu, cyane cyane abasirikare bo ku rwego rwo hasi. Kuko abo bagabo boherezwaga ku rugamba badafite amafunguro, badafite umushahara, badafite amasasu, badafite ubayobozi, nyamara bakabasaba gukora ibitangaza. Kandi, n’ubwo byari bimeze bityo, hari igihe babigeragaho.”

 

Tshisekedi yavuze ko iyo ari yo mpamvu akigera ku butegetsi yahaye umwihariko ikibazo cy’imibereho yabo.

 

Ati: “Nagerageje uko nshoboye kose mu kunoza imibereho yabo, kandi nzi neza ko hakiri byinshi byo gukora muri uru rwego, cyane cyane mu kurinda no kwita ku bana babo, abagore babo, muri make imiryango yabo. Intego yari isobanutse: kubafasha kwitangira byimazeyo inshingano zabo z’ingenzi, ari zo kurinda igihugu.”

 

Tshisekedi yavuze ko igisirikare yasanze cyari icya ntaho nikora, mu gihe mu myaka yashize yigeze gutangaza ko igisirikare yasanze cyari gifite inzego zubakitse neza.