Pasiteri Antoine Rutayisire uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko muri kamere ye yari yaravukiye kuba umunebwe cyangwa akaba umwami. Ibi Rutayisire yabigarutseho ubwo yigishaga ku cyigisho gifite intego igira iti “Gusakaza urukundo rwa Kristo mu bikorwa.”

 

Insanganyamatsiko yo yagiraga iti “Twaremewe gukora imirimo myiza.” aha yavuze ko ikintu kizafasha umuntu kugira ubuzima bufite icyerekezo, bufite agaciro ari ugusobanukirwa amagambo Pawulo yandikiye Abefeso. Ayo magambo avuga ngo “turi abantu Imana yaremye, ituremeye imirimo myiza yiteguriye kera ngo tuyigenderemo muri Kristo Yesu.”

 

Kimwe mubyo yagarutseho mbere yo kwigisha ni uko Umwami n’umunebwe hari ikintu bahuriraho kandi ko bombi batavunika cyane. Asobanura ko nta muntu ujya ukangura umwami, ahubwo umwami yibambura ubwe, nta nzogera ivugira mu cyumba cye, aho abyukiye niho aba abyukiye.

 

Iyo Umwami yibambuye abantu bose abaha amabwiriza, bamwe bagaca aha abandi bagaca aha, kandi abaje bose ngo bakaza bamukomera amashya kuko nyine aba ari umwami. Rutayisire avuga ko bitari kumworohera kuba umwami kuko adakunda gukora cyane, ariko yisanze akora cyane.

 

Ati “Icyo nkumbura ntabwo njya nkumbura akazi, njyewe nkumbura abantu kuko ubundi ikintu cyandyoheraga mu kazi si ugukora, ni ugukorera abantu. Abanzi neza barabizi, njye nshobora kwicara ahantu nkicarana n’umwana mutoya tukicarana tukiganirira njye nababona bakina nkanezerwa. Njyewe nkunda abantu sinkunda akazi, n’akazi ngakora kubera ko ari akazi k’abantu”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.