Nawe barakubabaje! Abasitari nyarwanda bapfuye bitunguranye bakababaza abantu benshi birenze urugero

Imana ihe iruhuko ridashira abantu bari bazwi bakunzwe mu Rwanda bagapfa bitunguranye bikababaza benshi cyane. Abanyarwanda bavuze bati”ntawe urumenyera”. Kuba wari ufite umuntu wawe, mwaba mwari inshuti cyangwa se mutari guhuza, ariko kumva ko atakiri kuri iyi si, nibyo bintu biryana kurusha ibindi, uretse nibyo iyo utekereje ko utazongera kumubona ukundi bitera agahinda.  Uwahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan yahaye igisubizo uwamubajije niba azongera gusubira mu rukundo

HIRWA HENRY Ni umwe mu bantu bitabye Imana ariko bikababaza abantu benshi cyane. Tariki 1 ukuboza 2012, nibwo uyu muhanzi Hirwa Henry waririmbaga mu itsinda rya KGB yitabye Imana, aho yarohamye mu kiyaga cya Muhazi kiri mu ntara y’iburasirazuba. Akaba yaritabye Imana akiri ingaragu ku myaka 27. Yakundwaga n’abantu benshi kuburyo byabagoye kubyiyumvisha kumva ko umuntu ukiri muti gutya yagenda gutyo.

Mubatarabashije kubyakira neza harimo mushiki we wanabaye nyampinga wa 2012 miss Mutesi Aurore ku buryo nyuma y’umwaka wose yanditse ku rukuta rwe avuga ati” nakomeje kugira ngo ni inzozi mbi, narinzi ko igihe kizagera ngakanguka nkongera nkakubona, maze intimba iri ku mutima wanjye ishire maze nkuganirire nkubwire iby’inzozi, ariko mama ntago ari inzozi nubwo umutima unyangira kubyemera, ukaguma umbwira ko isaha yose nkanguka nkakubona”.

Miss Aurore yakomeje avuga ko kubaho adafite musaza we umutima we utari kubyemer ati” umwaka urashize, ariko kuri njyewe bias nkaho inkuru y’icamugongo aribwo nkiyumva”. Si mushiki we gusa kuko n’abahanzi nyarwanda batandukanye barihuje bamuririmbira indirimbo yerekana ko bazakomeza kumuzirikana.

DENIS NSANZAMAHORO Uyu yari yaramenyekanye ku izina rya Rwasa, nawe ni umwe mubapfuye abanyarwanda bakababara cyane. Tariki 5 nzeri 2019 nibwo Denis wamamaye muri film nyarwanda yitabye Imana. Iyi nkuru yashenguye abantu benshi cyane barimo inshuti, abavandimwe ndetse n’abamumenye. Yaguye mu bitaro bya CHUK azize indwara ya diabete yari amaranye igihe. Tariki 18 nzeri 2019 nibwo yasezeweho bwa nyuma abantu n’intima nyinshi bamubwira ko batazamwibagirwa. Uyu mugabo yakinaga ndetse akanayobora film, yari afite izindi mpano zitandukanye harimo nko gushushanya, kuvanga umuziki bizwi nk’ubu DJ kuyobora ibirori bitandukanye, akaba yarabaye n’umunyamakuru.

Muri film yamamayemo harimo iyamwitiriwe yiswe Rwasa, ay’urukundo, 100 days, Sakabaka akaba yaranakinye na film ishingiye ku gitabo petit pay cya Gaelle Faye. Yitabye Imana afite imyaka 43, aho yari atararushinga ariko bivugwa ko afite abana. Yafanaga ikipe ya Chelsea, akaba yari azwiho kugira urukundo nk’uko abakunzi be babivuze. Ntazibagirana!

DJ MILLER Ni undi mu star w’icyamamare wapfuye akababaza abanyarwanda n’abaturarwanda mur rusange. Amakuru yaturutse mu muryango we yavuze ko DJ miller yari amaze iminsi mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, akaba yari arimo yivuza ikibazo cy’umutsi w’ubwonko utarakoraga neza. Bakaba baravuze ko byatewe n’umunaniro ukabije, ari nawo wateye guturika k’uditsi two mu bwonko.

Ikizwi nuko yari amaze iminsi 5 ashyizwe mu bitaro ngo avugwe, ariko ngo hakaba hari uruhande rwe rutari rugikora neza kubera ubwo burwayi. Gusa mu minsi ibiri ya nyuma yabwiye inshuti ze ko ari kumera neza yoroherwa, ndetse abaganga bari bamubwiye ko batazigera bamubaga, kuko uburwayi bwarimo bugenda bushira.

DJ Miller yapfuye amaze umwaka ashyingiranwe na Igihozo akaba yaranamusigiye uruhinja rw’amezi arindwi. Yacuranze mu bitaramo bitandukanye. Yibukirwa cyane mu gucangira umuziki SAUTI SOL mu mwaka wa 2016. Uretse kuvanga imiziki, ubwe yanagiye agaragara mu ndirimbo zitandukanye kandi zakunzwe harimo nk’indirimbo yakoranye na Butera Knowless, Dream boys ndetse na riderman bise IRI JORO ni bae, iyo yakoranye na peace Jolie yise 1 million c’est quoi.

KIZITO MIHIGO Nawe ni umwe mu bantu bari bazwi bitabye Imana akababaza abantu batandukanye. Yavuzte tariki 25 nyakanga 1981, avukira I Kibeho umwe mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru yahoze ari muri perefegitura ya Gikongoro mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda. Yari umwana wa 3 mu bana 6, aho ababyeyi be ari Buguzi Augustin ndetse na iribagiza Placidia. Bamureze mu buryo bwa gikirisitu, aho Kizito ku myaka 9 yanatangiye guhimba uturirimbo tw’abana maze nyuma aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiliziya gaturika zakunzwe na buri munyarwanda wese waba umugaturika ndetse n’utariwe, kubera ubuhanga indirimbo ze ziririmbanywe.

Amaze kugira imyaka 14 ubwo yigaga mu mwaka wa 1 mu iseminari nto ya Karubanda, yaririmbye indirimbo nyinsh ziririmbwa muri Kiliziya gaturika mu Rwanda, aho mu mwaka wa 2000 yari afite imyaka 19 yari afite indirimbo zirenga 200 za misa. Mu mwaka 2001, yagize uruhare mu ishyirwa mu manota ry’indirimbo yubahiriza igihugu cyacu, mu mwaka 2003 yagiye kwiga umuziki mu burayi maze mu mwaka wa 2008 aza kubona impamyabumenyi yitwa diplome de fin d’etude aho yayibonye mu ishuri rya conservatoire de music de Paris mu gihugu cy’ubufaransa.

Kizito Mihigo yigishije muzika mu ishuri rya Institut provincial ryo mu bubirigi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010. Tariki 15 Mata 2014 police y’u Rwanda yerekanye uno muhanzi ivuga ko yafatiwe mu byaha byo kugambanira ubutegetsi imbere y’itangzamakuru, yemera ibyaha ndetse abisabira imbabazi. Mu mwaka wa 2015 urukiko rwa Kigali rwakatiye uno muhanzi igifungo cy’imyaka 10, aho rwamuhamije ibyaha byo kugambanira kugirira nabi ubutegetsi ariko bumukuraho icyaha cy’iterabwoba.

Tariki 14 nzeri 2018 nyuma yo kureka ikirego cy’ubujurire yari yaratanze mu rukiko rw’ikirenga, yahawe imbabazi na perezida Paul Kagame, tariki 13 gashyantare 2020, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko uyu muhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko yerekeza mu gihugu cy’u Burundi. Tariki 17 gashyantare 2020S hasohotse itangazo rigenewe abanyamakuru Kizito Mihigo yasanzwe yiyahuye aho yari afungiye kuri station ya police I remera.

RUBADUKA FRANK Ni undi munyarwanda wababaje abanyarwanda mu buryo bukomeye. Tariki 20 ukuboza 2020 nibwo ikiyaga cya Cyohoha cyamize umusore wari umuhanga cyane Rubaduka Frank, uyu musore yari yagiye mu Bugesera ku kiyaga cya Cyohoha kuhasura ubutaka yari ahafite, ndetse n’amatungo ye yari ahororeye. Frank yari yaramenyekanye mu kiganiro cyitwa DECIDE X SHOW cyatambukaga kuri TV1.

Uyu musore kandi yari yaranatsindiye amadorari ibihumbi 150 kuri Grand investment muri Austaria aho yahise akora imishinga itandukanye harimo nka miss carrier Africa, tarama, guza capital n’iyindi. Yari yaravukiye mu gihugu cya Uganda aho ababyeyi be baje gutahuka nyuma ya genocide yakorewe abatutsi. Uyu musore yarezwe na se kuko nyina umubyara yitabye Imana afite imyaka itatu. Ubuhanga bw’uyu musore bwatumye yemererwa gukorera imishinga mu bihugu 13 bitandukanye.

Yari umwanditsi w’ibitabo aho yanditse igitabo kugaragaza amakosa yakoze mu buzima ariko kandi aticuza. Mu minsi ye yanyuma, Frank yafatanije na mugenzi we witwa Niyitanga Luc maze bashyira hanze igitabo bise THE FOUR GENIUS WINDOWS. Yitabye Imana akiri ingaragu, aho umwe mu inshuti ze yabwiye itangazamakuru ko ababajwe n’uko hari umukobwa yari yarakunze ariko akaba yaritabye Imana atarabashije kubimubwira. Gusa ngo uyu musore yitabye Imana yaramaze guhitamo azakoreraho ubukwe, akaba yari yarahisemo itariki ya 27.

Inkuru Wasoma:  Niyo Bosco bamugiye mu matwi, amasezerano ya Sunday entertainment aba imfabusa, Murindahabi Irene agirwa inama ikomeye.

MUKESHABATWARE DISMAS Nawe ni umwe mu bantu bapfuye akababaza abanyarwanda benshi. Ni umugabo wari waramamaye cyane mu makinamico kuri radio Rwanda, ndetse no kwamamariza ibigo bitandukanye. Mukesshabatware yitabye Imana tariki 30 kamena 2021 azize uburwayi. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, amakuru yatanzwe n’umuryango we yavugaga y’uko yari amaze iminsi abana n’uburwayi bw’umutima.

Mukeshabatware yavukiye mu karere ka nyaruguru mu mwaka w’1950. Yakorye icyahoze ari Orinfor ari nayo RBA none. Yamenyekanye mu matangazo yo kwamamaza yanyuraga kuri radio Rwanda, cyane cyane imvaho nshya. Yabifatanyaga no gukina amakinamico mu itorero indamutsa. Yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, aho yari yarashakanye na Mukakarangwa Marie Irene, nawe wari waritabye Imana mu mwaka wa 2017, bombi bakaba bari barabyaranye abana bagera kuri 7.

MINISTER JOE HABINEZA Kwitaba Imana kwe byababaje abantu benshi cyane. Ku itariki 20 kanama 2020 nibwo inkuru y’incamugongo yatashye I Rwanda ko uwahoze ari minister w’umuco na sport yitabye Imana aguye I Nairobi mu gihugu cya kenya. Uyu mugabo bakundaga kwita Mr Joe yagiye I Nairobi nyuma yo kumva ubuzima bwe butameze neza, maze biba ngombwa ko murumuna we Jonas amujyana kwa muganga ngo barebe niba yaba afite ikibazo.

Mu gihe hari hategerejwe ko ibitaro yari yagiyemo bimusezerera siko byagenze kuko aribwo yahise yitaba Imana nk’uko byatangajwe n’umuryango we. Uretse kuba yarabaye minister rero umwanya yavuyeho muri 2015 Joseph habineza yabaye ambassador w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria. Joe yitabye Imana hashize iminsi mikeya yizihije isabukuru y’imyaka 33 yari amaze ashinze urugo.

TUYISHIMWE JOSHUA aka JAYPOLLY Mu bantu bapfuye bakababaza abantu ku buryo bw’indengakamere, uyu Jaypolly aza ku isonga mu mwaka wa wa 2021. Hari kuwa kane mu masaha ya mugitondo ku itariki 2 z’ukwezi kwa 9 umwaka wa 2021 ubwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga. Tuyishime Joshua benshi bamenyeye ku izina rya jaypolly yari umugabo ukomeye mu njyana ya Hiphop kuva iyi njyana yamenyekana mu gihugu. Amakuru yemeje ko Jaypolly na bagenzi be batatu b’inshuti ze hari ibinyobwa by’ibikorano banywereye muri gereza, hanyuma bikabagiraho ingaruka zikomeye. Ibyo binyobwa rero, byakomeje kumugiraho ingaruka cyane kuburyo yakomeje gutaka munda, yarangiza akajyanwa kwa muganga ariko bikamuviramo kwitaba Imana.

Uyu mu raperi yamamaye cyane mu intangiriro z’umwaka wa 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be bakoze itsinda rya tuffganga, maze bagakora indirimbo zakunzwe cyane n’urubyiruko, n’abandi bantu bose bari bafite agahinda. Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntago byamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zamugize icyamamare, harimo DEUX FOIS DEUX, AKANYARIRAJISHO n’izindi. Mu mwaka 2011 yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya primus Gumaguma super star ryari ribaye ku inshuro ya mbere, ubwo bitavugwagahi rumwe kuwagombaga kuritwara hagati ye na TOM CLOSE. Kuva iki gihe Jaypolly ntago yongeye kurekura igikundiro cye kubakunzi b’umuziki, dore ko mu mwaka wa 2014 aribwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane.

Gusa kuva mu mwaka wa 2018 jaypolly yatangiye kugira ibibazo ahanini akanafungwa, bikaba ibibazo byatangiye ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we maze agafungwa amezi 5. Nyuma yo gufungurwa yakomeje gukora umuziki. Mu kwezi kwa mata 2021, nibwo jaypolly yaje kongera gutabwa muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, arangije akatirwa gufungwa iminsi 30. Jaypolly yababaje abantu benshi cyane muri rusange.

DUSHIME BURABYO YVAN (YVAN BURAVAN) Mu bantu bakurikira imyidagaduro cyane cyane umuziki wa hano mu Rwanda ndetse no muri East africa, ntawe uzibagirwa ijoro ryo kuwa 17 Kanama 2022 aho hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko umuhanzi akaba n’umuririmbyi Yvan Buravan yitabye Imana, akaba yaraguye mu bitaro byo mu gihugu cy’ubuhinde aho yari yagiye kwivuriza indwara ya Cancer y’urwagashya ariko ntibize kugenda neza.

Uyu muhanzi yavutse kuwa 27 mata 1995, ariko ku myaka ibiri ye yari yatangiye gukunda umuziki biturutse ku ga piano mukuru we yari yamuguriye, nyuma yo kwisanga akunda umuziki yaje kwinjira muri chorale, aho yanagiye ajya mu marushanwa amwe namwe, mu mwaka wa 2016 akaba aribwo ibihangano bye byatangiye gusakara mu banyarwanda nabo baramukundira barabikunda cyane. Yvan yasize amateka akomeye mu muziki kuko yakoze ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu burayi, mu ndirimbo asize zitazibagirana harimo Malaika, Heaven on earth, Garagaza ko unkunda, ni njye nawe, n’izindi nyinshi. R.I.P.

NKUSI THOMAS (Yanga) Ntawe utaramumenye kubwo kuba yari umusobanuzi w’ama filime, akaba ari no mu ba mbere bakoze uyu mwuga muri iki gihugu, ndetse akanaba umuvandimwe wa bamwe mu bakomeje kwamamara muri uwo mwuga aribo Junior Giti ndetse na Sankara the premier bavukana ku babyeyi bombi, nawe inkuru ikaba yaramenyekanye kuwa 17 kanama 2022 ko yitabye Imana ku myaka 40. Aba bose tuvuze ntabwo bazigera bibagirana mu Rwanda ndetse no ku babazi muri rusange. Imana ibakire mu bayo.

PASITERI NIYONSHUTI THEOGENE

Niyonshuti Theogene yavutse mu mwaka wa 1981, avukira mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge, ababyeyi be uw’umugabo yavukiye ahitwa mu gacurabwenge ubu ni muri Kamonyi mu gihe nyina yavukiye muri Butare. Mu buhamya yagiye atanga yavuze ko yavutse asanga iwabo babayeho ubuzima bwiza, aho ntacyo bari babaye kuko bari banatunze, aho yavuze ko “nasanze dufite imodoka ebyiri”.

Pasiteri Niyonshuti Theogene yari umushumba wa paruwasi ya ADEPER Kamuhoza mu itorero rya Muhima, tariki 17 Kamena 2023 nibwo bwa nyuma yagaragaye mu ivugabutumwa ryagutse mu giterane yari yatumiwemo cyitwa ‘In his Dwelling’ cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 ya Zion temple ya Ntarama.

Niyonshuti Theogene yashakanye na Uwanyana Assia babyarana abana bane, ariko bakaba bafite abandi barera biganjemo abo bakuye ku muhanda. Yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko tariki 22 Kamena 2023, akaba yazize impanuka y’imodoka yabereye mu Gihugu cya Uganda aho yari kumwe n’abandi bantu, amakuru aturuka ku mugore we akavuga ko mubo bari kumwe bose harokotse uwitwa Jonas.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved