Ncuti Mizero Gatwa yagaragaje ko yavuye muri filime y’uruhererekane ya BBC, yiswe ‘Doctor Who’ kubera kunanirwa, abajijwe ku byo kuba yayisubiramo agaragaza ko ku Isi ibintu byose bishoboka cyane.
Ncuti Gatwa yabitangaje ubwo yari mu kiganiro ‘Sunday with Laura Kuenssberg’ cyatambutse ku wa 13 Nyakanga 2025.
Abajijwe impamvu yahagaritse gukina muri iyi filime y’uruhererekane ya BBC, Gatwa yasubije ati “Ni uko ndimo nkura. Umubiri wanjye warananiwe. Umubiri wanjye, ivi ryanjye…kandi ubu natangiye gukora imikino yo mu bwoko bwa ‘ballet’. Rero ndimo gufata imyanzuro myiza rwose.”
Yavuze ko nubwo yavuye muri ‘Doctor Who’ ari akazi buri mukinnyi wese ugezweho ku Isi, aba yifuza ariko kakaba gasaba byinshi.
Ati “Ni akazi keza cyane kurusha akandi kose ku Isi, akazi buri mukinnyi wa filime wese yifuza. Kuko ari keza cyane, ariko karakomeye kandi gasaba imbaraga z’umurengera. Kagutwara byinshi ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe no ku marangamutima. Bityo rero, igihe cyari kigeze ngo mvemo.”
Abajijwe niba ashobora kongera kugaragara muri Doctor Who, Gatwa yasubije ati “Ntabwo navuga ngo ntibishoboka.”
Gusa ngo byose bizaterwa n’uko umubiri we, ivi rye n’imyaka igenda yiyongera bizamwemerera kubaho bihagije.
Ncuti ni umwe mu bakinnyi bato cyane babaye dogiteri muri ‘Doctor Who’, nyuma ya Matt Smith wabayemo umukinnyi w’imena afite imyaka 26, Peter Davison wamubaye afite imyaka 29 na David Tennant wamubaye afite 34. Jodie Whittaker yari afite 35 ubwo yinjiraga muri iyi filime, mu gihe bamwe mu bandi bakinnyemo bari bakuru kuko nka William Hartnell na Peter Capaldi bari bafite imyaka 55.
Igihe cya 15 cya ‘Doctor Who’ cyarangiye muri Kamena 2025, ari na bwo Ncuti yasezeye.
Gatwa ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe gito bakina nk’umukinnyi mukuru muri ‘Doctor Who’, aho akurikira Christopher Eccleston wakinnye umwaka umwe gusa mu 2005.