Ally Ndangwa uherutse guhamywa icyaha cyo kwiba umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show, yashyize umucyo ku cyamuteye gukora iki cyaha, avuga ko yagitewe no kwirukanwa ku kazi atishyuwe, aho Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago yari amuhejeje amafaranga 1 500 000 Frw. https://imirasiretv.com/umuganga-yategetswe-gufasha-ababyeyi-kurera-umwana-wavutse-batamushaka-kugeza-igihe-azuzuriza-imyaka-18/

 

Uyu musore wemera icyaha yakoze, avuga ko ubusanwe yari umukozi wa Yago ku mbuga nkoranyamabaga zirimo YouTube, TikTok ndetse na Facebook, aho yamufashaga kunyuzaho ibiganiro bye. Mu kiganiro kirekire yanyujije kuri Shene ye YouTube, uyu musore avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari yari yatewe no kumwirukana ku kazi akagenda adahawe agera kuri 1 500 000 Frw yari aberewemo n’uyu munyamakuru.

 

Yagize ati “Nyuma yo kunyirukana numvise antengushye cyane. Naramukundaga, mufana, numvaga gukorana na we ari ibintu by’agaciro, kumva rero ankoze ibintu nka biriya ni ho natangiye gutekereza nabi, agahinda nakamazemo iminsi itatu.”

 

Uyu musore wavuze ko yirukanwe na Yago inshuro ebyiri, yavuze ko ubwo yari agarutse aribwo yigiriye inama yo gushyira konti ya Yago TV Show n’imyirondoro yayo yose muri mudasobwa yari atunze mu rugo. Ati “Nafashe konti ye ya banki yari ibaruye ku muyoboro we wa YouTube nyikuramo nshiramo iyanjye. Nari ntegereje ko YouTube imwishyura nkabona amafaranga yanjye, gusa nafashwe mbere y’aho. Nari naravuze nti reka ibyo wanze kumpa nanjye mbyisubize, nta muntu wankoresheje ni njye ubwanjye wabyikoreye.”

 

Ku wa 01 Nyakanga 2024, ahagana saa yine za mu gitondo umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show, wari wavuye kuri YouTube, gusa uyu munyamakuru yahise yiyambaza RIB, nyuma uza kugaruka warahinduriwe izina aho witwaga “Mr Giveaway”. Tariki 20 Nyakanga 2024, ni bwo Yago yatangaje ko ku bufatanye na RIB, umuyoboro we wa YouTube wongeye kugaruka mu biganza bye ndetse hatabwa muri yombi uwakwekwagaho kuwiba. Aho yaje gukatirwa igihano cy’imyaka ibiri isubikiye muri umwe. https://imirasiretv.com/umusore-akurikiranyweho-kuniga-gitifu-wumurenge-akamuvuna-akaguru/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved