Urugereko rw’Urukiko rukuru mu Rwanda rwasubitse urubanza rwa Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya jenoside nyuma gusaba ko yahabwa umwanya wo gushaka umwunganira muri urwo rubanza kuko uwo yari afite yivanye mu rubanza.

Mu 2019 ni bwo Malawi yohereje Murekezi mu Rwanda ngo akurikiranwe ku byaha bya jenoside bikekwa ko yakoreye mu cyahoze ari umujyi wa Butare.

Murekezi yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside, ibyaha we ahakana.

Mu rukiko kuri uyu wa kane uregwa wari ku ikoranabuhanga rya video aho afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali, yabwiye urukiko ko yasabye ko urubanza ruba rusubitswe kuko uwahoze ari umunyamategeko we yirwivanyemo we atabizi.

Avuga ko atashobora kuburana wenyine adafite umwunganira.

Murekezi yabwiye urukiko ko afite kandi imbogamizi zo kuvugana n’umuryango we uba hanze y’u Rwanda, ko muri gereza bishobora gufata ukwezi kugira ngo ashobore kuvugana n’umuryango we.

Yavuze ko akeneye guhuza ibitekerezo n’ubushobozi n’umuryango we kugira ngo bahitemo umwunganira muri uru rubanza ngo kuko “ubushobozi ni jye wabushakaga none ndi hano mfunze,biragoranye”.

Urukiko rwavuze ko rugiye kumufasha kuvugana kenshi gashoboka n’umuryango we –rumwemerera ko urubanza rwe rwashyirwa mu kwezi kwa cyenda.

Kuri uyu wa kane, Murekezi yaburanye hakoreshejwe video ari muri gereza ya Kigali i Mageragere

Insiguro y’isanamu, Kuri uyu wa kane, Murekezi yaburanye hakoreshejwe video ari muri gereza ya Kigali i Mageragere

Murekezi, w’imyaka 62, bivugwa ko yari umucuruzi ukomeye mu gihugu cya Malawi, yoherejwe mu Rwanda n’ubutegetsi bw’icyo gihugu hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.

Inzego z’ubutabera z’u Rwanda zivuga ko Murekezi yoherezwa yari aje kubanza kurangiriza muri gereza yo mu Rwanda igifungo cy’imyaka ine(4)- cyari gishigajeho imyaka ibiri – yahawe n’urukiko rwa Malawi ahamijwe ibyaha bya ruswa, ariko ko yanashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda akekwaho uruhare muri jenoside.

Mu 2009, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwoherereje Malawi inyandiko zisaba ko Murekezi yagarurwa mu Rwanda gukurikiranwa.

Urukiko gacaca rwo mu mujyi wa Butare aho akomoka, ndetse n’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwari rwamukatiye adahari igifungo cya burundu rumuhamije uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi bwahakorewe muri jenoside.

Ubushinjacyaha bumushinja ko yari ku isonga mu bakoze ubwicanyi mu mujyi wa Butare, ko yagaragaye atanga amabwiriza kuri za bariyeri. Urukiko rwemeje ko urubanza rwe ruzakomeza kandi Murekezi agaragara imbonankubone mu rukiko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.