Uyu yitwa Nyiransabimana Valentine, umukobwa umaze kuba ikimenyabose ku bakoresha imbugankoranyambaga mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na tv10 yavuze ko asanzwe ari umuhanzi. Ubuhanzi bwe buzwi na benshi ubu ni ubw’indirimbo “dore impala, dore imbogo, dore imvubu, uhuuu uhuuuu uhuuuu” kuko iyi ndirimbo ikomeje kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga.

 

Avuga ahakomotse ku kuririmba iyi ndirimbo, vava yavuze ko yayiririmbye agendeye ku nyamaswa ziba muri parike y’igihugu y’akagera aho zisanzwe zibana neza yaba into ndetse n’inini. Avuga koi bi bihangano rwe Atari urwenya ahubwo ari ibintu bishingiye kubyo abona mu buzima busanzwe kandi bifatika, ati” nkora indirimbo nshingiye kubyo mbona no kubyo numvise by’ukuri’.

 

Avuga ko intego ye muri uru rugendo rw’ubuhanzi bwe ari uguharanira iterambere rye ndetse no guteza imbere urubyiruko. Vava dore imbogo avuga ko yishimiye kuba yaratangiye kwamamara mu gihugu ndetse ko n’iwabo mu gace babyakiriye neza cyane, ati” nab’iwacu barampamagara bakambwira ngo courage kabisa”.

 

Vava waje muri Kigali aturutse mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke aje gushaka uko yateza impano ye y’ubuhanzi imbere ndetse no gushaka abo avuga ko bafitanye isano ngo babimufashemo, avuga ko asanzwe afite indirimbo ye yise I Roma kandi ikunzwe cyane, ubu akaba yatangiye kuyitunganyiriza muri studio ndetse akanatangira kuyifatira amajwi. Reba inkuru twakoze kuri we ibushize.

Vava dore imbogo avuze isano afitanye na Hon. Bamporiki Edouard, Uwera Jean Maurice na Jaypolly n’impamvu yavuye I nyamasheke aje kubashaka I Kigali.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved