Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kuvuga amagambo akomeye areba u Rwanda, ashinja Perezida Paul Kagame kwinjiza impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama hanyuma ngo akazohereza kurwanira mu mutwe wa AFC/M23.

 

 

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kibera mu biro bye i Gitega. Yavuze ko ikibazo cy’imipaka yafunzwe hagati y’ibihugu byombi gituruka ku Rwanda, asaba Kigali gushyikiriza u Burundi abantu bwita “abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Ndayishimiye yavuze ko akunze kwandikirwa n’abaturage b’u Rwanda bamusaba kongera gufungura imipaka ngo bahahire mu Burundi, ariko akabasubiza ko ikibazo nyamukuru kiri i Kigali. Yagize ati:

“Nababwira nti ‘nimumbarize ubuyobozi bwanyu impamvu butubonera abo bantu twasabye kenshi? None se urwo rubyiruko bakuye i Mahama bakarwigisha intambara, bakarujyana muri M23, baba barukoresha iki? Kuki batabaduha?’”

Yavuze ko u Burundi butazigera bufungura imipaka bukiri mu rwego rwo kwirinda umutekano wabwo. Ati:

“Niba batugabyeho igitero tuzirwanaho. None se dufungure hanyuma abaturage bicwe? Bazavuga bati ‘ni wowe wazanye umwanzi’. Hari ibintu bitoroshye mu kurinda igihugu.”

Ndayishimiye yasubije ibyo Kagame aheruka kuvuga

Mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame mu Kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru yavuze  ko u Rwanda nta ruhare rwigeze rugira mu gufunga imipaka, Ati: “Twebwe ntabwo twigeze dufunga imipaka na rimwe. Nibo babyifuje, nibo bafite igihe cyo gufungura.”

Ndayishimiye yasubije ibi avuga ko ikibazo kiri ku Rwanda, ati:

“None ko avuga ko ntacyatubujije gufungura? Abo bantu atubuze kubaha ni bo batuma imipaka ifunze. Umunsi baduhaye abo dusaba, ntabwo tuzongera gufunga. Ni we ukwiye gusubiza impamvu atabazana.”

Perezida w’u Burundi yavuze ko igihugu cye kitazigera cyongera gufungura imipaka mu gihe kitarabona abo kirega, ariko anemeza ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bigomba gukomeza kugira ngo amahoro asesekare.

Ati:“U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu by’ibibyarana. Abakundana barashwana, ariko bongera bakabana. Amaherezo tuzongera kubana neza kandi iterambere rizihuta.”

Yasoje avuga ko u Burundi butabuza Abanyarwanda kwinjira mu gihugu cyabo, ahamya ko ikibazo nyamukuru kiri mu mutekano w’igihugu cye.