Kuva mu mpera za Mutarama 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uvuga ko ari umuhanga mu bumenyi bw’igisirikare, yumvikanye atangaza ko yiteguye kujya mu ntambara n’u Rwanda.
Byatangiye tariki ya 31 Mutarama, Ndayishimiye abwira abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ko intambara ishobora kuba mu karere k’ibiyaga bigari kose kuko ngo u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi.
Aya magambo Ndayishimiye yayavuganye uburakari, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo zirimo iz’u Burundi wari ukomeje gufata ibice byinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Mbabwiye ko ibi nibikomeza uku, intambara izagukira mu karere kubera ko abaturage ntabwo bazemera ko biba. U Rwanda nirukomeza,…umunsi bazaza mu Burundi ntabwo tuzabyemera.”
Tariki ya 11 Gashyantare, Ndayishimiye na none wari warakaye, yabwiye abatuye muri Komini Bugabira mu ntara ya Kirundo ko Abarundi biteguye kurwana n’Abanyarwanda, kandi ko yiteguye gutsinda.
Ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye?’”
Ni Ndayishimiye wavugiye i Kinshasa muri Mutarama 2024, ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda; amagambo yamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda, agaragaza umugambi mubi Leta y’u Burundi n’iya RDC zirufiteho.
Ndayishimiye yacishije make?
Ubwo Ndayishimiye yari i Addis Abeba mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yabaye tariki ya 15 Gashyantare, yagiranye ikiganiro na bagenzi be. Bivugwa ko yagaragarijwe uburemere bw’amagambo yari amaze iminsi avuga ku Rwanda n’ingaruka mbi zayo.
Kuva icyo gihe ni bwo yatangiye kugaragaza ko yacishije make nubwo bitarera ngo de! Tariki ya 16 Gashyantare yatangarije ku rubuga X ko yaganiriye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, bimwizeza ko u Burundi butazaterwa, gusa ngo Abarundi bazakomeza kuba maso.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, abari bategereje kungukira mu gitero cy’u Rwanda ku Burundi nibasubize amerwe mu isaho. Ariko Abarundi b’umutima mukomeze mube maso.”
Kuri uyu 27 Gashyantare, Ndayishimiye yongeye kuganira n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, ababwira ko igihugu cyabo cyiteguye kuganira n’u Rwanda nk’uko cyabigenje kuva mu 2020, bigakemura amakimbirane bifitanye.
Yagize ati “Mu rwego rwo kwirinda intambara hagati y’ibihugu byombi, twemera gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro. Ni byo twakoze kuva mu 2020, u Burundi bwatangije ibiganiro hagati yabwo n’u Rwanda. Kugeza uyu munsi, u Burundi buracyiteguye kuganira n’u Rwanda kugira ngo bikemure ikibazo kiri hagati y’impande zombi.”
Ndayishimiye yavuze ko ariko, mu gihe ibiganiro bitazatanga umusaruro, Abarundi bazirwanaho nibaterwa. Ati “Ubwo buryo nibudatanga umusaruro, u Burundi bugashotorwa, ni bwo Abarundi bazirwanaho bifashishije uburyo bwose.”
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamba mu mpera za 2023, ubwo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga igitero muri zone Gatumba. Ni igitero cyatumye bufunga imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, muri Nzeri 2024 yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kuganira n’u Burundi kugira ngo bikemure ibibazo bifitanye, ashimangira ko Abanyarwanda n’Abarundi ari abavandimwe bakwiye kubana mu mahoro.