Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko yashwanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Prime Niyongabo, nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zari zimaze kwigarurira umujyi wa Uvira.
Ku itariki ya 9 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ririmo n’Ingabo z’u Burundi.
Amakuru avuga ko ubwumvikane buke hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye na Gen. Prime Niyongabo bwadukiye mu rukurikirane rw’inama zahuje abayobozi b’igisirikare na Guverinoma, guhera tariki ya 10 Ukuboza i Bujumbura.
Kigali Daily News ivuga ko Ndayishimiye ngo yashakaga ko Ingabo z’u Burundi zongera kugaba ibitero bikomeye kuri AFC/M23 mu rwego rwo kwisubiza Uvira, mu gihe Gen. Niyongabo we yasabaga ko Ingabo zose z’u Burundi ziri ku butaka bwa RDC zicyurwa zikita ku mutekano w’igihugu aho gukomeza kwivanga mu makimbirane yo muri Congo.
Iki gitangazamakuru kivuga ko hari umudipolomate w’Umubiligi wakibwiye ko ku wa 11 Ukuboza, Gen. Prime Niyongabo yakoranye inama n’abakuriye ubutasi ndetse n’abayobozi b’ingabo zirwanira mu mazi, mu rwego rwo gusuzuma uko umutekano wifashe imbere mu gihugu ndetse no ku mipaka yacyo. Ni inama yanzuriwemo guhagarika ibitero, ahubwo ingabo ziri muri RDC zigacyurwa.
Uwo mwanzuro icyakora ngo watewe utwatsi na Ndayishimiye, ahubwo ategeka kongera ingabo no gukaza ibitero mu rwego rwo kwisubiza Uvira. Uyu mugabo ngo yavuze ko yizeye ubufasha bw’u Bubiligi na Misiri, cyo kimwe n’ubw’Ingabo za FARDC, Wazalendo, Imbonerakure, FDLR ndetse n’abacanshuro bo mu bihugu bya Colombia n’u Burusiya.
Ndayishimiye kandi ngo yagaragaje ko bakwifashisha ikibuga cy’indege cya Bujumbura ndetse n’ikiyaga cya Tanganyika mu kohereza ingabo n’intwaro mu gace ka Mokobola. Aka gace gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye mu mujyi wa Uvira na ko AFC/M23 muri iki cyumweru yarakigaruriye.
Icyizere cya Ndayishimiye cyaturukaga ku nama yabereye muri Ambasade y’u Bubiligi i Bujumbura ku wa 10 Ukuboza, aho Ambasaderi wabwo na defence attaché muri iyo ambasade bari baganiriye n’abakuriye ubutasi bw’u Burundi ku buryo bakoresha mu kwigarurira Uvira ndetse n’uko byategurwa.
Kuri ubu mu gihe Ndayishimiye n’u Bubiligi bagishyize imbere gahunda yo kugaba ibitero kuri AFC/M23, Gen. Niyongabo ngo akomeje kwitambika iyo gahunda, bijyanye no kuba Ingabo z’u Burundi zaratakarije abasirikare benshi mu mirwano yasize Uvira ifashwe.
Uyu musirikare kandi ngo abona bidakwiye ko u Burundi budakomeza gutakariza ingabo mu ntambara itari iyabwo.
Kuri ubu amakuru avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru u Burundi bwatangiye gucyura mu ibanga ingabo bwari bufite muri RDC ziciye mu kiyaga cya Tanganyika, aho ziri kwakirirwa mu Rumonge mbere yo koherezwa i Bujumbura.