Ndayishimiye yatangaje ikintu gikomeye kizajya gikorerwa umuntu uzagaragaza ko ari umutinganyi mu gihugu cye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ku ruhande rwe atemera abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi, yongeraho ko haramutse hari abatinganyi bagaragaye mu gihugu ayoboye bakwiye kujyanwa muri sitade bagaterwa amabuye.

Evariste yasubije iki gisubizo ubwo abanyamakuru bamubazaga niba Uburundi buzemera ingingo busabwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi yo kubahiriza ubuenganzira bw’abatinganyi. Yavuze ko we uko abyumva, bagaragaye mu gihugu cye bashyirwa ku karubanda bagaterwa amabuye.

Yagize ati “Tubabonye mu Burundi bari bakwiye kubajyana kuri sitade bakabatera amabuye.” Aya magambo aje akurikira gihano cyahawe ku Batinganyi barindwi bafashwe muri Kanama uyu mwaka, bahita bafungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.

Aba bantu bafunzwe nyuma y’uko Urukiko rwa Gitega rwari rwabahamije icyaha cyo gutingana, aba kandi biyongeraga ku bandi bantu 24 bafatiwe i Gitega, mu ntangiriro z’uyu mwaka bashinjwa ubutinganyi no kwica umuco. Mu gukomeza kwerekana ko adashyigikiye abatinganyi, Evariste, yabisobanuye akoresheje ijambo ryo muri Bibiliya avuga ko Imana ishobora kurakarira Isi kubera abantu baryamana bahuje ibitsina.

Yagize ati “Bitewe n’ibivugwa muri Bibiliya, navuga ko iki atari ikibazo cy’u Burundi gusa, njyewe kuri iyi ngingo mba numva ko bene aba bantu tubabonye mu Burundi, twabajyana muri sitade tukabatera amabuye.” Byamazwe kwemezwa ko mu Burundi uhamijwe n’icyaha cy’ubutinganyi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Muri Afurika si u Burundi bwafatiye ibihano abajyamana bahuje ibitsina gusa, kuko n’Igihugu cya Uganda muri Gicurasi uyu mwaka, cyashyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, aho ugihamijwe azajya afungwa burundu cyangwa akatirwe urwo gupfa.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi w’i Burayi yemeye ko ubuhangange bwabo buri aharindimuka

Inkuru Wasoma:  Perezida Ndayishimiye yavuze ko abahombeje u Burundi miliyari 17 Fbu ari 'Abicanyi'

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved