Amakuru akomeje gukwirakwizwa mu Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’iki gihugu yasubitse ku munota wa nyuma urugendo yagombaga kugirira i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kumenya ko hari umugambi wo kumuhirika ku butegetsi wari wamaze gutegurwa.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira ni bwo Ndayishimiye yagombaga guhaguruka i Bujumbura yerekeza i Paris, aho yagombaga kwitabira inama yiga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.
Ni inama yateguwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa afatanyije na Faure Gnassingbé wa Togo usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.
Amakuru kandi avuga ko usibye Ndayishimiye wari watumiwe muri iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, abandi bayitumiwemo barimo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC.
Ndayishimiye yanze kujya i Paris mu gihe u Bufaransa biciye muri Ambasaderi wabwo mu Burundi, Sébastien Minot, ku wa Kabiri yanditse ku rubuga rwe rwa X ko u Burundi bugomba guhagararirwa mu nama y’i Paris na Perezida Ndayishimiye cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana.
Ambasade y’u Burundi i Paris na yo yari yamaze gutumira Abarundi baba mu Bufaransa mu nama yagombaga kubahuza na Perezida Evariste Ndayishimiye ejo ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025.
Kuri ubu amakuru akomeje gucicikana mu Burundi aravuga ko Ndayishimiye yasubitse ruriya rugendo kubera coup d’état bivugwa ko yari yamaze gutegurwa na bamwe muri ba Jenerali bahoze barwana muri CNDD-FDD, dore ko mu Burundi hamaze igihe hari amakuru avuga ko uyu mugambi waba uriho.
Ni umugambi kandi bivugwa ko wanabaye intandaro y’imfungwa rya Général de brigade Bertin Gahungu umaze ukwezi kurenga atawe muri yombi.