Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Gatanu yirukanye abaminisitiri babiri, nyuma y’amezi atandatu barahiriye kwinjira muri Guverinoma.

 

Abavanwe mu mirimo nk’uko bigaragara mu teka rya Perezida w’u Burundi ryo ku wa 23 Mutarama, ni Arthémon Katihabwa wari usanzwe ari Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere Ridakumira.

 

Uyu yasimbuwe na Alfred Ahingejeje wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ndetse n’iy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

 

Kugeza ubu ntihazwi icyo Katihabwa yazize, gusa amakuru avuga ko uyu mugabo yari atishimiwe na Madamu wa Perezida Ndayishimiye. Uyu kandi yaherukaga kugaragara mu masengesho yari yateguwe na Révérien Ndikuriyo uyobora ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi muri iki gihe bivugwa ko atabanye neza na Perezida Ndayishimiye, bigatekerezwa ko byaba biri mu byamwirukanishije.

 

Undi wirukanwe na Perezida Ndayishimiye ni Jean Claude Nzobaneza wari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, we akaba yasimbuwe na Damien Niyonkuru.