Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yirukanye burundu Colonel Gérard Nijimbere muri Polisi ya kiriya gihugu amuhora kwiba umuceri ugenewe abasirikare.

 

Iteka ryirukana burundu Colonel Nijimbere azira “kwiba umuceri ugenewe abasirikare”, ryasohowe na Perezida Evariste Ndayishimiye ku wa 19 Gashyantare 2026.

 

Uyu mupolisi yirukanwe muri Polisi y’u Burundi, nyuma y’iminsi abasirikare b’u Burundi by’umwihariko abo muri bataillon ya 11 iri mu mujyi wa Baraka ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bataka inzara.

 

Abo basirikare bavuga ko mu gihe buri wese aba yemerewe kurya ifunguro ririmo irobo ry’umuceri ku manywa n’irya kawunga nimugoroba, birangira bahawe kimwe cya kabiri cyabyo.

 

Abo basirikare bashyiraga mu majwi ababakuriye babashinja kubaha ibihano biremereye mu gihe bagaragaje kwinubira ingano y’amafunguro bahabwa, by’umwihariko Colonel witwa Colonel Sylivain Kinigi.

 

Abasirikare b’u Burundi b’i Baraka kandi bashinje ababakuriye kuba bamaze igihe bifashisha ibyakabatunze mu gukorera ubucuruzi muri uriya mujyi.