Mu nkuru iheruka twabagejejeho inkuru y’umukobwa w’umu fille mere witwa FRIDAUS witabaje itangazamakuru avuga ko uyu UWIHORE uzwi nka NDIMBATI yamufashe kungufu amunywesheje  inzoga akamusambanya kugeza ubwo yabyaye impanga ariko NDIMBATI akaba yaranze kumufasha kumurera no kumwitaho ngo arere aba bana babiri b’impanga, kuri ubu ubuyobozi bukaba bwagize icyo bubikoraho.

 

Kuri ubu ngubu Uwihoreye Jean Bosco nyine uzwi nka NDIMBATI ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yagize ati” RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean BOSCO uzwi nka NDIMBATI w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana”.

 

Abantu batandukanye bakurikiye ikiganiro uyu mukobwa FRIDAUS yakoranye na ISIMBI bari kuvuga ko NDIMBATI ari kurenganurwa, kubera uburyo NDIMBATI yavuze ko yafashaga FRIDAUS ariko FRIDAUS we akabihakana, kugeza kuri ubu ngubu NDIMBATI kuva yafatwa akaba nta kindi kintu kiratangazwa cyakurikiyeho, tukaba turi gukurikirana iyi nkuru tukajya tuyibagezaho uko turajya tuyimenya.

Mukomeze mudusure kuri uru rubuga musome izindi nkuru.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved