Ndimbati arakatiwe! byari amarira mu rukiko, burya ngo yarwariye muri gereza| umunyamategeko we Irene avuze ibigiye gukurikiraho

Mu rubanza rw’ibushize Rwa UWIHOREYE Jean Bosco wamamaye cyane nka NDIMBATI aregwamo na FRIDAUS uvuga ko yamuteye inda akabyara abana b’impanga, NDIMBATI yari ayasabye ko yaburana ari hanze ya gereza, hyakaba hari hategerejwe uyu munsi w’isomwa ry’urubanza rwe ngo urukiko rufate umwanzuro, uyu munsi rero ugeze urukiko nibwo rwateraniye mu ruhame maze rusoma imyanzuro yose rwafashe ku kirego uyu NDIMBATI nyine aregwamo.

Umucamanza yatangiye avuga ko nkuko byari bitegerejwe uwo ariwo mwanya wo gusoma urubanza rwa NDIMBATI aregwamo na FRIDAUS, akomeza asobanura ingingo zose zagendeweho kugira ngo bafate umwanzuro, muri zo hakaba harimo ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje ahanini bwagendeweho, aho basanze koko uyu FRIDAUS ubwo NDIMBATI yamunyweshaga inzoga yitwa AMARURA amubwira ko ari amata arimo chocola ndetse na cream, uyu FRIDAUS icyo gihe yari afite imyaka 17.

ikindi urukiko rwagendeyeho ni ifishi yagaragaye y’igihe FRIDAUS yavukiye, aho ivuga ko yavutse tariki 7 z’ukwezi kwa 6 umwaka wa 2002, bivuze ko mu mwaka wa 2019 NDIMBATI yamusambanirijeho ku ngufu yari ataruzuza imyaka 18, icyaha kikaba kimuhama ndetse banavuga ko ikindi cyaha bamushinja kirenze ku kuryamana n’umwana ari ukumunywesha inzoga, bikaba iyo bihamye umuntu afungwa muri gereza hejuru y’imyaka 2 nk’uko amategeko abiteganya.

Umucamanza yakomeje asobanura ko NDIMBATI aburana yireguye hamwe n’abamuburanira bavuga ko atafashe FRIDAUS kungufu, ngo kuko baryamanye babyumvikanye, gusa abana bavutse ku inda yamuteye akaba yemera ko ari abana be, yavuze ko kandi NDIMBATI n’abamuburanira basabye urukiko ko rwagenzura iki kirego inkomoko yacyo, kubera ko cyavuye mu itangazamakuru kuko atari nyiri ubwite FRIDAUS ubwe wagiye kurega uyu NDIMBATI, bivuze ko nta shingiro bifite.

Inkuru Wasoma:  Bruce Melodie yagize icyo abivugaho nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu perezida Kagame

Umucamanza yarangije avuga ko agendeye ku byaha NDIMBATI akekwaho, urukiko rumukatiye igifungo cy’iminsi 30 muri gereza, gusa nyuma y’urukiko nibwo umunyamakuru wa THE CHOICE yaganirije IRENE uhagarariye NDIMBATI mu mategeko akamubaza icyo abivugaho, uyu munyamategeko akaba yavuze ko urukiko rwatanze amahirwe y’iminsi 5 yo kuba bajuririye uyu mwanzuro kuko rusomwe bwa mbere, hakaba hari amahirwe y’uko NDIMBATI ashobora kuba yajya hanze wenda nibaramuka bajuriye.

IRENE wungirije NDIMBATI mu mategeko yavuze ko kandi NDIMBATI yageze muri gereza akahahurira n’uburwayi, impamvu nyamukuru igiye gutuma bajurira, gusa yongera kuvuga ko kandi hari ibyo urukiko rwagendeyeho nk’ifishi yo gukingirirwaho yagaragaye ikozwe vuba ubushinjacyaha bwatanze mu rukiko, hamwe n’igitabo cyanditsemo imyaka ya FRIDAUS, byose urukiko rukaba rutabisobanuye neza nk’uko abunganira NDIMBATI mu mategeko babishaka, kubwiyo mpamvu bakaba bategereje amasaha makeya gusa kugira ngo dossiye ya NDIMBATI bayisohore bayibahe maze bicarane na NDIMBATI baganire, babone uko batanga ubujurire mu rukiko.

Nkuko bisanzwe tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru umunsi ku munsi, tunabasaba gukomeza kuza mudusura kuri uru rubuga rwacu mugasoma inkuru zitandukanye tubagezaho.

Inkuru Wasoma:  Ingingo ebyiri ziri butume Ndimbati arekurwa byihuse / uko bisobanurwa n’U munyamategekoMaitre SALIM STEVEN GATARI

Umucamanza yarangije avuga ko agendeye ku byaha NDIMBATI akekwaho, urukiko rumukatiye igifungo cy’iminsi 30 muri gereza, gusa nyuma y’urukiko nibwo umunyamakuru wa THE CHOICE yaganirije IRENE uhagarariye NDIMBATI mu mategeko akamubaza icyo abivugaho, uyu munyamategeko akaba yavuze ko urukiko rwatanze amahirwe y’iminsi 5 yo kuba bajuririye uyu mwanzuro kuko rusomwe bwa mbere, hakaba hari amahirwe y’uko NDIMBATI ashobora kuba yajya hanze wenda nibaramuka bajuriye.

IRENE wungirije NDIMBATI mu mategeko yavuze ko kandi NDIMBATI yageze muri gereza akahahurira n’uburwayi, impamvu nyamukuru igiye gutuma bajurira, gusa yongera kuvuga ko kandi hari ibyo urukiko rwagendeyeho nk’ifishi yo gukingirirwaho yagaragaye ikozwe vuba ubushinjacyaha bwatanze mu rukiko, hamwe n’igitabo cyanditsemo imyaka ya FRIDAUS, byose urukiko rukaba rutabisobanuye neza nk’uko abunganira NDIMBATI mu mategeko babishaka, kubwiyo mpamvu bakaba bategereje amasaha makeya gusa kugira ngo dossiye ya NDIMBATI bayisohore bayibahe maze bicarane na NDIMBATI baganire, babone uko batanga ubujurire mu rukiko.

Nkuko bisanzwe tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru umunsi ku munsi, tunabasaba gukomeza kuza mudusura kuri uru rubuga rwacu mugasoma inkuru zitandukanye tubagezaho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved