Ndimbati aratabaza ko yimwe uburenganzira ku bana yabyaranye na Kabahizi Fridaus asaba abanyarwanda ko bamenya ikintu kimwe cy’ingenzi

Kuva Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati yafatwa agafungwa, akajya mu nkiko akaburana akagirwa umwere, gusa akemera ko yabyaranye abana na Kabahizi Fridaus, ku rundi ruhande uyu mubyeyi Kabahizi we yumvikanye avuga ko nta kindi akeneye uretse ubufasha bwa Ndimbati mu kurera abana. Ni nyuma y’uko Ndimbati yabyaranye na Kabahizi abana babiri b’impanga.  Mu marira menshi Fridaus wabyaranye na ndimbati avuze ibizaba ubwo mu rukiko nta kintu bazaba bamufashije mu kumusabira ko Ndimbati amufasha kurera abana

Ku bantu banakurikira imyidagaduro ndetse n’imanza muri rusange, ubwo Ndimbati yari afunze, Kabahizi yigeze gusaba avuga ko ubutabera bwamufungura kugira ngo abone uko afasha abana babyaranye. Icyakora nyuma y’uko Ndimbati afunguwe, Kabahizi yavuze ko nta kintu Ndimbati amufasha mu kurera abana.

Mu kiganiro Ndimbati aherutse kugirana na shene ya YouTube yitwa 3d tv Rwanda, Ndimbati abajijwe kubyo Kabahizi ahora avuga ko atamufasha kurera abana, Ndimbati yasubije ko adafasha aba bana, ariko ku rundi ruhande agaragaza impungenge abafitiye zikomoka kuri nyina Kabahizi.

Ndimbati yagize ati “Oya abantu barasebanya, kandi biranashoboka, Ntabwo, abantu babyumve neza, ntabwo nshobora gufasha abana ntabona. Niba umugore adashaka ko mbona abana banjye, abo bana ndabafasha nzi barihe? Ndabafasha nzi ngo ni aba nde? Ndabafasha nzi bari kumwe na nde?”

Ndimbati yavuze ko Kabahizi adashaka ko abona aba bana, kuburyo agenda abahishahisha, yagize ati “umuntu ntakajye hariya ngo ababeshye, arire, avuge, uretse n’abana banjye, njye ndera n’abatari abanjye. Mfasha benshi mbana na benshi, ibyo rero ariko kuba umuntu umfitiye abana yumva ko ntababona, agakora ku buryo ahora abahisha, mu by’ukuri wowe uri umugabo wabigenza ute? Abo bana arabampishira iki? Ese ni igiki gituma atabasha kumpa nanjye uburenzira ku bana? Ubwo se mbafashe menye mbafashisha iki, mbafasha bakeneye iki?”

Inkuru Wasoma:  Imyaka 15 aba mu irimbi we n'abana be 2 kubera umugore we /inkuru y'uyu mugabo ntisanzwe

Ndimbati yakomeje avuga ko Kabahizi akomeza kugenda ajya mu miryango, imwe irengera abana akagenda ababeshya, gusa nubwo ari ubwa mbere avuze kuri iki kintu arifuza ko abantu bose bamenya ukuri, ntabwo abana be ababona. Ati “ntabwo uriya mugore ashaka ko mbona abana, nagiye kubareba rimwee, nabwo arabazana munzira, niyo nshuro imwe hashize icyumweru mfunguwe, nubwo mbaheruka.”

Ndimbati yakomeje avuga ko ikindi gihe yateguye kujya gutemberana n’abana be, yateguye kubajyana gukina ngo bahure n’abandi bana, ariko abisabye Kabahizi, amusubiza ko atababona kuko hari ahantu yagiye kubareresha I Muhanga. Ati “byaranduhije cyane, Muhanga narayizengurutse, nshyiraho abantu ngo bandebere aho nakekaga ko abana baba bari, ariko nsanga ni ukubeshya abana ntaho bagiye, ahubwo ari uburyo bwo kubanyima.”

Ndimbati yakomeje avuga ko kutavana amaboko mu mufuka ngo umuntu akore, byose ari byo byagezeho izi ngaruka zose aho Kabahizi yifuje gutamikwa nk’icyana cy’inyoni, yagize ati “icya mbere byatangiye ari ibinyoma, biramuhira, baramfata baramfunga, muramufasha koko ye, ava ku rwego ajya ku rundi, ajya mu rwego rw’abakire, icyo gihe nibwo yakomeje kurira avuga ko nta kintu bamuha, gusa biranga bihura n’uko ubutabera bushishoza, busanga ari imitwe ya Kabahizi.”

Ndimbati yakomeje avuga ko aho agarukiye, ibintu kuri Kabahizi byasubiye inyuma, mu gihe Ndimbati we yumvaga aje kwita ku bana ariko Kabahizi we yabifashe nk’igihombo gikomeye kuko nta muntu uzongera kumuha nka mbere, akaba ariho ahera ataka ko adafashwa.

Ndimbati yakomeje avuga ko atamera nka Kabahizi umusebya akamutuka, icyo bafitanyeho ikibazo ari uko Kabahizi wamubyariye abana adashaka kubamuha, bityo na we akabura aho ahera afasha, kuko mu by’ukuri biragoye cyane kuba wafasha abantu utazi aho baba, n’abo ari bo. Yakomeje avuga ko kandi agifungurwa yamuhaye amafaranga nayo akaba ayemera igice atemeye.

Inkuru Wasoma:  Etienne 5K wo muri Bigomba Guhinduka yasobanuye uko yatezwe n'abagizi ba nabi bakamusiga ari intere

Kuwa 10 Werurwe 2022 nibwo Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje amakuru y’uko Uwihoreye Jean Bosco yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure amunywesheje inzoga, akaza no kumutera inda yavuyemo abana babiri b’impanga. Rwabaye urubanza rukomeye cyane kuko Ndimbati yaje gukatirwa iminsi 30 afunze, aho yanajuriye ariko bigafata ubusa urukiko rukemeza ko azaburana afunze.

Kuwa 13 Nzeri 2022 nibwo yaburanye urubanza rwe mu mizi, aho ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25, gusa kuwa 29 Nzeri 2022 ubwo rwasomwaga urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ko adahamwa n’icyaha, ahita ava muri gereza ya Mageragere ataha iwe.  Ndimbati abwiye abana yabyaranye na Fridaus amagambo ateye agahinda

Inkuru Wasoma:  Dore igisubizo RIB yahaye uwaramutse ayandikira ayibaza amakuru anayibwira ko ayizirikana

Kuwa 10 Werurwe 2022 nibwo Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwemeje amakuru y’uko Uwihoreye Jean Bosco yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure amunywesheje inzoga, akaza no kumutera inda yavuyemo abana babiri b’impanga. Rwabaye urubanza rukomeye cyane kuko Ndimbati yaje gukatirwa iminsi 30 afunze, aho yanajuriye ariko bigafata ubusa urukiko rukemeza ko azaburana afunze.

Kuwa 13 Nzeri 2022 nibwo yaburanye urubanza rwe mu mizi, aho ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25, gusa kuwa 29 Nzeri 2022 ubwo rwasomwaga urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ko adahamwa n’icyaha, ahita ava muri gereza ya Mageragere ataha iwe.  Ndimbati abwiye abana yabyaranye na Fridaus amagambo ateye agahinda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved