FRIDAUS ni umu fille mere ufite abana babiri b’impanga akomoka mu karere ka nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda, afite ikibazo gikomeye cyane yifuza ko inzego z’ubuyobozi zagikurikirana bakagira icyo bamufasha, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa ISIMBI dukesha iyi nkuru, uyu munyamakuru yavuze ko mbere yo gukora iyi nkuru yabanje gushakisha amakuru agasanga koko niyo ari nayo mpamvu yahisemo kuganira na FRIDAUS ngo abagezeho ikibazo afite.

 

Ikibazo avuga ko afite nuko yabyaranye na NDIMBATI uzwi cyane muri cinema nyarwanda, akaba yarakinye muri film nyinshi cyane harimo nka PAPA SAVA, CITY MAID n’izindi, ndetse umunyamakuru avuga ko NDIMBATI abana uyu mukobwa avuga nawe arabyemera ko babyaranye, ndetse nawe akaba afite uko azabivugaho mu kiganiro kizakurikiraho.

 

Umukobwa atangira avuga ati” amazina yanjye nitwa KABAHIZI Fridaus, iwacu ni mu karere ka NYARUGURU, mu murenge wa MUGANZA akagari ka SAMIYONGA, naje I Kigali mu mwaka wa 2019, mfite imyaka 17, naje I Kigali nje gushaka akazi kubera ko ubuzima bwacu iwacu butari bworoshye, njya gukora akazi mu biryogo, mu basiramu ariko nyuma nza kukareka njya gukora mu mugi njya gucuruza imyenda y’umuntu”.

 

FRIDAUS akomeza avuga ko mu gipangu babagamo habagamo umusore ukamera ama film, rero NDIMBATI yajyaga aza kumureba, ubwo rero nibwo FRIDAUS yakundaga kubwira VALENS ko yamufasha akamujyana muri film, uyu musore amubwira ko we atajya ashyira abantu muri film ariko nabona film ashobora kujyamo azamubwira. Ubwo rero ngo igihe kimwe NDIMBATI yigeze kuza mu gipangu, FRIDAUS aramusuhuza amubwira ko amufana cyane ngo kuko yakundaga kumubona muri film ya papa sava na citymaid, NDIMBATI amubwira ko abyishimiye cyane kuba afite abana bamufana.

 

FRIDAUS akomeza avuga ko yahise abwira NDIMBATI ko akunda ibintu byo gukina film cyane bityo yamufasha, NDIMBATI amusubiza ko ibyo nta kibazo kuko abona ari nakana keza bityo yamufasha, nuko ahita amwaka numero ye, nyuma FRIDAUS aza guhamagara NDIMBATI, amubwira ko agiye kumushakira umwanya azakinamo, umunsi umwe ari mukazi aramuhamagara, NDIMBATI amubwira ko ari mu kiganiro bityo baze kuvugana nimugoroba, amubaza igihe atahira FRIDAUS amubwira ko iyo arangije gusari ababos be bakunda kumuha lifuti bakamutyura, gusa NDIMBATI amubwira ko araza kumuha lifuti imutyura kugira ngo baze kubona uko baganira, ndetse anamubwira ko umwanya wo gukinamo yanawumuboneye rero nibyo baraganiraho.

 

FRIDAUS akomeza avuga ko avuye gusenga yasanze NDIMBATI yamuhamagaye akamubura, nawe yamuhamagara akamubwira ko yamushatse akamubura ubu akaba yigiriye KIMISAGARA, keretse amutegereje, kuko bwari buri kwira rero FRIDAUS yafashe gahunda yo kwitahira aho yatahaga ku GITEGA, ageze ku murenge wa GITEGA nibwo NDIMBATI yongeye kumuhamagara amubaza aho ari, ahamubwiye nawe amubwira ko ari mumugi, NDIMBATI ahita amubwira ko yamutegereza akanya gato akaza akamuha lifuti kugira ngo babone uko baganira.

 

Ngo bidatinze NDIMBATI yaje kugera kumurenge wa GITEGA, ubundi asaba FRIDAUS kwinjira mu modoka, mu kugeramo asanga harimo undi musore NDIMBATI amubwira ko ashaka kugeza uwo musore aho aviramo ubundi bakabona kuvugana, nuko bafata urugendo bagera COSMOS, wa musore amaze kuvamo nibwo NDIMBATI yatangiye kubwira FRIDAUS ko ari umukobwa mwiza, atangira kumubaza nabasore bamutereta, ngo rero muri iyo modoka ya NDIMBATI hari harimo inzoga yitwa AMARURA afata agakombe asukamo ahereza umukobwa, amaze kuyinywaho arasinda mu kongera kugarura ubwenge FRIDAUS asanga aryamanye na NDIMBATI muri lodge.

 

FRIDAUS avuga ko ari ubwa mbere anyweye kunzoga, nabantu bari baziranye bari babizi, ndetse avuga ko Atari azi ninzoga zimeze gutyo, mugutangira gutinganya NDIMBATI, NDIMBATI atangira ashyira amakosa kuri FRIDAUS amubwira ko ariwe wamusabye ngo baryamane, NDIMBATI amubwira ko yaguma aryamye akaza kugenda bukeye nawe yigendere, ngo iyo LOGDE yari CYIVUGIZA ntago yari ahazi, ngo FRIDAUS yamusubije ko ataguma aho ngaho muri lodge ahantu atazi, amusaba ko amugeza murugo, NDIMBATI amuha lifuti amugeza aho ataha bahageze amuha n’ibihumbi bitanu.

 

FRIDAUS akomeza avuga ko NDIMBATI bahise bashwana kuburyo batongeye kuvugana, aribwo nyuma yaje kumenya ko atwite, agiye kwa muganga asanga aratwite, ahita amenya ko NDIMBATI yamuteye inda. Avuga ko nyuma yakoze uko ashoboye ngo ahure na NDIMBATI, kuburyo atamubwiye ko yamuteye inda ahubwo agashaka ko bahura kugeza ubwo yaje guhura na NDIMBATI atazi ko agiye kumubwira ko yamuteye inda, aboneraho kumubwira ko yamuteye inda, NDIMBATI amubwira ko azamufasha, NDIMBATI amushakira aho kuba kwa mwishywa we witwa ANGE.

 

Akomeza avuga ko byamugoye kujya asigarana umwana wa ANGE kuko we yakoraga akazi ko gushaka amafranga nijoro, biza kurangira NDIMBATI yanze kubafasha ANGE ahita amwirukana, FRIDAUS abibwiye NDIMBATI NDIMBATI amubwira ko azamufasha muri byose, gusa ngo NDIMBATI kuva icyo gihe nta kintu na kimwe yigeze amufasha kugeza ubwo abana babaye bakuru.

 

Gusa kuri phone NDIMBATI avugana n’umunyamakuru NDIMBATI avuga ko akora ibishoboka byose agafasha uyu FRIDAUS, ariko uyu mukobwa we akabihakanira kure cyane, bitumye uyu mukobwa yitabaza abantu bose bashoboka ngo bamufashe bamukemurire ibibazo afite aterwa no kuba yarabyaye impanga ku inda NDIMBATI yamuteye. Mu nkuru itaha tuzabagezaho ibyo NDIMBATI avuga kuri iki kibazo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved