Mu rubanza rw’ibushize, Uwihoreye Jean Bosco wamamaye cyane nka Ndimbati urukiko rwamukatiye ifungwa ry’iminsi 30 aho akurikiranweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa FRIDAUS yanywesheje inzoga amubeshya ko ari imitobe, bikarangira amuteye inda yaje kuvukamo impanga, nyuma rero y’icyo gifungo nibwo Ndimbati n’abamuburanira bajuririye uyu mwanzuro basaba ko Ndimbati yakomeza gukurikiranwa ari hanze, ari nabwo uyu munsi tariki 25, zukwa 04, 2022 urubanza rwabaye.

 

Byatunguye abantu benshi cyane ndetse biranabariza cyane cyane inshuti za Ndimbati ubwo bamubonaga mu isura nshya itandukanye niyo bari bamuzimo, kuko Ndimbati yaje mu rukiko yambaye I ROZA imyenda y’imfungwa n’abagororwa, yogoshe umusatsi n’ubwanwa, bituma abantu bose bagira agahinda ndetse abenshi banga no kumwegera kubwo kwirinda kwerekana amarangamutima yabo kubyo babonye.

 

Mu rukiko ntago byari byemewe gufata amafoto ndetse na video, ariko ibyo ntago byatumye urubanza rutaba, mu kuburana n’ubundi Ndimbati yakomeje kwemera no guhakana ibyo yemeraga n’ibyo yahakanaga mu rubanza rw’ibushize, aho avuga ko yemera ko rwose abana ari abe na FRIDAUS ariko agahakana ko imyaka ya Fridaus Atari iyo bamuha, kuko imyaka bavuga y’igihe FRIDAUS yavukiye byose byanditswe ku ifishi ubwo iki kirego cya Ndimbati cyamaraga kujya hanze.

 

Abunganira Ndimbati mu mategeko bakomeje kuvuga ko batemera ibimenyetso ubushinjacyaha buri gutanga ku myaka ya FRIDAUS, ari naho bahera bavuga ko urukiko rugomba kubyigaho neza ubundi Ndimbati akarekurwa agakurikiranwa ari hanze. Urukiko rwatanze umwanzuro ko ruzasoma uru rubanza ku itariki ya 28 zuku kwezi kwa 4, 2022, kugira ngo hamenyekane niba NDIMBATI arafungurwa cyangwa se arakomeza gukurikiranwa afunze.

 

Ubwo Ndimbati yasabaga kuvugira kuri phone akabyemererwa, nta wundi muntu yahamagaye uretse FRIDAUS uyu mukobwa akekwaho gufata kungufu amunywesheje inzoga, baganira mu rugwiro rwinshi byakoze abantu benshi ku mutima, maze arangiza kuvugana nawe amubwira ko asuhuza abana be b’impanga.

 

N’ubundi Ndimbati yemera abana be, ndetse ibyifuzo akaba ari ukuba yajya hanze ubundi akabarera afatanije na FRIDAUS, ibi bikaba ari ibintu bikora ku mutima imbaga nyamwinshi cyane cyane ababyeyi, kuko bumva nta kibazo NDIMBATI ababariwe amakosa ye ubundi akajya kwita kuri aba bana, cyane ko nyuma yo gufungwa uyu FRIDAUS yatangarije itangazamakuru ko ajya kuvuga ibye na NDIMBATI atigeze atekereza ko NDIMBATI azafungwa, ariko akaba ari kumusabira imbabazi kuko igihe NDIMBATI afunzwe nta muntu uhari wo kuba yamufasha kwita ku bana.

 

Umugore wa NDIMBATI yanze kwinjira mu rukiko mu rwego rwo kanga kubabaza umutima we, bitewe nukuntu Ndimbati yari yambaye imyenda yi ROZA, ibi nabyo bikora ku baturage benshi cyane noneho bagendeye no ku kiganiro ejo hashize yari yahaye itangazamakuru ubwo yagize ati” umugabo wanjye Ndimbati aramutse afunguwe namusaba ko ibyo gushurashura yabivamo ubundi agasenga cyane akihana akisubiraho”.

 

Nkuko bisanzwe iyi nkuru ya NDIMBATI tuzakomeza kuyikurikirana nkuko byahoze tujye tubagezaho amakuru yose y’uko bimeze, n’ibyo urukiko ruzemeza tariki 28 z’uku kwezi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved