Uwihoreye Jean Bosco wamenyakanye nka Ndimbati, nyuma yo gufungurwa avuze amagambo akomeye ku bana yabyaye b’impanga banatumye afungwa aho uwo bababyaranye yavugaga ko yasambanyijwe atagejeje imyaka ndetse na nyuma abana ntibitabweho na Se. Mu butumwa Ndimbati yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko abatagira urukundo aribo batifuzaga ko azongera gusabana n’abana yabyaye.
Ati”Bana banjye abatagira urukundo bifuzaga ko ntazongera gusabana namwe ariko imigambi y’umuntu siyo y’Imana, babaririyeho ariko si mwe bana banjye ni ibibazo ibyacu twebwe twababyaye. Mukure mujye juru ndabakunda bana banjye, ngo ntacyo nigeze mbaha ra?!!!! namwe munyumvire.”
Ndimbati yagizwe umwere n’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuwa 29 Nzeri 2022 ku byaha yashinjwaga birimo gusambanya umwana utagejeje imyaka. Ni ikuru yashimishije abakunzi ba dimbati n’Abanyarwanda muri rusange nkuko bagiye babigaragaza ndetse bongera kumuha ikaze bamwereka ko urukumbuzi rwari rumaze kuba rwinshi. Ndimbati nawe atazuyaje yahise yandika ubutumwa ashimira Imana yemeye ko arekurwa ndetse nabantu bamubaye hafi avuga ko iki ari igihe cyo kureba ibyubaka akarenga ibyahise.
Ni mu gihe Kabahizi Fridaus we mu kiganiro aherutse gukorana na 5GUYS TV yavuze ataratsindwa, ndetse akaba ategereje ko Ndimbati yisuganya maze agatangira kurera abana, ibi yabivuze ubwo yabazwaga kiba kubwo kuba ndimbati afunguwe kandi ariwe baburanaga, byafatwa nk’aho yatsinzwe, yagize ati” njyewe ni nde wababwiye ko natsinzwe? icyangombwa ni uko nshaka ko hakorwa icyo nshaka aricyo kurera abana kandi bizakorwa”.
Abantu bakundaga kwibaza niba Kabahizi Fridaus ashyira ukuri hanze yari agamije ko ndimbati afungwa kubera ko n’ubundi ndimbati we yakunze kuvuga ko abana yari asanzwe abarera, n’abakurikiranye inkuru neza bumvise ko ubwo Ndimbati afungwa abana be b’impanga bari bamaze iminsi iwe m’urugo Kabahizi akaza kuhabavana ubwo inkuru yatangiraga kuba kimomo.
Ibi byatumye n’ubundi abantu bibaza impamvu Fridaus yitwara nk’aho icyo yashakaga ari uko Ndimbati arera abana kandi yari asanzwe abarera, ariko akabijyana mu itangazamakuru ari naho mu bitekerezo byagiye bitangwa mu biganiro Fridaus yagiye akora bamubwiraga ko bigaragara ko icyo yashakaga ari ugufungisha Ndimbati, yewe na Ndimbati akabihamya avuga ko hari ababigizemo uruhare.
Urutonde rw’abantu bakatiwe igifungo cya burundu bakiri abana bato mu mateka. Amafoto