Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati, yahamagajwe na RIB ku byaha akekwaho byo kutita ku nshingano zo kurera abana be b’impanga yabyaye. Amakuru avuga ko Ndimbati yahamagajwe na RIB ishami rishinzwe kurengera umwana riri ku Kacyiru.
Ndimbati yitabye RIB kuwa 23 Kanama 2023 aho akurikiranweho kutita ku nshingano zo kurera abana be b’impanga nk’inshingano z’umubyeyi. Aya makuru kandi Igihe yayemerejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Murangira B. Thierry, icyakora avuga ko ibyo Ndimbati akurikiranweho bikiri mu iperereza.
Ntabwo haciye igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga hari kuvugwa inkuru y’umukobwa wabyaranye n’uyu mugabo, avuga ko ashobora kuba yaranze gufasha uyu mukobwa kurera abana babyaranye b’impanga, aho uyu mukobwa yanakunze kugenda agaragara kumashusho ahantu hatandukanye abyemeza.
Ingingo y’122 mu mategeko ahana ibyaba mu Rwanda ivuga ko ‘Umuntu wese ufite inshingano zo kwita ku mibereho y’umuntu, ku bw’inabi, umwicisha inzara, inyota, utamuvuza cyangwa umwima ikintu cyose cyashoboraga kurinda ubuzima bwe guhungabana ariko atagambiriye kwica, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.
Iyo icyaha kivuzwe mu gika cya mbere gikorewe umwana cyangwa se umuntu udashoboye kwirwanaho kubera imiterere y’umubiri cyangwa y’ubwenge, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15. Icyakora iyo uwakoze icyaha yabikoze afite umugambi wo kwica, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.