banner

Ndimbati yanyomoje ibyo avugwaho byo kutita ku bana nk’inshingano agira icyo asabira Fridaus babyaranye

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati aravuga ko akora ishingano ze zo kurera abana be yabyaranye na Kabahizi Fridaus uko ashoboye, ahubwo ikibazo ni uko aria bantu batanyurwa kandi ukaba utashobora kunezeza bose. Ibi yabivuze nyuma y’uko havuzwe amakuru y’ihamagazwa rye n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo asobanure kuri iki kintu.

Nyuma y’uko Ndimbati aburanye urubanza rwo gufata kungufu akanatsindisha Kabahizi Fridaus akamusambanya akanamutera inda, akarutsinda, yaje gufungurwa ariko Kabahizi asigara avuga ko Ndimbati atamufasha kurera abana b’impanga babyaranye, Icyakora Ndimbati we yumvikanye avuga ko Kabahizi yamwimye uburenganzira ku bana babyaranye.

Ndimbati avuga ko abana abafasha ku bushobozi bwe ndetse yewe akaba anafite message z’amafaranga yohereza kuri MOMO, n’ikimenyimenyi, mu minsi yashize ubwo yakoraga ikiganiro na shene ya YouTube avuga ko yimwe abana, Kabahizi yaje kubamuha anabajyana kubatembereza muri Expo I Gikondo.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma avuga ibyago yamuteje kubera iyi ngeso.

Ndimbati yakomeje avuga ko atazi ikintu Kahabizi amushakaho kuko amusaba ibirenze ubushobozi bwe, ahubwo abona ari umuntu ukeneye kugirwa inama. Ndimbati avuga ko yubahiriza inshingano ze nk’umubyeyi akurikije imikorere y’ubushobozi bwe.

Yabwiye Kigali Today ko atigeze atererana abana be, abwira Inyarwanda ko akora buri cyose asabwa kugira ngo yite ku bana be. Ndimbati yasabye abamukurikira kujya bashungura ibyo bumva byose bakuremo ibizima.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved