Kabahizi Fridaus wabyaranye na Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati aravuga ko impamvu yongeye gusubira gutanga ikirego m’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ari uko Ndimbati yanze kumufasha kurera aba bana b’impanga babyaranye. Kuri uyu wa 25 Kanama 2023 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Ndimbati yahamagajwe na RIB kugira ngo atange ubusobanuro kuri ibi avugwaho na Kabahizi.
Mu kiganiro Kabahizi Fridaus yagiranye na MAX TV, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo Ndimbati yamubwiye ko agomba kubwira abantu ari kwivuguruza ko ibyo yavuze byose yashutswe, yagize ati “Nabajije Ndimbati nti ese ni iki nakora byibura ibi bintu bikarangira, aransubiza ati ‘ikintu wakora nkumva umutima wanjye uraruhutse, ni ukugenda ukivuguruza ibyo wavuze byose ukabwira Abanyarwanda bose ko wabeshyaga, washutswe, ukagenda ukavuga ko Sabin yagushutse.”
Kabahizi avuga ko Ndimbati yanze abana be kubera ko ari abakobwa, kubera ko ngo Ndimbati amaze kubona ko havutse abakobwa yahise abanga. Muri iki kiganiro, Kabahizi yavuze ko Ndimbati nta kintu yigeze amufasha kuva abana yabatwita, ahubwo akaba yaratangiye kumwitaho nk’umubyeyi utwite ubwo inda yari imaze kugira amezi 7, abaganga bakamubwira ko atwite abahungu.
Ati “bakimara kutubwira ko ari abahungu, yanyitayeho, ibyo umubyeyi utwite akenera byose, yarabimpaye, maze kubyara abonye ko ari abakobwa, niba aribyo byamurakaje, sinzi ikintu apfa n’abana b’abakobwa, ariko kuva umunsi nabyaye akabona ko ari abana b’abakobwa yari azi ngo ni abahungu, yahise abanga.”
Akomeza avuga ati “n’ikigaragaza ko yabanze nubwo wenda atavuga ngo bariya bana ndabanga, yanze no kubita izina. Ubwo se urumva ibyo ari ibintu bisanzwe? Ubwanjye bariya bana ni njye wabiyitiye amazina. Amahirwe nagize twipimisha, umudogiteri wampimye akatubwira ko ari abahungu, yari inshuti ye, iyo aza kuba ari njye wijyanye yari kuvuga ko namubeshye.”
Yakomeje avuga ko ubwo yabyaraga yahamagaye Ndimbati amubwira ko abana bavutse ari abakobwa, Ndimbati aramubwra ati “felicitation, ntaribi umwana wese ni umwana” amubajije amazina yabita kubera ko we mbere yari yarateguye amazina y’abana b’abahungu, Ndimbati amusubiza ko nta mazina y’abana b’abakobwa ajya amenya, ibyo bituma Kabahizi abita agendeye ku mazina y’abana yajyaga arera kera mu kazi.
Kabahizi yakomeje ashimangira avuga ko ikintu abana be bazize ari uko bavutse ari abakobwa, ati “Ntekereza ko ikintu bariya bana bazize ari uko bavutse Ndimbati adashaka kubyara abakobwa.’’ Ngo kuko Ndimbati yakundaga kumubwira ngo nta bahungu agira, ngo agira abakobwa gusa kandi ngo bamusuzugura, kuburyo wumva nyine afitanye ikibazo n’abakobwa.
Kabahizi akomeza avuga ko kuva yabyara Ndimbati yamutereranye akaza kumvikana nawe ajyana abana ariko bavugana ko azajya ajya kubasura, ariko bagezeyo bakajya banga ko ababona, kugeza ubwo yagiyeyo abana arabatwara kuva ubwo Ndimbati ntiyongera kubitaho nk’uko byari bimeze yarabajyanye, aribwo Ndimbati yahise amubwira ngo ‘Uzajye kundega aho ushaka nzitaba’ icyo gihe Kabahizi abona kujya gutanga ikiganiro kwa Sabin, RIB ibibonye imusaba kuzajya gutanga ikirego, nyuma aba aribwo Ndimbati afatwa.
Kabahizi akomeza avuga ko yababajwe cyane no kubona Ndimbati ajyana abana be muri Expo yarangiza agashyira amafoto yabo hanze, avuga ko biriya batari babivuganye nta n’uburenganzira bwo gushyira hanze abana mu rwego rwo kubarinda, bityo no kwerekana ko yabasohokanye akabajyana muri Expo ntabwo bivuze ko abana abitaho nk’uko bikwiriye, iyo akaba ari nayo mpamvu yamusubije muri RIB asaba ko yita ku bana.
Icyakora nubwo amakuru yavuzwe ko Ndimbati yahamagajwe na RIB, ndetse umuvugizi wa RIB akabwira ikinyamakuru Igihe ko Ndimbati ari gukorwaho iperereza akaba yaranitabye, Ndimbati yabwiye umunyamakuru kuri shene ya YouTube 3D TV Plus ko atigeze yitaba kuri RIB atanahamagajwe.