Kuri uyu wa 13 nzeri nibwo Uwihoreye Jean Bosco wamenyakanye nka Ndimbati yitabye urukiko aho yatangiye kuburana mu mizi urubanza rwe aho aregwa kunywesha inzoga umwana no kumusambanya,rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa Ndimbati adahari kubera ko yaburaniye ku ikoranabuhanga kubera ko atigeze ashyirwa mu bagomba gusohoka muri gereza ya Mageragere afungiyemo. Mu kwiregura Ndimbati yemeye ko yabyaranye n’uwo mukobwa ariko avuga ko baryamanye yujuje imyaka.

 

Ndimbati yakomeje avuga ko ibindi birego aregwa bishingiye ku kagambane k’abifuza kumuharabika, byatumye umunyamategeko we avuga ko Ndimbati adakwiriye gufungwa kuko nta bimenyetso bifatika byerekana ko yakoze ibyaha akurikiranweho, asaba ko mu gufata umwanzuro w’urukiko hazarebwa no ku nyungu z’abana aba bombi babyaranye.

 

Ndimbati yasabye urukiko ko rwamurenganura akajya mu buzima busanzwe ndetse agakomeza kurera abana be kubera ko abemera.

Mama sava avuze akababaro ke kuri Ndimbati

DORE BIMWE MU BIBAZO ITANGAZAMAKURU RYABAJIJE FRIDAUS ABANTU BENSHI BIBAZAGA NYUMA Y’IFUNGWA RYA NDIMBATI

Rubanda bari kwikoma Sabin w’ikinyamakuru ISIMBI ko ariwe wafungishije NDIMBATI

Ndimbati twabyaranye impanga yanga kurera abana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved