Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yamaganye imvugo y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Major. Sylvain Ekenge, watangarije kuri Radio na televiziyo by’igihugu kuwa Gatandatu ko gushakana n’Umututsi ari ukwitonda.
Muri iki gihe cyibiruhuko, mugihe igitangaza cya Noheri kigomba kuzana amahoro, birababaje ubutegetsi bwa Kinshasa bufata inzira itandukanye, bwishora mu mahano ya jenoside. Ntabwo anyuzwe no gufatanya na jenoside FDLR; ntibanyuzwe no gutera ibisasu no gutoteza abatutsi bo muri congo, harimo na Banyamulenge; ntabwo banyuzwe no kwakira byimazeyo abayoboke ba congo muri Kinshasa, aho batuye neza muri Amerika, basaba kumugaragaro gutsemba “inkoko y’abatutsi” no “kwica iyi virusi mbere yuko ikwirakwira” muri societe ya congo; Noneho, umuvugizi w’ingabo za Kongo, FARDC, yemeye, kuri tereviziyo y’igihugu RTNC, iyambere mu “Amategeko Icumi y’Abahutu” (1990) avuye mu kinyamakuru kizwi cyane cyo mu Rwanda kizwi cyane Kangura.
Nk’uko Gen. Sylvain Ekenge yabitangaje: “Iyo ushyingiranywe n’umugore w’umututsi, ugomba kwitonda. Iyo uri mu mwanya w’ubutegetsi, nk’umutware gakondo wo mu rwego rwo hejuru, uhabwa umugore, ariko uzakira umwe mu bagize umuryango we mu rugo rwawe, ukerekanwa nka mubyara cyangwa mwishywa we, mu gihe uyu ari we muntu uzabyarana abana n’umugore wawe mu rugo, kandi uzabwirwa ko abana bavuka ari Abatutsi kubera ko ubwoko bw’Abatutsi buri hejuru y’ubwoko bwabo”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kimwe n’abandi bantu benshi batangajwe n’imvugo y’uyu muyobozi w’ingabo muri Congo, yavuze ko bibabaje kuba mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko aho ibitangaza bya Noheri byagakwiye kugabanya imyuka mibi, bibabaje kubona ubutegetsi bwa Kinshasa bufata inzira itandukanye.
Yanditse kuri X ati: “Muri iki gihe cy’ibiruhuko, mu gihe igitangaza cya Noheri kigomba kuzana amahoro, birababaje kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bufata inzira itandukanye, bwishora mu mahano ya jenoside. Ntabwo banyuzwe no gufatanya n’abajenosideri ba FDLR; ntibanyuzwe no gutera ibisasu no gutoteza Abatutsi bo muri Congo, barimo n’Abanyamulenge; ntabwo banyuzwe no kwakira abavuga rikijyana b’Abanyekongo i Kinshasa, batuye neza muri Amerika, basaba kumugaragaro gutsemba “ubwoko bw’Abatutsi” no “kwica iyi virusi mbere y’uko ikwirakwira” muri sosiyete ya Congo; None, Umuvugizi w’Ingabo za Congo, FARDC, yemeye, kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, irya mbere mu “Amategeko Icumi y’Abahutu” (1990) yavuye mu kinyamakuru kizwi cyane mu Rwanda, Kangura”.
Nduhungirehe avuga ko Gen. Ekenge yasomye yitonze inyandiko ze zateguwe n’abacurabwenge b’ingengabitekerezo ya jenoside nka Prof. Filip Reyntjens, avuga ko ibi ari “”, “ikirango cy’ingengabitekerezo rutwitsi uyu mwarimu w’Umubiligi ahora akoresha ku batutsi.
Minisitiri Nduhungirehe akomeza agira ati: “Uyu mujenerali w’Abanyekongo ntagarukira aho, ndetse agera n’aho yifashisha inyigisho z’abakoloni zateje amacakubiri “ashingiye ku moko” na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuvuga igitekerezo cy’uko Abatutsi ari Aba”Nilotic” bigaruriye u Rwanda kandi bigarurira Abahutu, ndetse bigarurira n’ “ururimi rwabo rw’Iki-bantou,” Ikinyarwanda”.
Yasoje avuga ko nyuma yo gufatwa n’ikimwaro kubera aya magambo, Perezida Tshisekedi ashobora guhita yirukana Gen. Sylvain Ekenge, ariko bitazahindura uku kugana mu makuba ya jenoside kw’igihugu Umuryango Muzamahanga urimo kurebera ari ikibazo gikomeye ku karere ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, kandi rutazigera na rimwe rwemera ko amateka asubirwamo.